RFL
Kigali

Imibereho y'abana bafite ubumuga barererwa muri Centre Inshuti Zacu i Gahanga

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:3/10/2019 10:15
1


Chorale Christus Regnat yo muri Paruwasi ya Regina Pacis iri mu myiteguro y’igitaramo gikomeye cy’indirimbo zisingiza Imana yatumiyemo umuririmbyi w’icyamamare ukomoka mu Bufaransa, Jean Claude Giannada.



Ni igitaramo kizabera muri Kigali Conference And Exhibition Village [Camp Kigali] tariki 05 Ukwakira 2019, intego yacyo ikaba ari ugukusanya inkunga yo gushyigikira ikigo cyita ku bana bafite ubumuga cya Centre Inshuti Zacu giherereye i Gahanga.

INYARWANDA yifuje kumenya imibereho y’abana bafite ubumuga baharererwa, twerekeza muri iki kigo kinabamo ababikira bo mu muryango witwa Inshuti z’abakene.

Hari ku gicamunsi ubwo twasuraga iki kigo. Twasanze ababikira bari mu mirimo itandukanye, bamwe bakora mu mirima, abandi bari kwita ku bana ariko icya mbere twabonye n’umutima mwiza n’urugwiro bakirana ababagana.

Ni ikigo kinini cyane twabashije gutambagira ah’ingenzi harimo aho bagororera ingingo, aho bavurirwa indwara zisanzwe n’aho bigira.

Umuyobozi wa Centre Inshuti Zacu, Soeur Emertha Nyirandayizeye ni we wagendaga adusobanurira amateka yayo. Yavuze ko yashyinzwe mu mwaka w'2000 itangijwe n’umubikira mukuru w’umuryango w’ababikira b’inshuti z’abakene Mama Gatalina Geneviève Nduwamariya.

Intego yo gushinga iki kigo yari iyo gufasha abana bafite ubumuga bw'ingingo n'ubwo mu mutwe ariko bakomoka mu miryango ikennye. Kuri ubu bafite abana 39 biganjemo abadafite imiryango, bagiye batoragurwa aho bajugunywe ndetse hari n’abandi bazanwaga muri iki kigo n’abantu batamenyekanye.

Ati “Ni abana badafite imiryango bagiye bata hirya no hino, ngaho muri za ruhurura, ngaho mu bihuru, abagize Imana abagiraneza bababona bakabafata babona batabashoboye bakabatuzanira. Hari n’abo twagiye dusanga baryamishijwe mu rugo rwacu.”

Soeur Emertha Nyirandayizeye avuga ko uretse ubugorarangingo bakorera aba bana, babakorera n’indi mirimo yose ikorerwa umwana mu muryango ku buryo bongera kwigarurira icyizere baba baratakaje.

Ati “Tubakorera imirimo yose ikorerwa umwana. Turamukarabya, turamwuhagira, turamugaburira turakina turidagadura kugira ngo yumve ko ari umwana nk’abandi.” Soeur Emertha kandi avuga ko aba bana bahabwa uburezi bwihariye bitewe n’ikigero cy’ubumuga bw’ingongo n’ubwo mu mutwe bafite. 

Ati “Biga gusoma, biga kwandika bakoresheje igice cy’umubiri gishoboka. Hari ushobora kwandikisha intoki akaba yafata ikaramu akandika, hari ukoresha mudasobwa hari n’uwo dufite ubasha kwandikisha umutwe kuko ni wo abasha gukoresha.”

Mu rwego rwo kubereka ko bashoboye abana bo muri Centre Inshuti Zacu bafite imirimo itandukanye nk’iyo tumenyereye mu nzego z’ubuyobozi. Habamo Guverineri, Meya, Visi Meya, Umuyobozi w’Ikigo, Ushinzwe imyigire, Nyampinga, Rudasumbwa n’abandi.

Abafite ubumuga buri ku rwego rwo hejuru batabasha kunyeganyega babise abadepite kugira ngo bumve ko nabo ari bantu. Uburezi bahabwa ntabwo bugarukira mu rugo rwabo gusa kuko abashoboye bajya kwiga mu mashuri asanzwe. Kuri ubu hari uwo bafite wiga muri Kaminuza n’undi wiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye.

Ubuzima bw’umwana urerewa muri iki kigo buba butandukanye cyane n’ubwa mbere kuko hari ababasha kugenda batarabishoboraga ndetse bakongera kwiyumva nk’abantu kuko baba barahawe akato igihe kinini.

Imwe mu mbogamizi bahura nazo ni ukugorwa no kumenya uburwayi bw’aba bana kuko batabasha kwivugira. Ikindi iyo umwana afashwe n’uburwayi mu ijoro kumugeza kwa muganga birabarushya kuko nta modoka bafite.

Gusa ku rundi ruhande bashimira ubufatanye bagirana na Leta y’u Rwanda kuko abana bose bavurwa nk’abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bagahabwa ubuvuzi ku buntu.

Soeur Emertha Nyirandayizeye umuyobozi wa Centre Inshuti Zacu

Abana bigishwa bijyanye n'ubumuga bafite

Centre Inshuti Zacu urugo rwita ku bana bafite ubumuga bw'ingingo n'ubwo mu mutwe badafite kirengera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • DUKUNDANE Jean de Dieu 4 years ago
    Iyi Korari ya Christus Regnat yagize igitekerezo cyiza cyo gufasha aba bana. Muze dushyigikire iki gikorwa twitabira iki gitaramo batumiyemo Gianadda. CCR (Chorale Christus Regnat) turabakunda cyane.





Inyarwanda BACKGROUND