RFL
Kigali

Rubavu: Irushanwa Impano Yanjye rizasozwa hakinwa ikinamico hakurikireho gufasha abanyempano batsinze

Yanditswe na: Editor
Taliki:3/10/2019 17:27
0


Amarushanwa ahuza urubyiruko rwo mu karere ka Rubavu agategurwa n’ikigo cya Vision Jeunesse Nouvelle biteganyijwe ko azasozwa tariki 5 n'iya 6 Ukwakira 2019 muri Salle y’iki kigo cya VJN hasanzwe habera ibitaramo bitandukanye.



Nk’uko bisanzwe biba mbere y’aya marushanwa urubyiruko rwo mu karere ka Rubavu rwibumbiye mu matsinda atandukanye akora iyi mikino ruriyandikasha hagakorwa urutonde ntakuka rugahuzwa n’uko amatariki ameze. Ku munsi wa Gatandatu urubyiruko rwose rwiyandikishije ruhurira hamwe kuri iki kigo cya VJN hakaba ho kurushanwa imbere y’akanama nkemurampaka hagatoranywamo abazahatana ku munsi ukurikiye (Finale).


Nk’uko abategura aya marushanwa babitangaza nyuma y’iki cyiciro cya nyuma cy’Ikinamico (Theatre) hazatekerezwa ku mahugurwa azahuza urubyiruko rwose rwatsinze ruhabwe ubumenyi fatizo hanarebwe uko rwafashwa kwiteza imbere binyuze mu mpano rwibitsemo nk’uko byemejwe na Nsanzabuhoro Philemon umwe mu barigutegura bya hafi aya marushanwa.

Mu gutangira aya marushanwa habanje arubyiruko rufite impano mu kubyina aho hatoranyijwe abana 10 bafite impano ikomeye mu kubyina ndetse batanga n’icyizere. Nyuma hakurikiyeho icyiciro cyo kuririmba cyaje gikenewe cyane kikaba icyiciro cya kabiri muri aya marushanwa.

Muri iki cyiciro cyo kuririmba hatambutse abana batanu. Kuri ubu hategerejwe abatsinda mu cyiciro cyo gukina ikinamico (Theatre) mu marushanwa ategerejwe kuri uyu wa Gatandatu saa tatu n'igice (9h00) no ku cyumweru saa munani zuzuye (14h00) tariki 5 n'iya 6 ku kigo cya Vision Jeunesse Nouvelle.

Batanu baherutse gutsinda mu marushanwa yo kuririmba 'Impano Yanjye'

UMWANDITSI: Kwizera Jean de Dieu





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND