RFL
Kigali

Jacque Chirac wabaye Perezida w'u Bufaransa yitabye Imana

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:26/09/2019 16:28
0


Jacques Chirac wahoze ari Perezida w’u Bufaransa yitabye Imana ku myaka 86 azize uburwayi. Urupfu rw’uyu musaza rwatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 26 Nzeri 2019.



Mu myaka micye ishize Jacques Chirac yagize uburwayi bwo kwibagirwa ndetse ntiyakunze kugaragara mu ruhame. Chirac yagize ibihe byiza no gukunda mu Bufaransa aza kurangiza ingoma ze ebyiri ashinjwa ibyaha bya ruswa.

Yavukiye i Paris mu 1932 aba ari naho yiga ariko yakuriye mu gace ababyeyi bakomokamo mu cyaro cyo mu Bufaransa. N'ubwo yari yarize mu mashuri meza, Chirac yakoze akazi mu bwato nyuma aza gukorera mu ruganda rw’inzoga rwa Anheuser-Busch muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Yinjiye mu gisirikare cy’u Bufaransa mu 1956 mu ntambara yabahuje na Algeria ariko yari afite ubushake bwo kwinjira muri politiki. Ku myaka ye 35 yabaye umunisitiri muto kurusha abandi ku ngoma ya Perezida Charles de Gaulle.

Mu 1977 yabaye umuyobozi w’umujyi wa Paris watowe n’abaturage mu gihe mbere uwajyaga kuri uyu mwanya yashyirwagaho atoranyijwe.

Mu 1995 ni bwo yageze ku gasongero, aho yiyamamaje mu matora ya Perezida w’u Bufaransa ndetse aranayatsinda nubwo kuva ubwo yatangiye kujya ku gitutu akanashinjwa ibirimo ruswa.

Mu 2002 yanditse andi mateka yongera kwegukana intsinzi yo kuyobora iki gihugu nubwo atari yorohewe n’ibyaha bya ruswa yashinjwaga. Kimwe mu bikorwa by’indashyikirwa yibukirwaho ni ukohereza Minisitiri w’Ubabanyi n’amahanga mu muryango w’ababibumbye ngo agaragaze ko batishimiye ibitero Amerika yagabaga kuri Iraq.

Manda ya kabiri ya Jacques Chirac yageze ku musozo yari amaze gutakarizwa icyizere n’abaturage benshi. Ubwo yarangizaga manda ye ya kabiri umuntu umwe muri batanu ni we wamushimaga.

Aho aviriye ku butegetsi nabwo yakomeje gushinjwa ibyaha bya ruswa birimo n’ibyo yakoze akiri umuyobozi w’umujyi wa Paris.

Akiri Perezida yari afite ubudahangarwa ariko aho aviriye ku butegetsi yakomeje gukurikiranwa. Yaraburanishijwe ahamwa n’icyaha cyo gushyira abakozi b’ishyaka rye ku rutonde rw’abakozi bahembwa na leta akatirwa igifungo cy’imyaka ibiri isubitse.

N’ubwo yaciye mu bihe bitoroshye, mu gihe cy’imyaka 40 yamaze muri politiki y’u Bufaransa, Chirac yakomeje gukundwa ariko bidaturutse ku bikorwa bya politiki ahubwo biturutse ku kuba ari umuntu usabana.

Jacques Chirac yari ageze mu zabukuru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND