RFL
Kigali

Ibintu by’ingenzi abategura ubukwe bakwiriye kwitondera bakabyitaho cyane-Mc Philos

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/09/2019 19:04
3


Mu bukwe hari amakosa benshi bakunze gukora akababaza ababutashye. Hari n’ibintu byiza bikunze kubera mu bukwe bumwe, ababutashye bakifuza kujya bahora babibona mu bundi bwose bataha. Umwe mu bakunze gutaha ubukwe bwinshi aho aba anafitemo inshingano ikomeye, yasangije abantu iby’ingenzi bakwiriye kwitondera igihe bategura ubukwe.



Jean Damascène NSENGEYUKURI uzwi cyane nka Mc Philos ni umwe mu bayobora ibirori (Master of ceremony) ba mbere beza hano mu Rwanda bitewe n’ubuhanga n’indangagaciro agenda agaragaza. Uyu musangiza misango (MC) umaze kuyobora ibirori byinshi bitandukanye cyane cyane mu bukwe, ni umugabo umaze kubaka izina muri uyu mwuga bitewe n’ubunararibonye ndetse n’itandukaniro n’abandi bakora uyu mwuga agenda agaragaza nk’uko benshi babitangaza.

Mu rwego rwo gufasha abategura ubukwe, Mc Philos wihebeye umuco nyarwanda yatanze umusanzu ku bategura ubukwe agaragaza urutonde rw’abanyamirimo bakenerwa mu bukwe ku buryo uwabikurikiza nta kabuza yagira ubukwe bwakwizihira bose.

1.      Umukwe n’umugeni: Ubukwe ntibushora kuba aba bombi batarabyemeranyijweho. Iyo gahunda bayemeranyijweho, bakaba bose bahari kandi babishaka, nibo shingiro ry’ubukwe.

2.      Umusangwa Mukuru n’Umukwe mukuru: Ni abanyamisango bahagarariye umuryango w’umukobwa (umusangwa mukuru) ndetse n’uhagarariye umuryango usaba umugeni. Guhitamo neza abanyamisango babimenyereye ni byiza kuko aba baba bahagarariye imiryango yombi.

3.      Umuhuzabikorwa (coordinator w’ubukwe): Uyu ni umuntu uba ufite inshingano zikomeye cyane kuko mu bukwe ikintu cyose gikenewe ni we ukibazwa. Ni byiza ko aba yifitemo ubushobozi bwo guhuza ibikorwa, gukorana n’abantu b’ingeri zose cyane ko usanga abenshi nta bumenyi buhambaye bafite mu bijyanye n’ubukwe.

4.      Umuyobozi w’ibirori (MC): Iyo umugeni ahisemo umusangizamisango (Mc) yabihaye  agaciro gake akenshi birangira ababaye. Iyo uhisemo neza Mc, ubukwe buraryoha bwaba buciriritse cyangwa buri ku rwego ruhanitse kuko Mc afite uruhare ntasimburwa mu migendekere myiza y’ubukwe nk’uko n’ababukoze babihamya. Mu byo wagenderaho uhitamo Mc ni byiza kureba ibi bikurikira: Kuba afite ikinyabupfura, kuba avuga imvugo isukuye, kuba azi uko imisango ikurikirana, kuba yambara neza (smartness) no kuba azi kuyobora gahunda ajyanisha n’amasaha (Time management)

Mu byo mbona byakagomye gushingirwaho, MC byibura yakagomye kuba arangwa n’ibi bikurikira:

Ø  Kuba azi neza Ikinyarwanda:  Kumenya ikinyarwanda kimbitse cyangwa urundi rurimi mu gihe ubukwe burimo n’abanyamahanga binezeza nyir’ubukwe ndetse n’ababutashye, ntavuge ibiterekeranye,.....

Ø  Kuba azi umuco n’amateka cyane cyane bijyanye n’imisango y’ubukwe: Burya nko gusaba no gukwa ni umuco nyarwanda. Mc ufite ubumenyi ku mateka ya kera birafasha cyane mu misango: uko imisango ya kera yakorwaga, amagambo yihariye yakoreshwaga, ibihugu bya kera,.…

Ø  Kuba ashobora guhuza neza abanyamisango (abasaza) kugira ngo babashe kumvikana cyane cyane abanyamisango baba badaheruka gukora iyo mirimo.

Ø  Kuba yambara neza bigaragara ko yubahirije nyir’ibirori (Smartness) ndetse no kuba azi gususurutsa abantu mu byo avuga, mu byo akora no kunezeza abantu kandi bitari iby’inkundarubyino.

Ø   Kuba azi Kuvuga neza kandi agira imvugo isukuye “eloquence”.

Ø   Kuba ari umuntu uzi gufata imyanzuro myiza atitaye ku mabwire y’abandi bantu kugira ngo yubahirize ibyo umugeni yamusabye yubahiriza igihe kandi yubahiriza gahunda yahawe.    

5.      Cameraman na photographe: Mu by’ukuri umuntu wese ukoze ibirori aba yifuza gusigarana urwibutso rw’umunsi we. Ni byiza gutekereza kuri photographe na cameraman babisobanukiwe kandi b’inyangamugayo kugira ngo bakore amafoto n’amashusho ajyanye n’ubukwe.

6.      Time keeper: Burya kubahiriza igihe ni ingenzi cyane mu bintu byose by’umwihariko mu bukwe. Iyo ubukwe bwakererewe ntabwo bunogera ba nyirabwo ndetse n’ababutashye kuko usanga ibintu byose birimo gukorwa huti huti (under pressure). Niyo mpamvu umuntu ushinzwe kubahiriza igihe ari ngombwa kandi akabikora ntawe ahutaje.

7.      Parrain na maraine: Ni abantu b’ingenzi cyane kuko nibo bajyanama ba mbere mu rugendo rushya umukwe n’umugeni baba batangiye rwo kubana nk’umugore n’umugabo.

8.      Abaherekeza b’icyubahiro (Garçons d'honneur&filles d'honneur): Aba ni abaherekeza umukwe n’umugeni; nabo baba ari abantu b’ingenzi mu bukwe. Mu kabahitamo ni byiza gutekereza aho batuye n’aho ubukwe buzabera kuko hari igihe ufata umuntu utuye kure cyane y’aho ubukwe bubera akazakerererwa bigatuma hari ibitagenda neza.

9.      Ushinzwe imodoka (charoi): Uyu ni umuntu ukurikirana ibijyanye n’uburyo abantu bagomba kugenda uhereye ku mukwe n’umugeni kugeza ku batumirwa mu bukwe muri rusange.

10.  Chef de protocole: Kwakira abashyitsi ni ingenzi cyane by’umwihariko kubamenyera ibyicaro bitandukanye. Umuyobozi w’aba bantu rero akwiriye kuba afite ubumenyi mu bijyanye no kwakira abantu no kubitaho (hospitality), akaba ari umuntu ufite uburere, indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda.

11.  Abashinzwe protocole: Aba nibo bakira abatumirwa bose mu muhango w’ubukwe. Uhereye mu kubaha ikaze, kubaha ibyicaro, kubitaho mu buryo butandukanye. Ni abantu b’ingenzi cyane. Hari abatabitaho ugasanga umushyushyarugamba (MC) yavunitse abwira abantu buri kanya ngo muricara aha n’aha; nyamara izo ari inshingano z’abashinzwe protocole.

12.  Chef de service: Mu muhango w’ubukwe habamo kwakira abantu. Ni igikorwa cy’ingenzi cyane kubera ko iyo service yapfuye bigaragara nabi cyane. Imboni ya service rero ni chef de service, akwiriye kuba ari umuntu ubifiteho ubumenyi, azi guhuza ibikorwa kandi azi uko imisango ikurikirana kugira ngo abashinzwe service nibakenerwa hatagira ubura.

13.  Abashinzwe service: Aba ni ishyiga ry’inyuma mu bukwe. Nibo bakira abasangwa n’abashyitsi. Muri rusange bakwiririye kuba ari intore,bakora bibwirije,bumva kandi bakumvira kugira ngo ibirori bigende neza. Iyo umuntu adashaka kumva no kumvira inama z’abamukuriye agakora  ibyo yishakiye birangira hangijwe byinshi. Ni byiza no gutekereza ku bashinzwe kwakira umukwe n’umugeni ndetse n’abanyamisango (table d’honneur).

14.  Ushinzwe ibyo kunywa: Ni umuntu ushinzwe gufata ibinyobwa aho biba biri kugira ngo bitabura. Akenshi usanga iyo atabikurikiranye, bikerereza ubukwe bagiye kubishaka. Uyu ni umuntu w’ingenzi cyane.

15.  Ushinzwe ibiribwa: Iyo mu bukwe harimo kugaburira abantu, ni byiza guteganya umuntu ushinzwe gukurikirana abategura amafunguro kubera ko byagaragaye ko gutegura amafunguro bisaba ibintu byinshi cyane bituma abayategura bakerererwa rimwe na rimwe nta ruhare banabifitemo. Umuntu rero ushinzwe kubakurikirana agomba kubyitaho cyane kugira ngo hubahirizwe  amasaha y’ubukwe yagenwe. Aha twakwibutsa ko n’ushinzwe umutsima wo mu bukwe (gateau) aba akwiriye guhwiturwa kugira ngo adakerererwa.

16.  Ushinzwe gukora decoration: Muri iki gihe gukora decoration bitwara umwanya n’amafranga. Ni byiza ko uyu muntu ufite izi nshingano ahabwa umwanya uhagije kugira ngo akore decoration kuko isaba ibintu byinshi cyane. Ni byiza guhitamo neza uzagukorera decoration kuko hajemo abamamyi biyitirira decoration ku munota wa nyuma ukamubura.

17.  Sonorisation : Iyi ni ishyiga ry’inyuma mu bukwe. Mu mbwirwaruhame iyo ariyo yose burya kugira amajwi yumvikana neza biranezeza cyane, byaba mu bukwe bikaba akarusho. Byagaragaye ko iyo umukwe/umugeni atahaye agaciro sonorisation, birangira ubukwe bwe butagenze neza kuko niyo moteri y’ubukwe uhereye ku banyamisango,kuri Mc ,kuri cameraman ndetse n’abatashye ubukwe muri rusange. Ni ha handi usanga nyuma y’ubukwe umukwe/umugeni bafite DVD yuzuyemo amafoto n’indirimbo z’abahanzi ukagira ngo yabakoreye clip video. Sonorisation yagombye kuba ifie na generator mu rwego rwo kwirinda ko umuriro wabura hakaba ikibazo mu majwi.

18.  Ushinzwe kuyobora inama z'ubukwe: Kuri ubu habaho inama zitegura ubukwe. Ni byiza gutekereza ku muntu ufite ubushobozi bwo kuziyobora. Akwiriye kuba afite ikinyabupfura, uburere ndetse n’imvugo inoze.

19.  Umuntu ufite inshingano yo gusenga: Bitewe n’uko abantu bafite imyemerere itandukanye, ni byiza kugena umuntu wo gusenga ufite imyemerere ihuye na ba nyir’ubukwe kugira ngo hatagira ubangamirwa.

20.  Ushinzwe impano : Kubera ko umukwe n’umugeni basigaye bashimira ababyeyi n’abandi bantu b’indashikirwa bagize uruhare mu buzima bwabo, ni byiza gutekereza ku bashinzwe izo mpano cyane cyane mu gusaba no gukwa. Mu bukwe nyirizina habamo guhabwa impano ku mukwe n’umugeni ; ni byiza ko nazo zikurikiranwa cyane ko umukwe n’umugeni baba bahuze.

21.  Impeta: Mu muhango w’ubukwe hakenerwa impeta. Ni byiza gutekereza mbere aho umukwe n’umugeni bazazikura kugira ngo bitazabagora.

22.  Ushinzwe abatahira : Kubera ko mu muhango wo gusaba no gukwa habamo gutanga inkwano (mu muco nyarwanda dukoresha inka), ni byiza ko abagomba kuvuga amazina y’inka batekerezwaho ariko nanone hakabaho umuntu ubakurikirana.

23.  Abazakurikirana umutekano w'imodoka: Ni byiza gutekereza ku bantu bashinzwe umutekano w’ibinyabiziga by’abitabiriye ubukwe kugira ngo hatagira uwuhungabanya.

24.  Ushinzwe abaririmbyi (abataramyi) : Aba nabo iyo bateganijwe ni byiza kubakurikirana kugira ngo bubahirize igihe.

25.  Uzatera insina: Insina ziranga ahantu habereye ubukwe. Kuri ubu nko muri Kigali insina ziragurwa. Ni byiza gutekereza aho zizava, aho zizaterwa ndetse n’uzazitera.

26.  Ushinzwe Gutwikurura : Gutwikurura ni umuco nyarwanda, ni byiza ko haba ubishinzwe akanategura ibiri bukenerwe byose kugira ngo umwanya wabyo nugera bitamera nk’aho bitari biri muri gahunda.


Mc Philos amaze kuyobora ubukwe bwa benshi biganjemo ibyamamare

NSENGEYUKURI Jean Damascene uzwi cyane nka Mc Philos ari nawe watanze izi nama yavuze ko mu nzozi ze yifuza kuzashinga ishuri ryigisha ibijyanye n’umuco. Amaze  kubaka izina rikomeye  mu kuyobora imisango y’ubukwe adasobwa mu ikeshamvugo n’ubuvanganzo bihanitse. Mu buzima bwo hanze y’inganzo, Mc Philos ni umuhanga mu by’imiti ivura abantu (Pharmacist), akaba anafite  impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters) nyinshi harimo MBA Pharmaceuticals Management, MBA Project Management yakuye mu Buhinde na Masters  in Procurement and supply chain management yitegura kwakira mu mpera z’uyu mwaka wa 2019 muri University of Kigali. 

Ni umugabo wubatse; akaba ari umukozi w’ikigo cy’ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB). Amaze kuyobora ubukwe bwinshi cyane bwinganjemo ubw’ibyamamare harimo, umunyabigwi Mike KARANGWA, umunyamakuru ERICK SHABA wamamaye kuri TVR, umunyamakuru Arnaud NTAMVUTSA uyobora Urugero Media Group, umunyamakuru wa TV7 Florent Ndutiye wamamaye kuri Radio na TV 10, Umunyamakuru Issa Noel KALINIJABO, umuhanzi akaba n’umuhanga mu by’imiti Albert NIYONSABA wanatwaye Groove awards 2016.

Yayoboye kandi ubukwe bwa Ev.Uwagaba Joseph Caleb na Sabine Mucyo, umuhanzikazi GIKUNDIRO Rehema na EV. ISHIMWE Claude kuri ubu bibera muri amerika, ubukwe bwo kwa Bishop SIBOMANA Jean wahoze ayobora itorero rya ADEPR, ubukwe bwo kwa Apostle GASARASI SAMSON washinze itorero rya EPMR. Yanayoboye ubukwe bw’umunyamakuru Justin BELIS wakoze kuri Radio Inkoramutima, umunyamakuru SAM NGENDAHIMANA wa The New Times, SHIMAGIZWA Alain Richard nawe wabaye inkingi ya mwamba mu itsinda rya TREZOR ndetse n’abandi benshi cyane.


Mike Karangwa n'umugore we; ubukwe bwabo bwayobowe na Mc Philos

Mc Philos (iburyo) hamwe na Hon Bamporiki (hagati) na Pastor Zigirinshuti (ibumoso)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NIYONSABA FLORENCE4 years ago
    INYARWANDA.COM mwakoze kudufasha cyane. Iyi nkuru irasobanutse cyane kubera ko abantu bajyaga birirwa bari stressed mu nama z'ubukwe bareba ibyo bibagiwe;none ndabona ntanakimwe uyu Mc Philos yibagiwe. mwakoze kudufasha. ikindi uyu mugabo ayobora ubukwe neza cyane azakomereze aho rwose kuko ni inyangamugayo,avuga amagambo make meza,ayobora ubukwe ukumva biranejeje rwose. Ari muri bake nemera mukuyobora ubukwe neza hano mu Rwanda. N'ubwo nta barura nakoze,yaba n'uwambere peeee. AKOMEREZE AHO RWOSE.TURAMUKUNDA
  • Ishimwe claudine5 months ago
    Umuntu umuca amafaranga angahe?
  • Emima5 months ago
    Muzavangure ibyo kumugeni nibyo kumugeni





Inyarwanda BACKGROUND