RFL
Kigali

Patoranking azafatanya n'abarimo Meddy mu gitaramo cya Youth Connekt Africa

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:5/10/2019 11:16
1


Umuhanzi w'icyamamare mu njyana ya Dance Hall ukomoka muri Nigeria, Patrick Nnaemeka Okorie uzwi nka Patoranking azaririmbira abanyarwanda mu gitaramo gikomeye cyo gutangiza inama ya Youth Connekt Africa 2019.



Youth Connekt Africa Summit inama ikomeye Ihuza urubyiruko rukomoka ku mugabane w'Afurika rufite ubumenyi buhambaye mu bijyanye n'ikoranabuhanga.

Iyi nama igiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya gatatu izabera muri Kigali Arena guhera tariki 9 kugera 11 Ukwakira 2019 aho izitabirwa n'abarimo Didier Drogba wabiciye mu ikipe ya Chelsea yo mu Bwongereza.

Ku munsi wo gutangiza iyi nama hateganyijwe igitaramo cy'imbaturamugabo kizaba kirimo umuhanzi wo muri Nigeria Patoranking wamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka "No kissing" My Woman my Everything", "God Over Everything" n'izindi.

Uyu musore azaba ari kumwe n'umunyarwanda uba muri Amerika Ngabo Medard uzwi nka Meddy, Bruce Melodie na Charly na Nina.

Meddy agiye kongera kuririmbira i Kigali nyuma y'aho tariki 7 Nzeli 2019 yakuwe ku rubyiniro igitaraganya mu gitaramo cyo Kwita Izina abana b'ingagi cyari cyatumiwemo umuhanzi Ne-Yo wo muri Amerika.

Patoranking yaherukaga kuririmbira i Kigali mu gitaramo cya Kigali Up Festival ya 2017 cyabereye Kicukiro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hatangimana hassan 4 years ago
    Welcome back home meddy and patorking welcome back to kigali turagutegereje





Inyarwanda BACKGROUND