RFL
Kigali

Ese koko Adolf Hitler yaba atariyahuye ku ya 30 Mata 1945?

Yanditswe na: Editor
Taliki:3/10/2019 11:50
2


Nyuma y'imyaka 74 apfuye hari abantu bacyemeza ko Adolf Hitler (Hitireri) atapfiriye mu Budage. Ese ubundi ni iki cyabaye ku ya 30 Mata 1945?



Uyu mugabo wabaye igihangange mu mateka y' isi yari muntu ki? 

Ibitabo ndetse n'ubushakashatsi bwamuvuzeho byinshi cyane, yemwe n'abakora filime mbarankuru na bo ni uko. Abiga amateka cyangwa politiki ndetse n'abashakashatsi ntibahwemye kumugaragaza mu byigwa n'ubushakashatsi bwabo. Uwavuga Hitler (Hitireri) mu bigwi bye cyangwa se ibikorwa bye bibi ntiyabirangiza. 

Uyu mugabo yari umudage wabaye no mu gihugu cya Austria. Mu gihe cy'intambara ya mbere y'isi nawe yabaye umusirikare arwanira igihugu cye nk'urundi rubyiruko rw'Abadage. Nyuma y'intsinzwi y’u Budage mu ntambara ya mbere y'isi, Hitler yakomeje gukora mu gisirikare ariko mu bijyanye n'ubutasi. Aha yaje gushingwa gukurikirana bya hafi ishyaka ry'abakozi b'Abadage (German Workers' Party) ryaje kuzahinduka Nationalsozialistische Deutsche Arbeiterpartei mu mpine hakandikwa NAZI.

Mu wa 1929, Hitler yaje kwinjira mu ishyaka NAZI aza no kugira ijambo muri iryo shyaka. Uyu mugabo yaje kuba igihangange mu ishyaka rye kubera imbwirwaruhame ze zanyuraga benshi kimwe na politiki ye yo kurwanya abashyize umukono ku masezerano ya Versailles yemezaga intsinzwi b'Abadage mu ntambara ya mbere y'isi ndetse agashyiraho n'ibihano. 

Uyu mugabo ibyo ntiyabikozwaga. Si ibyavuzwe haruguru gusa byagaragaraga mu mbwirwaruhame ze, kwanga abayahudi ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Karl Marx mu ishyaka rye. Mu wa 1921, Hitler yaje kuba umuyobozi mukuru w'ishyaka asimbuye Anton Drexler warishinze. Ku ya 8 Ugushyingo 1923 yatumije inama, ayitangarizamo ku mugaragaro ko habaye impinduramatwara mu gihugu cyose ndetse asesa guverinoma yari iriho. 

Ibyo ntibyamuguye neza dore ko yabifungiwe amezi icyenda azira icyaha cy'ubugambanyi (agambanira leta). Muri gereza yandikiyemo igitabo cye yise "Mein Kampf" bisobanuye urugamba rwanjye. Icyo gitabo gikubiyemo amateka ya nyir'ukucyandika, ibitekerezo bye bya politiki, urwango rw'abayahudi ndetse n'uko yifuzaga ahazaza h'u Budage. Iki gitabo cyaje kuba intwaro ikomeye y'icengezatwara y'abanazi ku buryo bamwe bamushinjaga kugiha agaciro nk'ak'igitabo gitagatifu. Mein Kampf yatumye izina Adolf Hitler rikomeza kuba icyogere mu Budage.


Mein Kampf, igitabo cya Hitler

Nyuma yo kuba chancellor w'u Budage mu wa 1933, Adolf Hitler yangeye gutorerwa n'abaturage kuba umuyobozi w'ikirenga w'igihugu “Führer und Reichskanzler" mu wa 1934. Uyu mwanya wagiyeho mu Budage nyuma y'urupfu rw'uwahoze ari Perezida w'igihugu Paul Von Hindenburg, Hitler yagiriwe icyizere cyo gufatanya umurimo wo kuba Perezida akaba na chancellor' ari byo byaje kwitwa “Fuhrer und Reichskanzler". 

Amwe mu mateka mabi yaranze ubuzima bwe harimo no gutegura ndetse agashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abayahudi akanateza Intambara ya kabiri y'isi yahitanye hagati y'abantu miliyoni 50-85. Ubwo intsinzi yagaragariraga buri wese muri icyo gihe, ingabo zishyize hamwe, "Allied Forces", ngo zirwanye Abadage zerekeje ku mujyi wa Berlin, umurwa mukuru w'u Budage, Hitler na we yemera adashidikanya ko yatsinzwe.

Ku ya 30 Mata 1945, Hitler we n'umugore we Eva Braun bari bamaze umunsi umwe bashyingiwe, bariyahuye bapfana n'imbwa yabo. Uyu Braun yari amaze igihe kinini abana na Hitler ariko batarasezeranye. Basanze aba bombi banyoye ibinini bya Cyanide capsule na Hitler yirashe.

Nyamara nubwo aba bombi bamaze imyaka 74 bapfuye hari abemeza ko Hitler atapfiriye i Berlin. Mu gitabo cyitwa "Grey Wolf: Escape of Adolf Hitler"  cyanditswe na Simon Dunstan na Gerrard Williams, bagaragaza ko Hitler na Braun batiyahuye ahubwo ko bahungiye muri Amerika y'Amajyepfo, mu gihugu cya Argentina. Si aba bagabo gusa bavuze ku ihunga rya Hitler kuko na Televisiyo ya The History Channel muri filime mbarankuru yiswe "Hunting Hitler" na bo berekana uko abanazi bari bafite ibikorwa remezo muri Amerika y'Epfo ndetse bakagerageza gucukumbura niba Hitler atariyahuye koko.

Umwanditsi w'umunyamakuru akaba n'umunyamateka, Guy Walters kimwe n'abandi banyamateka bahinyuza inkuru zivuga ko Hitler atiyahuye. Uyu Guy Walters azwiho kwandika inyandiko nyinshi ku ntambara ya mbere y'isi. Nyuma yo gupima imibiri ya Hitler na Braun basanze ari bo koko. Aho twavuga nk'ubushakashatsi bwakozwe na Hugo Blaschke, Käthe Heusermann n'uwahoze ari muganga w'amenyo wa Hitler, Fritz Echtmann bemeje ko amenyo y'iyo mibiri yari aya Hitler n’umugore we. 

Ubushakashatsi bwa vuba aha ngaha muri 2017 bwakozwe n'umufaransa Philippe Charlier na bwo bwerekanye ko iyo mibiri yabitswe ari iya Hitler n'umugore we. Ubu bushakashatsi bwatangajwe muri European Journal of Internal Medicine buza bushimangira ibyo abandi bashakashatsi bemeje.

Umwanditsi: MUKAMA Christian






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • JMV1 month ago
    IKICYEGERANYO CYA WE NI KIZA
  • leonce dukuze1 month ago
    Hitiler yar mubi cyn





Inyarwanda BACKGROUND