RFL
Kigali

Amerika yaburiye u Buhinde ku mikoranire yabwo na Huwai, Ese ni iki kibyihishe inyuma?

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:4/10/2019 19:35
1


Ku wa 2 Ukwakira 2019 ni bwo umuvugizi w’Amerika mu bucuruzi, Wilbur Ross yatangarije abari bitabiriye inama yabereye New Delhi ko ababaje n'umuyonga u Buhinde buri kwishoramo binyuze mu gukoresha ibikoresho bikorwa na Huwai kuko murandasi igezweho y’icyiciro cya 5 (5G) ikoreshwa n’iki kigo mu kwiba amakuru ndetse no kuneka ababikoresha.



U Buhinde ni igihugu gifite umuvuduko mu iterambere ndetse abahanga mu bijyanye n’ubukungu bemeza ko muri 2030 iki gihugu kizaba kiri ku mwanya wa 2 nyuma y’u Bushinwa mu kugira ubukungu buhagaze neza. Kuri uyu wa Gatatu utambutse ni bwo umuvugizi mu bijyanye n’ubucuruzu mu gihugu cya Amerika yumvikanye avuga ko u Buhinde buri kwishora mu mazi abira aho afite impungenge zishingiye ku kuba u Buhinde buri gukoresha ibikoresho bikorwa n'ikigo cy'icyogere mu ikoranabuhanga rigezweho ku Isi cy’Abashinwa, Huwai.Image result for images of ceo of Bharti Enterprises with Mr RossMilbur Ross ari muri iyi nama niho yatangarije aya magambo

Umuyobozi mukuru w’ikigo cya Bharti Enterprises, iyi ni sosiyeti y’itumanaho ikomeye mu Buhinde ariyo ifite umurongo w'itumanaho wa Bharti Airtel ikora muri Asia ndetse no muri Afrika, yaje kugaragaza ko iyi ngingo yatanzwe na Mr.Ross ko ntashingiro ifite ko nta mpungenge ibateye kuko kuba bakorana n’u Bushinwa binyuze mu mihahiranire mu bikoresho by'itumanaho nta kibazo babibonamo. 

Yakomeje avuga ko ibikoresho bikorwa na Huwai biba bifite ibintu byose bifuza kandi ko ikiyongeraho bihendutse. Ibi bikoresho byiganjemo amatelefone agezweho afite ikoranabuhanga ryo kwakira murandasi igezweho y’icyiciro cya 5 (5G). Iyi nkuru yaje guterwa utwatsi kuko Abahinde bakomeje bavuga ko nta mugambi bafite wo kugendera ku biteceyerezo bya munyangire byAbanyamerika kuko bazi icyo bashaka bityo ngo nta mpamvu babona Amerika igomba kwivanga mu mikoranire yabo na Huwai.

Ibigo byinshi by’ikoranabuhanga byo mu Buhinde hafi ya byose bikoresha bimwe mu bikoresho bikorwa n’ikigo cy’Abashinwa cya Huwai. Gusa umuyobozi w’ikigo gikomeye 'Bharti Enterprises' yatangaje ko bo nta burenganzira bafite bwo gusubika gukorana na Huwai cyereka icyemezo nigifatwa na leta y’u Buhinde. Ibi bisobanuye ko nyuma y’uko Amerika itangaje ibi hategerejwe icyemezo cya leta y’u Buhinde.

Abakurikirana iyi nkundura y’ubucuruzi iri hagati y'Abanyamerika ndetse n'Abashinwa bavuga ko intandaro ari iyi murandasi y’icyiciro cya 5 (5G) u Bushinwa bwatanze Amerika kugeraho kandi byari bimenyerewe ko Abanyamerika ari bo bazana udushya mu ikoranabuhanga rigezweho.

Ese iyi nkundura y'Abashinwa na Amerika izageza isi kuki?

Abahanga batandukanye mu bijyanye n'ubucuruzi mpuzamahanga bavuga ko igihe Amerika yaba ikomeje gucyocyorana n’Abashinwa byazateza igihombo gikomeye abatuye isi ndetse bakavuga ko uko ibi bigenda biba nina ko ibi bihugu byombi bigenda bisa nibibiba amakimbirane mu bindi bihugu binyuze mu gukoresha ubu buryo bwa munyangire.

Urugero, niba igihugu kimwe gikorana n’Abashinwa kiba kitemerewe kuba cyakorana b’Abanyamerika bishingiye kuri iyi nkundura iri hagati yabo, ibi icyo bizateza ni uko ubuhahirane hagati y’ibihugu bituye isi buzagenda bugabanuka ari nako ubukungu buhanantuka. Ibihugu bizagirwaho ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi ibyo muri Afrika biri mu bya mbere udasize n'ibindi bituye isi yose muri rusange.

SRC: ft.com, cnbc.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • KAGOYIR4 years ago
    NIBAREBE IKIBAZO AHO GITURUKA N'IMBA IMPANDEZOMBI NAGIHOMBO BAFITE NGEWE NDABONA BAKORA IMISHYIKIRANO BAKABONA UMUTI WIKIBAZO?





Inyarwanda BACKGROUND