RFL
Kigali

‘Impano’ uruhinja rw’amezi abiri mu cyiciro cya mbere cy'impunzi 66 zageze mu Rwanda zivuye muri Libya-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/09/2019 8:18
3


Mu ijoro ry’uyu wa 26 Nzeli 2019 ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryagejeje mu Rwanda icyiciro cya mbere cy’impunzi 66 zivuye mu gihugu cya Libya, umuto muri bo ni uruhinja rw’amezi abiri witwa ‘Hadia’ bisobanuye mu Kinyarwanda ‘Impano’.



Bahagurukiye mu Mujyi wa Tripoli berekeza ku kibuga cy’indege cya Misrata muri Libya. Bageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali hagati ya saa yine na saa tanu z’ijoro.

Uko ari 66 bahise bajyanwa mu nkambi ya Gashora y’agateganyo yagiye yifashishwa mu bikorwa bitandukanye iherereye mu karere ka Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba. Iri tsinda ry’impunzi rigizwe n’abana badafite ababyeyi, abasore, abagore n’abandi bari babayeho ubuzima bubi. 

Kimwe mu byatumye u Rwanda rwemera kubakira harimo n’ikibazo cy’umutekano mucye muri Libya bivugwa ko zimwe mu nkambi babagamo zari zitangiye kuraswaho. U Rwanda ruteganya kwakira impunzi zigera kuri 500, aho bari muri Libya biganjemo abakomoka mu bihugu byo mu ihembe rya Afurika.

Mu ijoro ry’uyu wa kane, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye (HCR) ribinyujije kuri Twitter, ryatangaje icyiciro cya mbere cy’impunzi 66 zageze mu Rwanda amahoro aho bakiriwe n’abakozi b'iri shami ndetse na bamwe mu bayobozi ba Leta y’u Rwanda

Bashimye byimazeyo uburyo bakiriwe! Bashima kandi abanyarwanda bakomeje kwandika ubutumwa bw’amarangamutima bagaragaza uburyo bishimiye kwakira impunzi, kuva batangiye urugendo rwabo kugeza bageze mu Rwanda.

'Hadia' w'amezi abiri yavukiye mu kigo bari bacumbikiwemo muri Libya, avuka ku babyeyi bo muri Somalia. UNHCR ivuga ko agiye gutangira ubuzima bushya mu gihugu gitekanye

Bageze ku kibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali bajyanwa mu nkambi y'impunzi iri i Gashora iri kuri 40Km uvuye i Kigali

Bavuye mu bigo bari bacumbikiwemo muri Libya aho bari babayeho ubuzima bubi

AMAFOTO: Twitter@UNHCR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyitegeka emmanuel4 years ago
    Ndabasuhuje,mperereye ngoma district gusa reka mvuge kimwe nabafite umutuma utabara ngo lmana ibarindane natwe muri iki gihugu cyurwanda. Nibatekane.murakoze
  • Iradukunda Kevin 4 years ago
    Nibaze bisanga kbx turabishimiye
  • Uwase isimbi4 years ago
    Wooo nikurinimuze tuzasangira mubyodufite





Inyarwanda BACKGROUND