Buri mwaka tariki 5 Ukwakira isi yose yizihiza umunsi w'Umwalimu. Isi yaricaye isanga bikwiye ko buri wa 5 Ukwakira hizihizwa umunsi mpuzamahanga wa mwalimu ufasha ndetse agategura abato n’abakuru kuzifasha.
Abahanga
hirya no hino baravumbura ibyagirira akamaro ubuzima bwa muntu umunsi ku munsi,
udushya mu ikoranabuhanga, ubutabire, mu isanzure, ubumenyi ngiro,
ubumenyamuntu ubumenyi bw’ibimera ndetse no mu zindi ngeri zitandukanye uko
umwaka uza n’undi ugataha uzana impinduka byose bigamije koroshya ubuzima bwa
muntu mu mibereho ye.
Umusingi wa
byose utangirira ha handi umwana afatwa akaboko agaherekezwa n’ababyeyi cyangwa
abandi bamurera akajyanwa ku ishuri
ngayo nguko uko bamwe batangira amashuri y’incuke, nyuma yaho hakaza
amashuri abanza agakorerwa mu ngata n’ayisumbuye nyuma y’igihe hakaza amashuri
makuru naza kaminuza intyoza muri zo zikagana mu byiciro by’ikirenga.
Uwari umwana
w’igitambambuga ufatwa akaboko ajyanwa kwiga nyuma y’igihe aricara
agatekerereza ababyeyi be baba bageze mu zabukuru n’abo akababera umuvunyi byose
abikesha intebe y’ishuri yicayeho yamugize umukozi w’icyigo gikomeye runaka
cyangwa se akazavamo rwiyemezamirimo wikorera ndetse utanga akazi ku bandi.
Ibyo byose
tubikesha Mwalimu, indashyikirwa uduha ubumenyi uko yifite ntacyo yizigama.
Mu maso yabo
hakaba haraciye ibyamamare bikomeye mu ngeri zitandukanye abo dusingiza kubera
ubuhanga n’ubuhangange mubya politiki, ubuvuzi, ikoranabuhanga, ubwubatsi,
ubuvanganzo, n’izindi ngeri zitandukanye benshi muri twe dufataho
nk’ibyitegererezo.
Isi yaricaye isanga bikwiye ko buri wa 5 Ukwakira hizihizwa umunsi mpuzamahanga wa mwalimu ufasha ndetse agategura abato n’abakuru kuzifasha. Uyu munsi watangijwe mu mwaka w’i 1994 utangizwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe Uburezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO).
Hemejwe ko buri wa 5 Ukwakira hazajya hazirikanwa ku rwego mpuzamahanga agaciro aba barezi bafite ku muryango, hareberwe hamwe imbogamizi bagihura nazo n’uburyo bwo kuzikemura hashingiwe ku mahirwe ari muri uyu mwuga.
Tugarutse
hano mu Rwanda, nyuma yigihe kinini abakora uyu mwuga bakomeza kugaragaza
imbogamizi baterwa n’umushahara muto ubagenerwa baje kwishyira hamwe batangiza
koperative izajya ibafasha kwikemurira ibibazo ‘Mwalimu SACCO’ yaje gufasha
abarezi kubona inguzanyo ndetse no kubafasha kwiteza imbere ikaba yaratangiye
gukora ku mugaragaro ku wa 1 Nzeli 2008.
Ku rundi
ruhande kandi leta y’u Rwanda guhera mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka 2019 ikaba
yarongereyeho 10% ku mushahara Mwalimu
yagenerwaga ku bigisha mu mashuri ya leta n’afashwa na leta nkuko byari
byaratangarijwe mu nama y’abaminisitiri idasanzwe yateranye kuwa 8 Mutarama
2019.
Gusa nubwo
bimeze gutyo abarimu ntibahwema kugaragaza imbogamizi z’umushahara wabo ukiri
hasi ushingiye ku gaciro k’ifaranga n’uburyo ibiciro by’ibiribwa byihagazeho ku
isoko. Si ibyo gusa kandi bagaragazaga n’ikibazo cyo gukora amasaha menshi bikabakururira
umunaniro ukabije ushobora gutuma hamwe na hamwe badakora akazi kabo neza uko
bikwiye.
Ku rundi
ruhande leta y’u Rwanda ikaba ikomeje gushyiramo imbaraga mu burezi bw’u Rwanda
ngo bukorwe n’ababifitiye ububasha ndetse babihuguriwemo akaba ariyo mpamvu
hafunguwe ishami ryihariye ryo kwigisha uburezi muri kaminuza y’u Rwanda
riherereye i Rukara mu ntara y’Uburasirazuba ngo abakora uyu mwuga barusheho
kuba ari inzobere zibikwiye.
Umwanditsi: Eric RUZINDANA
TANGA IGITECYEREZO