RFL
Kigali

Samsung Fold ifite camera 6, Menya udushya n’uduhigo tw'iyi telefone nshya ije guhangana ku isoko n'iza Apple

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:2/10/2019 9:34
0


Ikoranabuhanga rirakataje gusa uko rigenda ritera imbere ni nako ibigo bikora telefone ngendanwa bihora mu ntambara ikomeye mu guhanga udushya. Mu minsi ishize ikigo cya Apple cyasanye telefone 3 nshya zifite udushya twinshi gusa iyi Samsung Fold iri kuzikoma mu nkokora ku isoko. Menya umwihariko w'iyi telefone iri kugura agera kuri miliyoni 2Frw.



Samsung ni ikigo cy’ubukombe kuri uyu mubumbe mu gukora telefone zijyanye n’igihe ndetse n’ibikoresho by’ikoranabuhanga biba bifite ubudasa ku isoko. Iki kigo cyubatse izina kubera telefone z'agatangaza gikora bigashimangirwa n'uko ari cyo kigo cya mbere ku isi mu kugurisha umubare mwinshi wa telefone ngendanwa nk'uko tubicyesha businesstech.co.za. 

Ubu telefone gifite ku isoko iri gutuma isi yose icika ururondogo ni telefone y'agatangaza yiswe Samsung Fold ifite umwihariko wo kugira camera zigera kuri 6. Iyi telefone yamuritswe tariki 1 Ukwakira 2019 mu gihugu cy’u Buhinde gusa irasa nimaze iminsi iri ku isoko kuko yamuritswe muri Amerika ku wa 27 Nzeli 2019. Telefone y'ubu bwoko yasohotse bwa mbere ntabwo yari ifite ubuziranenge busesuye gusa iyi nshya iravuguruye kandi ifite ikintu cyose gikenewe na buri mukunzi wa telefone zigezweho.  

Udushya iyi telefone ifite tuyitadukanya n’izindi ziri ku isoko

ü  Ifite camera 6, mu gufata ifoto nziza ni ntamacyemwa  

Rear Camera 1 — 16MP Ultra Wide | f/2.2

Rear Camera 2 — 12MP Wide-Angle | f/1.5 - f/2.4

Rear Camera 3 — 12MP Telephoto | f/2.4

Front Camera 1 — 10MP Selfie | f/2.2

Front Camera 2 — 8MP Depth Sensor | f/1.9

Cover Camera — 10MP Selfie | f/2.2

Rear camera 1, Rear camera 2 na Rear camera 3 izi zose zikoreshwa mu gufata ifoto isanzwe ari nabyo ihuriyeho na iPhone 11 Pro, iPhone 11 Pro Max, Front camera 1 na Front camera 2 ni camera z'imbere zikoreshwa ibi bizwi nka 'selfie' aha ni naho ihigikira telefone za apple zisohotse vuba, naho cover camera ikoreshwa mu gutuma ifoto iza isa neza!

ü  Ikoze nk’igitabo ishobora kwibumbura ndetse no kwifunga.

Iyi telefone ikoranye ikoranabuhanga ryo kwifunga ndetse no kwifungura, ifite ubushobozi bw’impande ebyiri.  

ü  Ifite ubushobozi bwo kwakira murandasi y’icyiciro cya gatanu (5G)

Iyi telefone ifite uyu mwihariko gusa hari n’izindi nyinshi zirifite urugero nk’izikorwa na Huwai, gusa izo Apple iheruka gusohora ntabwo zirifite (iPhone 11, iPhone 11 Pro na iPhone Pro Max)

 ü  Samsung Fold ikoranye ikoranabuhanga rya 'App Continuity' rituma uyikoresha akoresha application zigera kuri 3.


Ubu buryo iyi telefone ifite ni bwo buri kuyiha umurindi wo kuba nta macyemwa ku isoko kuko bitewe n'urwego ikoranabuhanga rigezeho n'uko buri muntu wese ufite amafaranga ahora ashaka uko ubutunzi bwe bwamufasha kubaho mu buzima bworoshye kandi butandukanye n'ubwo benshi bagenda babamo. Ibi ni byo bituma Samsung ihora ku isonga kubera udushya ihora ifite mu gukora ibikoresho byayo.

 ü  Iyi telefone ifite ububiko bw’ibanze butigeze bugirwa n'indi telefone mu zamaze gukorwa kuva isi yabaho (12G RAM ), ikagira ububiko busanzwe bwa 512G. Ni ukuvuga ubu bubiko bw’ibanze buri ku rwego rwo hejuru ni bwo akenshi bushoboza telefone gukora yihuta ndetse ikabashaka kuba itapfa kwangirika mu miyobora yayo.

 ü  Ifite ikoranabuhanga ryo gucaginga hadakoreshejwe imigozi nk’ibisanzwe rya ”Fast Qi wireless charging” (QuickCharge 2.0 wired charging)

 ü  Samsung Flod iri kugura amafaranga y’umurengera asaga $1980 kimwe n'uko hari aho igura agera kuri $2000 ajya kungana na miliyoni 2 Frw

 ü  Ku bijyanye n’ubuso, iyo izinze iba ifite 62.8x160.9x17.1 mm, naho iyo irambuye ubuso buhita buba 117.9x160.9x7.6 mm, iyi telefone ipima amagarama 276.

Samsung Flod irambuye

 

Samsung Flod ibumbye 

 ü  Samsung Fold ku muntu uyiguze bamuha garanti y’umwaka.

Ese abatuye isi twitege iki kizava muri iri hatana ry’ibigo bikora amatefone ngendanwa?

Telefone ziri gusohoka muri iyi minsi ziri kuza zifite ikoranabuhanga ryinshi riri gufasha benshi mu kazi kabo ka buri munsi. Igihari ni uko ibi bigo nibikomeza gusa nibihatana bizarangira inyungu zigarutse ku batuye isi dore ko ibiciro bizajya hasi ku buryo buri wese mu minsi iza kuza azaba afite telefone ngendanwa nziza. Ibi byashimangiwe n’ikigo cya apple aho mu kwezi gushize cyasohoye telefone z'agatangaza kandi ziri ku giciro gito ugereranije n'igiciro bajya bagurishaho ndetse bahise bakatura n'izo bari basanzwe bafite ku isoko. Ibigo biri kurebana ay'ingwe ku isoko rya telefone ngendanwa ku isi ni bitatu bihanganye ari byo Samsung, Apple na Huwai.

Sources: theverge.com,cnbc.com na androidauthority.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND