AS Kigali yatwaye igikombe kiruta ibindi mu Rwanda ‘Super Cup 2019’ nyuma yo gutsinda Rayon Sports kuri Penaliti 3-1, inegukana akayabo ka Miliyoni eshanu z'amafaranga y'u Rwanda.
Uyu mukino waberaga kuri sitade Amahoro i Remera watangiye i saa cyenda zuzuye (15h00). Ku munota wa 29’ Bishira Latif nibwo yafunguye izamu ikipe ya Rayon Sports ibona igitego cya mbere, gusa ntibyatinze kuko Rutahizamu Farouk Ruhinda Saifi yatsinze igitego cyo kwishyura ku munota wa 31’. Ku munota wa 35’ ku makosa yo kutumvikana kwa ba myugariro ba Rayon Sports batsinzwe igitego cya kabiri igice cya mbere cy’umukino kirangira ari 2-1 cya Rayon Sports
Bumwe mu buryo bwagiye buhushwa
Mu gice cya kabiri umutoza wa Rayon Sports Martinez yasimbuje Omar Sidibé yinjizamo O.Commodore. Ku munota wa 54’ yasimbuje Jules Ulimwengu yinjiza mu kibuga Mugisha. Ku ruhande rwa AS Kigali umutoza Eric Nshimiyimana yakuyemo Kalisa Rachid asimburwa na Nova Bayama naho Fasso Raymond asimbura Farouk
Sarpongo acenga Haruna (8) na Kalisa Rachid, ashaka Radou ngo amuhe umupira
Rayon Sports yakomeje gusatira ari nako n’umutoza wayo asimbuza Habimana Hussein yinjizamo Bizimana Yannick.
Nyuma y’iminota 90’ y’umukino Eric Rutanga Alba yaboneye Rayon Sports igitego cyo kwishyura igice cya kabiri kirangira Rayon Sports inganya 2-2 na AS Kigali.
Igitego cya Rutanga mu minota y'inyongera (90'+6')
Igitego cya Rutanga cyahagurukije abafana ba Rayon bajya ibicu
Nkuko itegeko rya FERWAFA ribivuga ni uko iyo ikipe zinganyije kuri uyu mukino wo guhatanira igikombe kiruta ibindi hitabazwa Penaliti, ibi byasize Rayon Sports itsinze 1 kuri 3 za AS Kigali.
Kalisa Rachid asimbura na Nova Bayama nyuma yo kuvunika akanga gusohorwa mu kibuga ku ngombyi
Abateye Penaliti ku ruhande rwa Rayon Sports: Michael Sarpongo, Rugwiro Herve ‘winjiye penaliti ya Rayon’, Bimana Yannick na Mugisha Gilbert.
Abateye Penaliti ku ruhande rwa AS Kigali: Thumaine, Haruna, Benadata ‘wahushije Penalite ya AS Kigali’ na Raymond.
Iminota itandatu niyo yongeweho muri uyu mukino
Abakinnyi bahawe amakarita y’umuhondo muri uyu mukino mu ikipe ya Rayon Sports harimo Nshimiyimana Amran, Olokwi Ocommodore, Herve Rugwiro, Habimana Hussein na Jean Claude Iranzi naho kuruhande rw’ikipe ya AS Kigali Ndayishimiye Eric Bakame, B.Kitegetse.
Bakame yahawe ikarita y'umuhondo kubera gutinza umukino
Amran yahawe ikarita y'umuhondo
Dore uko igikombe kiruta ibindi cya FERWAFA 'Super Cup' kuva 2013 cyagiye gitwarwa:
Mu mwaka wa 2013: Cyatwawe na AS Kigali nyuma yo gutsinda 1-0 Rayon Sports
Muri 2017: Rayon Sports yaragitwaye itsinze 2-0 APR FC
2018: APR FC yaragitwaye itsinze 2-0 Mukura VS
Muri 2019: AS Kigali yagitwaye kuri Penaliti
Yannick witanze muri uyu mukino gusa amahirwe yo gutsinda akanga
Ruhinda nyuma yo kugongana na Herve Rugwiro yarambaraye hasi umunota umwe
Bakame yafashe Penaliti ya Sarpongo Michael
Nyuma yo gukuramo Penaliti ya mbere yabyinnye yereka aba Rayon ko agiye kubakubita akanyafu
Penalliti yahaye itsinzi AS Kigali
Eric Ndayishimiye Bakame yateruwe n'abakinnyi bari bishimiye Penalite yakuyemo
Abasifuzi basifuye uyu mukino bahawe imidari y'ishimwe
Bakame ahoberana n'umutoza w'Abanyezamu muri AS Kigali
AS Kigali yahawe Miliyoni Eshanu z'amafaranga y'u Rwanda
Ibyishimo by'abakinnyi ba AS Kigali babisangije abakurikirana ku mbuga nkoranyambaga
AS Kigali niyo yegukanye igikombe kiruta ibindi mu Rwanda muri 2019
AMAFOTO: Eric Niyonkuru- inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO