Sedrick Djano (Sedy Djano) n’umuryango yatangije witwa Be Kind bifatanyijwe n'abaturage bo mu mirenge ya Muhanga na Nyabisindu ho mu karere ka Muhanga mu gikorwa cy’urukundo aho imwe mu miryango itishoboye yatoranyijwe yishyuriwe ubwisungane mu kwivuza inahabwa ibiribwa.
Ku wa Gatandatu tariki 28/09/2019 ni bwo umuryango Be kind
werekazaga mu karere ka Muhanga mu gikorwa by’urukundo cyabanjirijwe n’umuganda
rusange aho basaniye umuturage inzu ndetse n’ubwiherero. Nyuma yaho Sedy n’abo
bari kumwe bafashije abaturage batishoboye babaha ubwisungane mu kwivuza
n’ibiribwa.
Sedy hamwe na bagenzi be babanje gukora umuganda
Mu murenge wa Muhanga hafashijwe imiryango 7 aho abagize
umuryango bose bishyuriwe ubwisungane mu kwivuza, ndetse ihabwa n’ibiribwa. Mu
murenge wa Nyamabuye hishyuriwe umuryango umwe indi miryango 5 ihabwa ibiribwa.
Batanze ibyo kurya muri Mushubati ndetse no muri Nyabisindu, abaturage
barishima cyane basabira umugisha Sedy na bagenzi be.
Sedy ni umuhanzi nyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika, uzwi cyane mu bikorwa byo gufasha abatishoboye. Muri iyi minsi ari
kubarizwa mu Rwanda aho yaje gusura umuryango we ndetse no gufasha abatishoboye
igikorwa akunze gukora buri uko ari mu Rwanda ndetse no muri Amerika ajya
abafasha dore ko aherutse kugaragara asangira n’ababa ku muhanda.
Sedy yabwiye Inyarwanda.com ko ibikorwa by'urukundo bikomeje. Akoze iki gikorwa nyuma y'iminsi micye ashyize hanze amashusho y'indirimbo 'Be kind to one another' yakoranye n'abahanzi b'amazina azwi mu Rwanda ari bo Riderman na Social Mula. Ni indirimbo ikangurira abantu kugira 'Ubumuntu' bakimakaza muri bo indangagaciro y'urukundo no kugira neza.
REBA HANO 'BE KIND TO ONE ANOTHER' YA SEDY FT RIDERMAN & SOCIAL MULA
TANGA IGITECYEREZO