RFL
Kigali

VIDEO: Byinshi utari uzi kuri Infection urinaire, indwara izahaza benshi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:3/10/2019 10:31
0


Indwara zifata urwungano rw’inkari (Infections urinaires) zibasira imwe mu myanya igize urwungano rw’inkari. Muri iyo myanya harimo impyiko, uruhago, umuyoboro w’inkari uzivana mu mbyiko ukazigeza mu ruhago cyangwa uzivana mu ruhago ukazisohora hanze.



Theogene utanga inyunganiramirire zifasha mu kurwanya indwara zitandukanye mu kigo Dynapharm Rwanda avuga ko ubusanzwe Infection urinaire zifata impyiko no kumanuka hasi mu ruhago ugakomeza mu rwungano rw'inkari, igice cyo hasi iyo kigezemo infection zihita zifata ku ruhago no ku muyoboro usohoka hanze.

Bimwe mu bimenyetso bya Infection urinaire harimo kwihagarika ukababara, kubabara mu kiziba cy'inda, iyo zafashe ku mpyiko utaragera mu ruhago, umuntu ababara umugongo, akagira isesemi ndetse akaba yanaruka, kunywa inzoga nabyo bishobora gutera infection. Ku mugore rero ibimenyetso ni byinshi birimo, gukoresha imyenda y'imbere itari iya cotton, kwihagarika inkari zahinduye ibara n'ibindi.

Reba Video yose umenye icyo wakora kugira ngo wirinde iyi ndwara izahaza benshi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND