Indege ni imwe mu nzira zikoreshwa mu gutwara abantu n’ibintu, zikaba zigira aho zihagarara ndetse n'aho zihagurukira ari ho twita ikibuga cyazo (Airport). Bitewe namikoro ya buri gihugu ndetse n’umubare w’indege gitenganya kuzajya cyakira akenshi n'ibyo bishingirwaho iyo bagiye guhitamo ubuso bubakaho ikibuga.
Nubwo hari ibihugu bidafite ibibuga by'indege hari ibifite
ibibuga by’indege binini ndetse byanatwaye akayabo k'amafaranga atabarika ndetse
bikanatwara ubuso bunini ku buryo ahantu biri akenshi haba harimo nk'ibibuga by’umupira
w'amaguru birenga 100. Ikibuga kiyoboye urutonde ni King Fahd International
Airport giherereye mu gihugu cya Saudi Arabia. Igitangaje ni ubwo iki kibuga
kibarizwa kuri hectares zigera kuri 77600, nibura 5% byacyo ni byo bikoreshwa, ni ukuguva hakozwe urutonde rw’ibibuga by’indege bikoreshwa cyane gishobora no
kuza mu bya nyuma, gusa iyo hagendewe ku buso ibibuga bigiye bifite ni cyo kiza
kiyoboye urutonde.
Urutonde rw’ibibuga 10 by’indege bya mbere ku Isi
10. Salt Lake City International AirportIgihugu kibarizwamo: United States of America
Ubuso gifite: 3,116 hectares
9. Paris Charles de Gaulle AirportIgihugu kibarizwamo: France.
Ubuso gifite: 3,200
8. Suvarnabhumi AirportIgihugu kibarizwamo: Thailand
Ubuso gifite: 3,240 hectares
7. Cairo International AirportIgihugu kibarizwamo: Egypt
Ubuso gifite: 3,700 hectares
6. Shanghai Pudong International AirportIgihugu kibarizwamo: China
Ubuso gifite: 4,000 hectares
5. Kansas City International AirportIgihugu kibarizwamo: United State of America
Ubuso gifite: 4,320 hectares
4. Washington Dulles International AirportIgihugu kibarizwamo: United States of America
Ubuso gifite: 5,200 hectares
3. Dallas/Fort Worth International AirportIgihugu kibarizwamo: United States of America
Ubuso gifite: 6,963 hectares
2. Denver International AirportIgihugu kibarizwamo: United State of America
Ubuso gifite: 13,570 hectares
1. King Fahd International AirportIgihugu kibarizwamo: Dammam, Saudi Arabia
Ubuso gifite: 77,600 hectares
TANGA IGITECYEREZO