RFL
Kigali

Ntibisanzwe, nyuma y’ibyumweru 12 aziko atwite, bamusanganye ikibyimba kirimo kanseri

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:3/10/2019 16:23
0


Kumva inkuru y’uko umuntu arwaye kanseri biragora cyanendetse umuntu agahita yitakariza icyizere cyose, haba ku ruhande rw’ubivuga no ku ruhande rw’ubibwirwa ntabwo biba byoroshye cyane noneho iyo bije nyuma y’uko umuntu yari aziko atwite ariko agasanga ni kanseri afite



Iyo umuganga avuze ijambo kanseri, ubyumvise wese ahita ahinda umushyitsi akumva ubuzima burarangiye akibaza uko agiye kubaho bikamushobera, bitandukanye nanone n’iyo umuntu yumvise inkuru y’uko atwite, aha bikomerera uwatwaye inda mu buryo butari bwo ariko uwanyuze mu nzira nziza wese arishima cyane

Ubusanzwe urugendo rwo gutwita ruba ari rurerure  ariko rugakomera cyane mu gihembwe cya mbere aho rimwe na rimwe umubiri uba utishimiye umushyitsi wakiriye

Ibyago rero byagwiririye Grace Baker-Padden ubwo yabwirwaga ko atwite inda y’umwana we w’imfura nyuma y’ibyumweru 12 bikaza guhinduka kanseri, Grace w’imyaka 23 y’amavuko abana na Joe Cowling w’imyaka 28, nyuma yo kubwirwa ko batwite barishimye cyane nk’ibisanzwe ndetse batangira kujya impaka bibaza izina bazita umwana wabo , uyu mubyeyi yisuzumishije inshuro enye zose bamubwira ko atwite kandi na we yari afite ibimenyetso by’umugore utwite kuko yagiraga aga sesemi ndetse akanaruka buri kanya

 

Inda ye rero yakomeje kubyimba ariko ntibabitindeho bakibwira ko ari umwana wabo uri gukura vuba, mu byumweru 12 rero nibwo yatangiye kuva amaraso, ajya kwa muganga nibwo bamunyujije mu cyuma basanga ntago atwite ahubwo ni ikibyimba cyajemo na kanseri

Umwe mu basuzumye Grace bwa nyuma avuga ko ari urugend rukomeye kumvisha umuntu ko afite ikibyimba kirimo kanseri kandi we yari aziko atwite, ati si ibintu byo guhubukira ahubwo bisaba ikiganiro kirambuye kandi gituje cyane, ati nabashije kubicamo neza, umurwayi arabyumva

 

Src: santeplusmag.com

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND