RFL
Kigali

Alain Muku mu ndirimbo ye nshya “Akana ko mu ijisho” yavuzemo imitoma inyura umutima w'umukunzi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/10/2019 11:12
0


Umuhanzi Alain Bernard Mukuralinda [Alain Muku], yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “Akana ko mu ijisho”, yasohotse kuri uyu wa 01 Ukwakira 2019.



Alain Bernard Mukuralinda w’imyaka 49 ni umunyamategeko washoye imari mu muziki ubu afite abahanzi babiri bagezweho amaze gushyira ahashimishije mu rugendo rw’umuziki barimo umuhanzikazi Clarisse Karasira ndetse na Nsengiyumva Francois waririmbyemo ngo umukobwa ni Igisupusupu ni Igisukari.

Alain Muku muri iyi ndirimbo ye nshya yavuze ko ‘urukundo rutangaje’ iyo ‘utitonze uraraba’, Yungamo ati ‘genda muco w’iwacu ndagukunda.’ Iyi ndirimbo yumvikanamo ‘umwirongi’ , ifite iminota itatu n’amasegonda 54’.

Hari aho agira ati “Ararurinda ararusigasira ntirwacubangana turatekana. Amacenga, uburyarya nabyo yigeze agira ruzira amakenga n’amakemwa...mubonye nagerageje gutuza biranga ndahwera, "

Igaragaramo abakobwa babyina batega amaboko nk’inyambo. Mu buryo bw’amashusho iyi ndirimbo yakozwe na Fayzo Pro, naho amajwi yatunganyijwe na Producer Jay P.

Alain Muku ni umuhanzi akaba n’inzobere mu by’amategeko. Arwubakanye na Martine Gatabazi bamenyanye bakiri ku ntebe y’ishuri, ubu bafitanye abana babiri umukobwa n’umuhungu. Ni umwe mu bagabo bazwiho kuvuga adaca ku ruhande icyo atekereza ku ngingo runaka.

Mu rugendo rwe rw’umuziki, yafashije mu iterambere ry’umuziki nyarwanda, ndetse yashyizeho irushanwa yise ‘Hanga higa’ ryavumbuye impano muri benshi mu rubyiruko.

Izina rye ryamamaye ubwo yashyiraga hanze indirimbo ‘Murekatete’, ‘Gloria’, ‘Rayon Sports’, ‘Kiyovu’, n’izindi. Izina rye ryongeye kuvugwa cyane ubwo yari Umushinjacyaha akaba n’umuvugizi w’ubushinjacyaha ku rwego rw’igihugu, Intebe yamazeho imyaka 13.

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "AKANA KO MU IJISHO"






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND