RFL
Kigali

Ikiganiro n’umunyeshuri wa mbere wanditswe muri kaminuza y’u Rwanda, uko yazengurutse isi yiga n’uko yubatse ibikorwa remezo aho atuye-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:4/10/2019 18:20
1


Dr Venant Ntabomvura ni we munyeshuri wa mbere wanditswe muri kaminuza y’u Rwanda. Yaharaniye kugira impamyabumenyi y’ikirenga mu buvuzi, gusa kubigeraho ntibyamworoheye. Ni iwe wakusanije abanyeshuri hafi ya bose batangiranye na kaminuza y'u Rwanda.



Se yitwa Petero naho nyina akaba Serafina, gusa aba bose ntabwo bakiriho. Dr Venant yavukiye ahitwa Kumuyira muri Kibirizi. Areshya na metero imwe na sanimetero 67, apima ibiro 95. Kubera izabukuru atera intambwe ngufi ku buryo imwe ayisimburanya n’iyindi mu masegonda nk’atatu.

Kubera gutozwa na se gusenga, yakuze yumva aziha Imana, byatumye yifuza kwiga mu iseminari ariko ntibyakunda. Yatangiye umwuga w’ubuganga mu mwaka wa 1946 yimenyereza umwuga i Kibungo nyuma yaho aza kubona impamyabumenyi y’ubuforomo atangira kuvura.

Mu mwaka wa 1949 yakoreraga ahahoze hitwa Perefegitura ya Byumba ubu ni mu karere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru. Yahakoze imyaka itatu kubera kugaragaza ubuhanga mu kazi ke k’ubuvuzi mu Rwanda. Bari babiri gusa, Dr Binagwaho Didas na Dr Six Butera aba bombi yari yaricaranye nabo ku ntebe y’ishuri.

Nubwo amateka agaragaza ko Perezida Kayibanda ari we wagaragaje cyane ko yagize igitekerezo cyo gushinga Kaminuza, si we wenyine wakigize kuko n’umwami Rudahigwa yari yarakigize. Uyu musaza wakurikiranye amateka avuga ko Rudahigwa yagerageje kwinginga abapadiri b’abanyamahanga kugira ngo bashinge kaminuza mu Rwanda.

Mu kiganiro na Inyarwanda.com Dr Venant Ntabomvura yagize ati”Yinginze abapadiri b’abayezuwiti ngo bamufashe gushinga kaminuza baramwemerera abereka Gatagara aho kaminuza yagombaga kujya. Bukeye Rudahigwa yumva kaminuza bayijyanye i Bujumbura bayita 'Univeriste du Sainte Esprit'.

Akomeza avuga ko byababaje abanyarwanda cyane cyane abari bajijutse bituma Kayibanda nyuma yo kubona ubwigenge ashakisha uko yashinga kaminuza ariko atongeye kwiyambaza ba bapadiri. Icyo gihe ngo bamurangiye abadominikani uwaje ngo yabanje kumwizirikaho yumvise ko aje gushinga kaminuza.

Ati "Icyo gihe nari ndi i Kanombe nanjye sinzi uwo nari ngiye kwakira mbona umuzungu ariho aganira nza kumva ko aje gushinga kaminuza kuva ubwo mwihambiraho ndamwibwira."


Akomeza avuga ko nyuma yo kumubwira ibyo akora bwakeye ajya gushaka aho azashinga kaminuza azerera hirya no hino mu gihugu, ku bw'amahirwe ngo yageze iruhande ahabonye amazu arimo ubusa aravuga ngo iwanjye ndahageze. Gusa ngo yaje gukomwa mu nkokora no kubura abanyeshuri kuko atari yarigeze ategura abari bararangije bashoboraga kujya muri kaminuza ndetse abigaragaza bamwakira mu nama nyamara icyo gihe ngo abenshi bari bizeye ko agiye gutangiza neza umushinga wa kaminuza.

Ngo icyamubabaje ni ukuntu Padiri Revec yahagurutse akavuga ko yisubiriye muri Canada kuko gushinga kaminuza bitagishobotse kubera kubura abanyeshuri. Avuga ko yababaye cyane bimwanze mu nda asaba Padiri kumuheraho akamwandika hanyuma akamushakira abanyeshuri.

Ati "Bakubwiye ngo ntuzabona abashobora kwiga kaminuza? Mperaho unyandike kandi ngiye kugushakira abandi." Ibi ngo byatumye kuva uwo munota baba inshuti zikomeye ndetse anaboneraho kumugaragariza neza uburyo yifuza kuminuza mu buganga ashingiye ku ngero z’abanyarwanda babri twavuze haruguru bari biganye nawe bari barabigezeho kandi batamurusha uburambe.

Akomeza avuga ko bahise bamwandika aba abaye umunyeshuri wa mbere wanditswe muri kaminuza y’u Rwanda. Icyakurikiyeho ni ugushakisha abandi nk'uko yari yabyemeye, ngo yazengurutse igihugu cyose icyakora kuko yari afite imodoka ntibyamuvunaga cyane. Icyabaye imbogamizi avuga ni uko abenshi mu banyeshuri cyane abo bari bariganye bamwangiraga bakavuga ko ari ubujiji.

Ati "Mpera ku bo twiganye bakambwira ngo wabaye ute? Si wowe ukorera menshi kuturusha uritesha uwo mushahara ngo ugiye muri baringa, none uragira ngo natwe tugukurikire muri ubwo bujiji, ubage wifashe. Baranga pe!’’.

Abo yitaga inshuti ze baragiye babwira umugore we ko akwiye kuvuza umugabo we kuko yasaze bakamuseka bamwereka uburyo bigiye kumugora kurera abana 6 yari afite icyo gihe kandi umugabo we adakora.

