RFL
Kigali

Ingofero z'umutuku zambarwaga n'abambari ba Bobi Wine zaciwe muri Uganda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/10/2019 17:33
1


Leta ya Uganda yatangaje ko nta musivile wemerewe kongera kwambara ingofero y’ibara ry’umutuku kuko ari umwambaro wa gisirikare, uzabirengaho ashobora gukatirwa burundu cyangwa se agafungwa imyaka itanu.



Umunyamuziki wahindutse umunyampolitiki, Bobi Wine watangaje ko azayimamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu cya Uganda azaba mu 2021 ahanganye na Perezida Yoweri Museveni. Akoresha kenshi iyi ngofero y’umutuku nk’igisobanuro cy’uko ashikamye ku ‘mpinduka’.

Itegeko ryasohotse mu Igazeti ya Leta mu minsi ishize, rivuga ko iriya ngofero abasirikare ba Uganda ari bo bonyine bemerewe kuyambara. Rikanavuga ko umusivile uzafatwa ayambaye, ayicuruza cyangwa se ayikoresha ibindi bikorwa azahanwa n’amategeko.

Umuvugizi w’Ingabo za Uganda, Richard Karemire, yatangaje ko iriya ngofero y’umutuku yemerewe gusa n'ingabo za Uganda kandi ko biri no mu Igazeti ntawe ukwiye kubirengaho.

Depite Robert Kyagukanyi uzwi nka Bobi Wine mu butumwa bwa ‘email’ yandikiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa(AFP), yavuze ko icyemezo cyafashwe na Leta Uganda ‘atari cyo’.

Yavuze ko ‘People Power’ ahagarariye bivuze ikintu kinini atari ingofero gusa y’ibara ry’umutuku.  Ati "‘People Power’ irenze kuba ingofero y’umutuku, turi banini kurusha ikirango cyacu. Turahanira politiki nziza kuri Uganda kandi tuzakomeza gukotanira demokarasi muri Uganda n’ubusigire bw’abanya-Uganda."

Bobi Wine aha yari yitabiriye ikiganiro n'itangazamakuru kuwa 24 Nyakanga 2019, cyabereye iwe mu rugo i Kasangati /Ifoto:Reuters

Umwe mu barwanashyaka be, Ivan Boowe yarahiye arirenga avuga ko batazahagarika kwambara ingofero y’umutuku. Ati “Nta kintu na kimwe kizadutera ubwoba mu gihe duharanira uburenganzira bwacu…Guverinoma ishaka guhonyora ukwishyira ukizina kwa ‘People Power’, gusa twiteguye hangana n’icyemezo cyose izafata.”

Kuva Bobi Wine yakwinjira mu Inteko Ishinga amategeko ya Uganda mu 2017, bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu bamubonye mu mboni y’ushaka gushyira iherezo ku ngoma ya Perezida Museveni.

Afite umubare munini w’abantu bamushyigikiye barimo urubyiruko n’abandi banya-Uganda bazamura ijwi bavuga ko badakeneye Museveni. Polisi ya Uganda mu bihe bitandukanye yagiye ifunga abarwanashyaka be ndetse bamwe ikababatanya ikoresheje ibyuka biryana mu maso.

Umwaka ushize Bobi Wine yakorewe ‘iyicarubozo’ nk’uko abivuga ajya kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Museveni ari ku butegetsi kuva mu 1986, anitezweho kwiyamamaza mu matora azaba mu 2021.

Umuhanzi wahindutse umunyapolitiki Bobi Wine avuga ko ibyo Leta ya Uganda yakoze 'bidaciye mu mucyo' /Ifoto:Sumy Saduni, AFP






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Marc4 years ago
    Urebye bobi wine afite abafana benshi, ariko anateza akavuyo kenshi mugihugu. Gusa nubwo bahagaritse ingofero, ntibizakunda kubera umuriri mwinshi wabamushyigikiye. Ibyo bakora ntahandi nabibonye, babayeho nkabazafata M7 muntoki zabo kd abifitiye.





Inyarwanda BACKGROUND