RFL
Kigali

Leta ya Tanzania yavuze ku bwenegihugu bw’abana Diamond yabyaranye na Zari

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:1/10/2019 10:41
0


Umuvugizi wa Minisitiri ishinzwe abinjira n’abasohoka muri Tanzania, yatangaje ko abana babiri Diamond Platnumz yabyaranye n’umunya-Uganda Zari The Boss Lady, bafite ubwenegihugu bw’ibihugu bibiri.



Ibi bitangajwe nyuma y’uko Zari atangaje ko abana yabyaranye n’umuhanzi Diamond bafite ubwenegihugu bwa Afurika y’Epfo ‘Sauz’, aho asanzwe abarizwa.

Latiffah Tiffah Dangote na Prince Nillan ni abana umunya-Tanzania Diamond yabyaranye na Zari.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru, Global Publishers, Bwana Ally Mtanda Umuvugizi wa Minisiteri Ishinzwe abanjira n’abasohoka, yagize ati “Zari avuga ko bariya bana bafite ubwenegihugu bwa Afurika y’Epfo ntabwo abeshya ari mu kuri kuko ari ho aba. Ariko kubera ko aba bana bafite ise w’umunya-Tanzania(Diamond) banafite ubwenegihugu bwa Tanzania.”

Yakomeje avuga ko abana bafite uburenganzira bwo kuzihitiramo ubwenegihugu nimara kugira imyaka 18 y’amavuko. Ati “Bazahitamo niba bafata ubwenegihugu bwa Se cyangwa se ubwa nyina.”

Zari Hassan na Diamond Platnumz bakundanye guhera mu Ukwakira 2014 batandukana muri Gashyantare 2018, babyaranye Latiffah Dangote w’imyaka itatu na Prince Nillan w’imyaka ibiri.

Ku wa 14 Gashyantare 2018, Zari w’imyaka 38 y’amavuko yatunguye Miliyoni 5.4 bamukurikira kuri instagram atangaza ko yashyize akadomo ku rukundo rwe na Diamond Platnumz w’imyaka 39 y’amavuko.  

Uyu mugore w’abana batanu yashinje Diamond ikinyabupfura gicye no kutaba umwizerwa nk’ipfundo ryasenye urugo rwabo.

Diamond Pltanumz yabanje gukundana n’umunyamideli Wema Sepetu, akurikizaho umunya-Uganda, Zari Hassan, ubu aryohewe n’urukundo rw’umunya-Kenya, Tanasha Oketch wamutwaye uruhu n’uruhande.

Zari akunze kuvuga ko abana yabyaranye na Diamond bafite ubwenegihugu bwa Afurika y'Epfo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND