RFL
Kigali

Nyina wa Diamond yavuze ko yashakanye n’umusore aruta atagamije urubyaro

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/10/2019 10:23
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Ukwakira 2019 umubyeyi w’umuhanzi Diamond Platnumz, Sanura Kasim [Mama Dangote], yakiriye umwuzukuru wa karindwi wabyawe n’umukazana we w’umunya-Kenya Tanasha Donna usanzwe ari umunyamakuru kuri NRG Radio.



Tanasha yanditse kuri konti ya instagram avuga ko yamaze amasaha 17 ategereje ko umwana we w’umuhungu wasangiye isabukuru na se avuka. Yashimye Imana avuga ko yabyaye neza.

Kuva uyu mwana w’umuhungu yavuka abo mu miryango ya hafi, inshuti n’abafana bakomeje kwandika ubutumwa bw’impundu kuri uyu muryango wa ‘Dangote’. Yavutse ku munsi se [Diamond] yizihizaho isabukuru y’amavuko ye.

Kuri uyu wa 03 Ukwakira 2019 ikinyamakuru Nairobinews cyanditse ko Kasim Sanura uzwi nka Bi Sandra cyangwa Mama Dangote, yabajijwe niba we atiteguye gutanga ibyishimo mu muryango abyarana n’umusore witwa Rally Jones wahawe akabyiniriro ka ‘Ben 10’ na bimwe mu binyamakuru byandika ku myidagaduro muri Tanzania.

Nyina wa Diamond uherutse kwizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 48 muri Nyakanga 2019, yasubije ko yemeye kurongorwa na Rally Jones agamije ‘kwishimisha’, ibyo kubyarana ‘bitarimo’.

Yagize ati “Twemeranyije kubana ariko ibyo kubyarana ntibirimo…murashaka kumbona mpfira aho abagore babyarira. Umugabo wanjye arankunda, ntabwo nshaka kubyara.”

Umukobwa we Esma Platnumz avuga ko umubyeyi we yemeye kubyara yamufasha kurera umwana agakomeza kuryoherwa n’ubuzima. Esma asanzwe afite abana babiri. Ni mu gihe Diamond afite abana bane bazwi biyongera ku mwana we w’imfura w’imyaka 7 yabyaranye n’umugore w’i Mwanza, avuga ko ataraca iryera.

Mu 2017 nyina wa Diamond yokejwe igitutu na benshi bavugaga ko yarongowe n’ ‘umwana’, we akavuga ko ‘nta mwana urongora’. Ise wa Diamond [Abdul Juma] yatandukanye na Sanura Kasim ubwo uyu muhanzi yari afite imyaka itandatu y’amavuko.


Umwana Tanasha yabyaye yabaye umwuzukuru wa karindwi kuri Nyinwa Diamond

Umubyeyi wa Diamond avuga ko atiteguye kubyarana n'umusore arusha imyaka

Nyina wa Diamond n'umusore aruta ngo bakoze ubukwe bagamije gushimishanya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND