RFL
Kigali

Huye: Pastor Rutwaza Rodrigue yinjiye mu muziki akora indirimbo ‘Ndi hano Mwami’ ifitanye isano n’ibihe bye byo kwimikwa-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/10/2019 11:02
1


Pastor Rutwaza Rodrigue umushumba w’itorero rya Zion Temple Huye yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Ndi hano Mwami’ ifitanye isano n’igihe yemeraga umuhamagaro w’ubushumba. Ni indirimbo yatunganyijwe na Aime Uwimana.



Iyi ndirimbo yagiye hanze tariki 1 Ukwakira 2019. Ikubiyemo inkuru mpamo ya Pastor Rutwaza. Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Pastor Rutwaza wahawe inshingano y’ubushumba akiri umusore, yavuze ko yari yaranze umuhamagaro w’ubushumba, Imana iza kubimwemeza arimikwa ni ko guhita abwira Imana ati ‘Ndi Uwawe ndakwitabye unkoreshe’.


Pastor Rutwaza Rodrigue

Kuri ubu rero Pastor Rutwaza yamaze gukora indirimbo ishimangira ko yamaze kwiyegurira Imana kugira ngo imukoreshe. Aganira na Inyarwanda.com yagize ati “Ni indirimbo yo gusabana n’Imana, ikaba ifitanye isano n’igihe nemera umuhamagaro w’ubushumba aho nari narabyanze mu mutima mbona bidashoboka hakiri kare ariko Imana iza kunyemeza ndavuga ngo “Ndi Uwawe, ndakwitabye unkoreshe” so that is the short of the story behind this song.”


Pastor Rutwaza ubwo yari muri studio

“Ndi hano Mwami ndi hano Yesu ndakwihaye ngo unkoreho. Ndi uwawe Mwami, ndi uwawe Yesu ndakwitabye unkoreshe. Umutima wuzuye umwuma, ubutayu bwanteye kwiheba, ntacyanyura nko guhura nawe none ndaje ngo umpembure, none ndaje unduhure. Maze igihe nkunyotewe none ndaje unyuzuze. “ Aya ni amwe mu magambo agize indirimbo ya Pastor Rutwaza Rodrigue.


KANDA HANOWUMVE INDIRIMBO ‘NDI HANO MWAMI’ YA PASTOR RUTWAZA RODRIGUE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Henry Victor 4 years ago
    Pastor Rodrique umusirikare mwiza wa Kristo! Uwiteka akomeze kwagura impano ikurimo





Inyarwanda BACKGROUND