Ageze mu rugo yasanze umugore ari kurira amutekerereza ikibazo yagize undi nawe ngo amubwira ko nta kibazo na kimwe agomba kugira kijyanye n'imibereho. Yahagaritse akazi atangira kwiga we n'abanyeshuri yari yarashakishije hirya no hino mu gihugu. Kaminuza yose yigagamo abanyeshuri 52, mu ishami yigagamo bari 15 gusa. Umuryango we yawutungishaga buruse yahabwaga y’ibihumbi 15 (15,000).

Avuga ko OMS imaze kubona ko kaminuza yemewe yatangiye gufasha abanyeshuri bakabohereza hanze kwihugura ku bintu runaka. Ati "Baduhaga ibijya kudutunga turi mu Bubiligi, mu Bufaransa,..byampaye kuzenguruka isi, nagiye mu Bufaransa, Bordon, Amerika n’ahandi."

Icyamugoye mu kwiga ni urugendo rurerure yakoraga akiri muto. Avuga ko yakoraga byibura ibirometero 20 ku munsi n’amaguru rimwe na rimwe ngo yararaga nzira kubera kunanirwa n’inzara. Kuri we ngo abona ireme ry’uburezi ritera imbere kubera ikoranabuhanga gusa ngo ababazwa n'uko abanyeshuri barangiza kwiga bakaba abashomeri. Asanga igisubizo cy'ibi ari ukureba kure.

Yagize ati "Ari ababyeyi n’abana bose bakwiye gukangukira kureba kure bivuze ko niba uri umubyeyi ufite umwana mutungire agatoki umubwire ko imbere hazaza azakenera ikintu runaka." Akomeza atanga urugero rw’ukuntu ashobora kwereka umwana ko niba hano hari inzu itahahoze ahubwo uwayubatse yabanje kubitekerezaho akanazigama kugira ngo abashe kuyubaka.

Kwiga akaminuza byamuhuje n’abantu b'ingeri zose. Yahuye n’umwami Rudahigwa ndetse na Perezida Habyarimana Juvenari. Avuga ko Perezida ari we ubwe wamutumyeho akamusaba kuzajya yitabira inama ya Guverinoma. Ati”Nyabarongo yari yuzuye anyoherereza indege ntoya musanga iwe ansaba kuzajya nitabira inama ya Guverinoma ntabwo namutengushye."

Dr Venant Ntabomvura ni umunyamuziki ukomeye uzi gucanga ibikoresho bitandukanye bya muzika birimo gitari, akorudero, agakunda cyane oraga sentetique. Yashinze korari yitwa Pio wa 10, iyitwa St Tereze n’iyindi y'abana. izi zombi ziririmba muri Kiliziya Gatolika. Yubakiye abaturage i Muzenga mu kirometero kimwe uvuye aho atuye.

Kubaka iyi Kiliziya ni igiteterezo yagize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko Kiliziya basengeragamo y'i Gisagara bayiciyemo inzirakarengane nyinshi muri Jenoside yakorewe Abatutsi bituma abenshi bazinukwa kujya kuyisengeramo.

Ati "Bayiciyemo abantu n’umupadiri watangaga penetensiya ntawongeye kuyikandagizamo ikirenge. Umukuru w’inama namusabye ko twabwira abaturage ufite igiti akakizana n’ibindi kugira ngo tuyubake."

Yubatse kandi n’ivuriro iruhande rw’iyi Kiliziya. Ni ivuriro yubatse yumva ryaba Center de sante bamuha ibyangombwa by'uko ryaba Poste de sante, gusa abona rifite ubushobozi burenze ku buryo ryagakwiye no gutanga izindi serivise. Avuga ko ubu yasabye ko bamworohereza akabona ibyangombwa kuko abona ibyumba byinshi bipfa ubusa ndetse n'ibitanda bitagira icyo bikora.

Ati "Baduhaye impapuro twuzuza zikajya mu karere narabisinye biri mu karere dutegereje igisubizo. Ibyumba biri gupfa ubusa, ibitanda biri aho ntawe ubiryamaho." Nubwo ibi bikorwa remezo yabishoyemo amafaranga avuga ko n’abaturage babigizemo uruhare rukomeye cyane cyane rubanda rugufi. 

Atanga urugero rw'abakecuru bamanukaga imisozi bakikorera amabuye n'ibindi. Arateganya kubaka isoko rizajya rifasha abaturage kubona ibyo bakeneye yifashishije abaturage bazibumbira muri koperative.


Ibitaro yubakiye abaturage

Ku myaka 93 y'amavuko aracyashobora kwitwara mu modoka ye ku cyumweru agiye gusenga. Imodoka yabanje dutunga yayiguze amafaranga umusore wifite w'iki gihe yagura umuguru umwe gusa w’inkweto, ibihumbi 50 (50, 000 Frw). Iyo modoka yari mu bwoko bwa Volkswagen.

Dr Venant yabyaye abana 13 ubu afite 11, bucura bwe angana n’isaha iri muri salon ye yaguze mu Budage mu 1976. Yahawe seritifika nyinshi z'amashimwe na Musenyeri nk’umufatanyabikorwa wubatse Kiliziya imwe yasinyweho na Papa Benedigito wa 16.

REBA HANO IKIGANIRO GIKUBIYEMO N'IBINDI BYINSHI TWAGANIRIYE

Se



UMWANDITSI:Neza valens-inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nkunda4 years ago
    Uyu musaza ni Umuhire rwose Ijuru rimurebe neza





Inyarwanda BACKGROUND