RFL
Kigali

Bruce Melodie yishimiwe muri ‘East Africa’s Got Talent’, abazwa kuri ‘Coke Studio’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/09/2019 22:31
0


Umuhanzi Itahiwacu Bruce Melodie yaririmbye mu birori byo guhitamo umunyempano ukomeza mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa ‘East Africa’ Got Talent’ rigaragaza impano ntavangura (Reality TV Show).



Ibi birori byabaye kuri iki cyumweru tariki 29 Nzeri 2019. Bruce Melodie yaserutse yambaye ishati y’ibara ry’umweru, akajiri k’ibara ry’umukara, ipantalo y’umukara n’inkweto y’ibara ry’umukara.

Yaririmbye indirimbo ebyeri “Katarina” aherutse gushyira hanze na “Kungola” yakoranye n’umuhanzikazi Sunny. Yahereye ku ndirimbo ‘Katarina” amaze iminsi micye ashyize hanze, yayiririmbye anoza ijwi ndetse na Vanessa na Kaitano baragaraje kwizihirwa.

Uyu muhanzi yaririmbye abivanga no kubyina byizihira benshi. Yakomereje ku ndirimbo “Kungola” ihagaze neza mu tubyiniro no mu bitaramo bikomeye. Iyi ndirimbo ifite umudiho ku buryo ihagurutse benshi, ayisoje yakomewe amashyi n’umubare munini wari witabiriye ibi birori.

Asoje kuririmba iyi ndirimbo “Kungola”, Anne Kansiime yamusanganiye ku rubyiniro amubwira ko afite ‘impano’ yihariye kandi agaragara nk’umunyamuziki koko.

Uyu mukobwa usanzwe ari umunyarwenya uri mu bakomeye mu karere k’Afurika y’Uburasirazuba, yabwiye Bruce Melodie ko kimwe mu byo yasomye kuri we harimo ko yari umwe mu bahanzi bitabiriye ikiganiro cy’umuziki ‘Coke Studio’ muri 2017.

Yasabye Bruce Melodie kuvuga ku bihe yagiriye muri ‘Coke Studio’. Uyu muhanzi yasubije ko byari ibihe byiza aho yari afatanyije na Khaligraph Jones, avuze iri zina benshi mu bari ahabereye ibi birori bavugije akaruru k’ibyishimo.

Bruce Melodie yasobanuye ko we yari umuririmbyi mu gihe Khaligraph Jones we yari umuraperi. Ati “Byari ibihe byiza cyane. Khaligraph Jones yakoze ‘rap’ njye ndaririmba.”

Yavuye ku rubyiniro akomerwa amashyi. Yaririmbye mu gihe biteguraga gutangaza abanyempano babiri bakomeje mu irushanwa ‘East Africa’s Got Talent’ aho hakomeje Spellcats na ADN bo muri Uganda. Ni mu gihe umunyarwandakazi Peace Hoziyana yasezerewe.

Muri ‘Coke Studio’ Bruce Melodie yaririmbye indirimbo ‘Yego’ ya Khaligrah Jones w’imyaka 28 y’amavuko nawe aririmba ‘Complete me’ ya Bruce Melodie. Agace [Episode] k’ibyo baririmbye katambukije mu gufungura ku mugaragaro ‘Coke Studio Africa’.

Bruce Melodie imbere y'abitabiriye ibirori byo guhitamo abanyempano babiri bakomeza mu irushanwa rya 'East Africa's Got Talent'

Yaririmbye indirimbo 'Katarina" na "Kungola"

Bruce Melodie n'umujyanama we Jado berekeza muri Kenya

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO "KATARINA" YA BRUCE MELODIE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND