RFL
Kigali

As Kigali imaze imyaka 4 yikurikiranye idatsinda umukino wa mbere wa shampiyona iratangira yakira APR FC ibura myugariro

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/10/2019 15:08
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Ukwakira 2019 shampiyona iratangira. As Kigali imaze imyaka 4 yikurikiranye idatsinda umukino ufungura muri shampiyona irakira APR FC yo ifite ikibazo cya myugariro wayo Niyomugabo Claude utemerewe gukina uyu mukino.



Ni akazi gakomeye ku mutoza Eric Nshimiyimana w’ikipe ya As Kigali n’abasore be bashaka gusiba amateka mabi amaze imyaka 4 yarabase iyi kipe, yo gutangira shampiyona ku munsi wa mbere badatahukana amanota atatu mbumbe.

As Kigali ifite morali kubera ko mu minsi itatu ishize yibitseho igikombe kiruta ibindi byose mu Rwanda cy’umwaka wa 2019 (Super Cup 2019) nyuma yo gutsinda Rayon Sports ifite igikombe cya Shampiyona y’umwaka ushize kuri penaliti 3-1, nyuma yuko iminota 90 isanzwe y’umukino yari yarangiye amakipe anganya ibitego 2-2.

AS Kigali iherutse kwegukana igikombe cya Super cup2019

APR Fc nayo iri mu bihe byiza irifuza gutwara igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka w’imikino nyuma yuko mu mwaka ushize yasitaye ikihera igikombe Rayon Sports byanatumye ubuyobozi bw’iyi kipe bukora impinduka ku buryo bugaragara uhereye ku bakinnyi, abatoza ndetse na Staff muri rusange.

APR FC iherutse kwegukana igikombe cy’imikino ya gisirikare yabereye muri Kenya, n’ubwo mu irushanwa ry’agaciro iyi kipe ititwaye neza, umunya Marocco utoza iyi kipe Mohamed ngo ikosa abamubanjirije mu myaka itanu ishize batigeze bakora ntiyarikora.

Ni umukino APR FC iza gukina idafite myugariro wayo Niyomugabo Claude waguzwe na APR FC muri uyu mwaka w’imikino imuguze n’ikipe ya Heroes yamureze ariko uyu mukinnyi akaba yarakinaga mu ikipe ya As Kigali mu mwaka w’imikino ushize, yatanze ikirego muri FERWAFA ivuga ko uyu mukinnyi yagiye akibafitiye amasezerano y’imyaka 4, FERWAFA ifata umwanzuro wo kuba imwimye ibyangombwa bimwemerera gukinira APR FC.

Niyomugabo Claude yakiniye AS Kigali mu mwaka ushize

Mu mikino 12 aya makipe aheruka gukina muri shampiyona nta kipe iremeza indi kuko bamaze kunganya imikino 4, As Kigali itsinda imikino 4 na APR FC nayo itsinda imikino 4. Mu mikino 5 aya makipe aheruka gukina APR FC niyo imaze gutsinda imikino myinshi kuko imaze gutsinda 2, AS Kigali itsinda umukino umwe, aya makipe anganya indi mikino 2.

Insinzi ikomeye ikipe ya APR FC yagize imbere ya As Kigali ni umukino wabaye tariki 23 Ukuboza 2018, ubwo APR FC yatsindaga AS Kigali ibitego 3-0, mu gihe intsinzwi ikomeye APR FC yagize ikina na AS Kigali mu mukino wabaye tariki 29 Mata 2018 ubwo AS Kigali yatsindaga APR FC ibitego 2-0.

Tariki 23 Ukuboza 2018 ni bwo umukino wahuzaga AS Kigali na APR FC wagaragayemo ibitego byinshi kuko iminota y’umukino yarangiye umukino ubonetsemo ibitego 4, APR FC yatsinze AS Kigali ibitego 3-1.

Ikipe ya AS Kigali iheruka gutsinda umukino wok u munsi wa mbere muri shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2014-2015 ubwo AS Kigali yatsindaga Sunrise iyisanze mu rugo igitego 1-0.

APR FC XI: Rwabugiri Omar, Ombolenga Fitina, Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, Imanishimwe Emmanuel, Buteera Andrew, Niyonzima Olivier Sefu, Manishimwe Djabel, Byiringiro Lague , Sugira Ernest na Ishimwe Kevin

AS KIGALI XI:Ndayishimiye Eric Bakame, Benedata Janvier, Ishimwe Christian, Bishira Latif, Ntamuhanga Tumaini Tity, Songayingabo Shaffy, Kalisa Rachid, Nsabimana Eric Zidane, Ssentongo Farouk, Haruna Niyonzima, Allongho Mba Martel

Umukino ufungura umwaka w’imikino muri shampiyona y’u Rwanda urahuza As Kigali yakira APR FC saa 15h00’ kuri stade ya Kigali, Uwikunda Samuel ni we musifuzi uza kuyobora uyu mukino.

DORE UKO AMAKIPE AZAHURA KU MUNSI WA MBERE MURI SHAMPIYONA Y’U RWANDA 2019-2020

Ku wa Gatanu, 04 Ukwakira, 2019
AS Kigali vs APR FC (Stade de Kigali, 15h00)

Ku wa Gatandatu, 05 Ukwakira, 2019
Gasogi United vs Rayon Sports FC (Amahoro Stadium, 15:00)
Bugesera FC vs Heroes FC (Stade Bugesera, 15:00)
Etincelles FC vs SC Kiyovu (Stade Umuganda, 15:00)
Mukura VS vs Espoir FC (Stade Huye, 15:00)

Ku Cyumweru,0 6 Ukwakira, 2019
Marines Fc vs Gicumbi FC (Stade Umuganda, 15:00)
AS Muhanga vs Musanze FC (Stade Muhanga, 15:00)
Police FC vs Sunrise FC (Stade de Kigali, 15:00)

Umwanditsi- SAFARI Garcon-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND