RFL
Kigali

Senderi Hit afite icyifuzo cyo gutaramira icyiciro cya mbere cy’impunzi 66 zageze mu Rwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/09/2019 16:05
1


Umuhanzi Nzaramba Eric wiyise Senderi International Hit yandikanye amashyushyu avuga ko igihe cyose yahabwa uruhushya yiteguye gukorera igitaramo icyiciro cya mbere cy’impunzi 66 zavuye muri Libya mu ijoro ry’uyu wa kane tariki 26 Nzeri 2019 zikagezwa mu Rwanda.



Senderi Hit yanditse ku rukuta rwa instagram, kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2019, ashima Leta y’u Rwanda ‘yakiriye impunzi z’ibihugu bitandukanye bya Afurika zabaga muri Libya ubu zikaba zakiranywe yombi n’abayobozi b’u Rwanda mu Burasirazuba bw’u Rwanda’.

Yavuze ko ateganya gusaba uburenganzira Umuryango w'Abibumbye ishami ryita ku mpunzi mu Rwanda na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA kumufasha agataramira izi mpunzi.

Yanditse ati “Nibamara kuruhuka ndifuza kuzasaba 'Minema' na 'UNHCRrwanda' nta kiguzi nkabataramira tukabereka ko mu Rwanda harangwa ‘morale’, isuku n'umutekano kuko morale ariyo nshingiro ryo kubaho cyane cyane mu bihe nk’ibi izi mpunzi zirimo.”

Izi mpunzi zavuye muri Libya benshi bavuga icyarabu. Senderi avuga ko yemerewe kubakorera igitaramo, bitasaba ko ahimba indirimbo ziri mu rurimi rw’icyarabu. Yagize ati “Ntabwo nabaririmbira mu cyarabu ariko baje iwacu baratangira kumenya ururimi rwacu binyuze mu ndirimbo, bakamenya no gusuhuzanya mu Kinyarwanda.

Ni ugutangira kubamenyereza abanyarwanda injyana z’indirimbo zabo zimera gute? Ntekereza ko ku giti cyanjye ubuyobozi bunyemereye nabumvisha umuziki nyarwanda uko babyina, uko batarama biciye mu ndirimbo zanjye.”

Soma:"Impano' uruhinja rw'amezi abiri mu cyiciro cya mbere cy'impunzi zavuye muri Libya zageze mu Rwanda

Akomeza avuga ko umuziki nta mupaka ugira kuko ngo nawe rimwe na rimwe ajya yumva indirimbo zo muri Ethiopia, Sudan n’ahandi n’ubwo atumva neza ibyo baba baririmba.

Ati “Umuziki ntugira umupaka. Njya mfata umwanya nkumva indirimbo zo muri Ethiopia, Sudani n’ahandi. N'ubwo ntaba numva icyo bavuga ariko nkurikirana injyana nkumva ndaryohewe.”

Uyu muhanzi avuga ko ateganya kubaririmbira indirimbo nka “Ibidakwiriye nzabivuga”, “Iyo twicaranye tuvugana ibyuka u Rwanda’, “Convention” yakoranye na Bruce Melodie, “Umuvuduko” yakoranye na Jay Polly.  Avuga ko n’ubwo izi mpunzi zitakumva neza icyo aririmba ariko ngo ‘bazanyeganyaga’.

Kuwa 10 Nzeri 2019 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi bashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye, agamije guha ubutabazi impunzi ziri muri Libya.

Mu 2017 ni bwo Perezida Kagame yemeje ko u Rwanda rwiteguye kwakira impunzi zigera ku 30,000 z’abanyafurika ziri muri Libya zifashwe nk’abacakara aho bicwa urubozo ndetse bagacuruzwa.

Uyu muhanzi Senderi yavuze ko afite icyifuzo cyo gutaramira icyiciro cya mbere cy'impunzi zavuye muri Libya

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "IBIDAKWIRIYE NZABIVUGA" YA SENDERI NA INTORE TUYISENGE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nsabimana donath4 years ago
    Senderi we nukuri icyo nigikorwa ukoze cyogutaramira impunzi urumuntu wumugabo kbx ni nsabimana donath





Inyarwanda BACKGROUND