Airtel Rwanda
Kigali

Tidiane Kone yagarutse i Kigali ateguza Rayon Sports akazi gakomeye

Yanditswe na: Niyonkuru Eric
Taliki:30/09/2019 13:14
0

Tidiane Kone umunya-Mali wahoze mu ikipe ya Rayon Sports akaza kuyivamo mu 2018 akajya gushakira mu bihugu nka Burkina Faso yagarutse mu Rwanda aho yaje gukomereza umwuga mu ikipe ya Gasogi United.Saa sita n’iminota 45’ (00:45’) z’urukerera rw’uyu wa Mbere tariki 30 Nzeli 2019 ni bwo Tidiane Kone yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali kiri i Kanombe ahita ajya kuruhuka kugira ngo kuri uyu wa Mbere n’ubundi yerekanwe nk’umukinnyi wa Gasogi United.

Akigera ku kibuga cy’indege yavuze ko yishimiye kugaruka mu Rwanda ahantu yabaye anazi cyane uko umupira w’amaguru uhagaze. Gusa ngo nyuma yo kumva ko Gasogi United izatangira shampiyona 2019-2020 ikina na Rayon Sports ni ibintu byamushimishije kuko ngo iyi kipe yahozemo azayiha akazi katoroshye.

“Numvise ko umunsi wa mbere tuzakina na Rayon Sports. Ni ruhago uzarusha undi azatsinda. Ntabwo nje hariya kwirebera amabara gusa, nzanywe no guhesha ishema umwenda w’ikipe yange. Imana imfashije nzabababaza biciye mu kubabuza amanotay’umunsi”. Kone


“Ndishimye kongera kugaruka mu Rwanda kuko ni igihugu nakunze kuko abantu baho bitonda. Ndi umukinnyi wa ruhago nkina kugira ngo mbeho, nakinira ikipe ntitaye ku izina ryayo. Nje hano mu ikipe nshya iheruka kuzamuka mu cyiciro cya mbere, gusa kuri ubu nta kintu nabivugaho”.Kone 

Tidiane Kone ni umukinnyi ukina hagati mu kibuga asa n’uwuri inyuma y’abataha izamu (Play maker) akaba ari n’umukinnyi ushobora gutsinda ibitego aturutse muri uwo mwanya.


Kone yaje muri Gasogi United ikomeje kwitegura umukino bafitanye na Rayon Sports kuwa Gatandatu tariki ya 5 Nzeli 2019 kuri sitade Amahoro. Kwinjira kuri uyu mukino, ni 5000 FRW, 3000 FRW, 2000 FRW na 10,000 FRW.

Gasogi United ni ikipe yazamutse mu cyiciro cya mbere ivuye mu cyiciro cya kabiri inahatwaye igikombe mu mwaka w’imikino 2018-2019. Kuri ubu ikaba iri mu makipe yiyubatse muri gahunda yo kuzaseruka mu cyiciro cya mbere.

Nyuma yo kuba ifite Guy Bukasa nk’umutoza mukuru uzaba afatanya n’abarimo Nshimiyimana Maurice bita Maso wahoze ari umutoza muri Police FC, Gasogi United yaguze abakinnyi batandukanye barimo; saac Muganza Former Etincelles FC, Yamin Salum wavuye muri SC Kiyovu, Heron Scarla wavuye muri SC Kiyovu, Ndabarasa Tresor wavuye muri Bugesera FC aho bari baramutije n’abandi.


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND