RFL
Kigali

KIVU AWARDS 2019: Gutora kuri interineti byatangiye

Yanditswe na: Editor
Taliki:2/10/2019 18:00
0


Kuri uyu wa kabiri tariki 1 Ukwakira 2019 ni bwo amatora nyir'izina mu irushanwa Kivu Awards 2019 yagombaga kubera Online yatangiye. Intera mu bahatana yatangiye kwigaragaza mu gihe biteganyijwe ko azamara ukwezi kose.



Mu kiganiro na Masunzu umwe mu bategura ibi bihembo akaba nyir'igitekerezo kuri KIVU AWARDS yatangarije Inyarwanda.com gahunda uko iteganyijwe muri aya marushanwa. Yagize ati" Gutora ku rubuga byatangiye tariki 1 Ukwakira 2019, kuri SMS byo bizatinda ho gato kuko bizatangira tariki 15 Ukwakira 2019 nk'uko muri gahunda y'irushanwa bimeze."

Yakomeje agira ati "Gutora biteganyijwe ko byo bizarangira tariki 15 Ugushyingo 2019, aha ni bwo abahatana bazategereza kugeza tariki 30 Ugushyingo hatangwe ibihembo ku bahatanye bitangirwe mu karere ka Rusizi. Ushobora rero gukomeza guha amahirwe uwo ushyigikiye unyuze hano http://isi.rw/kivu-awards-2019/ kugeza kiriya gihe umutora kenshi gashoboka".

Nyuma y'umunsi umwe gusa guhangana gukomeye ubwo kuri bamwe batasobanukiwe neza n'imikorere y'aho batorera (Websites-Isi.rw) gusa nubwo bimeze bityo bamwe bibye umugono ukudasobanukirwa kwa bamwe ubundi bashyiramo intera ikomeye nk'uko bigaragarira buri wese.

Twabibutsa ko aya marushanwa yateguwe na Masunzu Flavier afatanyije n'abandi batandukanye barimo n'itsinda rya KDKZ rikorera umuziki mu gihugu cy'u Bubiligi. Mu gihe cyo gutora kuri SMS ikigo cyitwa Call Africa ni cyo kizafasha abatora gukusanya amajwi muri ibi bitaramo. Kivu Awards ni ibihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya mbere ku bahanzi n'abandi bafitanye isano n'umuziki bakomoka mu turere 5 duhana imbibi n'ikiyaga cya Kivu.

IBYICIRO N'ABAHATANIYE IBIHEMBO MURI KIVU AWARDS 2019

Umuhanzi wahize abandi (Best artist of the year)

Ben Adolphe (Rubavu)
Javanix (Rusizi)
King Salomon (Rutsiro)
Pacifica (Rubavu)
The same (Rubavu)

Indirimbo yahize izindi (Best song of the year)

Dede by The Same
Dosiye Yanjye by Javanix
Ni Rushya by Ben Adolphe ft Uncle Austin
Nyemerera by Imfura Felecien
Unama by Maisha Shakur

Itsinda rikora umuziki ryahize ayandi (best group of the year)

Cool Guys (Rubavu)
OGI Guys (Rubavu)
Hero Guys (Rubavu)
The Same (Rubavu)
The Snipers(Karongi)
Holly Dreams (Nyamasheke)

Umuhanzikazi wahize abandi (Best female artist of the year)

Alicia Saga (Rubavu)
Briana (Rubavu)
Holly Gigi (Rubavu)
Nounou Callash (Rubavu)
Peace Thaidi (Rusizi)

Uwahize abandi mu gutunganya indirimbo (Best audio/video producer of the year)

Boston pro (Nyamasheke)
Captain p (Rubavu)
Michael pro (Rusizi)
Niz Beatz (Rusizi)
Yang P (Rubavu)

Dj wahize abandi (best Dj/Vj of the year)

DJ Alpha Vandam (Nyamasheke)
Dj Sean (Rusizi)
DJ Shift (Rubavu)
Dj Ytee (Rusizi)
Selector Daddy (Rubavu)

Korali yahize izindi (best choir of the year)

Hermon choir (Rubavu)
Bethel choir 7 (Rusizi)
Betifage choir (Rubavu)
Siloam choir (Nyamasheke)
Bethsaida choir (Karongi)

Umuhanzi wavukiye muri utu turere ariko ukorere mu mahanga (best diaspora artist of the year)

Diyen (Rusizi / US A)
Fresh Jemmy (Rubavu/ US A)
Kdkz music band (Rusizi /Europe)
Muchoma (Rubavu /US A)
Shizzo Afropapi (Rubavu / US A)

Uwahize abandi mu kumenyekanisha ibikorwa by’imyidagaduro (best Promoter of the year)

Isaac Ishimwe
Jimmy Claude
Lucky van Rukundo
Ndekezi Johnson Kaya
Tuyishime Sebat Evaliste

Uwahize abandi mu kumurika imideli (Best model of the year)

Jimmy Mugunga (1000 hills)
Joshua (Seruka Art)
Uwase Aisha (Uno Fashion Agency)
Rusizi Entertainment Group
Tona Grace

Umunyamakuru wahize abandi mu myidagaduro (Best showbiz journalist of the year)

Habineza Deo (RBA Radio Rusizi )
Kubwimana Rwamasasu Joe (RBA Radio Rubavu)
Kwizera Jean de Dieu (Inyarwanda.com)
Mukwaya Olivier (Igihe.com)
Ndekezi Johnson Kaya (VBR FM & Ibyamamare.com)
Niyibizi Aime (RBA Radio Rusizi)
Nyiransabimana Anoura Faswilaty (RBA Radio Rusizi)

Igitangazamakuru cyashyigikiye imyidagaduro kurusha ibindi (Best Radio/ web)

RBA Radio Rubavu
RBA Radio Rusizi
Ivugangingo media (Rubavu )
Radio Isangano (Karongi)
Ibyamamare .com (ishami rya Rubavu)

Umukinnyi wa Ruhago wahize abandi (best football player of the year)

Hussein Renzaho Yongo (Espoir FC )
Kyambaande Fred (Espoir FC)
Nkunzimana Sadi (Espoir FC )
Nyirinkindi Saleh (Marines FC/Kiyovu Sports)
Tuyisenge Hakim (Dieu Merci) (Etincelles)

Umuhanzi wavukiye muri utu turere ariko ubu akaba yarabaye icyamamare (Best ambassador of the year)

Bamporiki Eduard (Nyamasheke)
Edouce Softman (Rusizi)
Jay Poly (Nyamasheke)
Mani Martin (Rusizi)
Young Grace (Rubavu)

Uwashyigikiye imyidagaduro kurusha abandi (best supporter of the year)

Bana / Super Eagles (Rusizi)
Black studio (Rubavu)
Boston (Nyamasheke)
El Classico (Rubavu)
Kaya Entertainment (Rubavu)
Theophile one love (Karongi)

Umuhanzi wahize abandi muri Hiphop/Trap/Rap (best hiphop/trap/rap artist of the year)

Benie Hunter (Rubavu)
Master p (Rusizi)
Shafty Ntwari (Rubavu)
The Snappers (Karongi)
Vala Dagger Fire (Nyamasheke)

Umuhanzi wahize abandi mu njyana za RNB/ Afrobeat (Best RNB/Afrobeat artist of the year)

The Same (Rubavu)
Javanix (Rusizi)
Pacifica (Rubavu)
Crezzo G Samuello (Rusizi)
Aime Prince (Rusizi)

El Kenedy (Rubavu)

UMWANDITSI: Kwizera Jean de Dieu-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND