RFL
Kigali

Fireman agiye kwakirwa mu gitaramo gikomeye

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:26/09/2019 11:45
0


Umuraperi Fireman azakirwa mu gitaramo cy’umujyi wa Kigali gisoza ukwezi kwa Nzeri kizabera i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha.



Fireman yageze i Kigali ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 25 Nzeri 2019 avuye ku kirwa cya Iwawa aho yari amaze umwaka wose agororwa kubera kunywa ibiyobyabwenge. Umujyi wa Kigali usigaye utegura igitaramo kiba mu mpera za buri kwezi mu rwego rwo gususurutsa abawutuye no gutanga ubutumwa butandukanye.

Igitaramo gisoza uku kwezi kwa Nzeri kizabera ahasanzwe habera imurikagurisha i Gikondo, cyatumiwemo abahanzi banyuranye barimo Orchestre Impala, Itorero Indatirwabahizi, Paccy Nyirantwali, Queen Cha, Dream Boys by’umwihariko na Uwimana Francis (Fireman) uzaba amaze iminsi itatu agarutse mu buzima bisanzwe.

Iki ni ikimenyetso cyiza umujyi wa Kigali weretse Fireman ugarutse mu buzima busanzwe ahera ku busa dore ko yafashwe ibiyobyabwenge byaramusubije inyuma mu buryo bukomeye.

Ni umwanya mwiza kandi kuri uyu musore uzongera kwiyereka abakunzi be bari bamaze igihe batamubona ndetse akabasha guha impanuro urubyiruko rwinshi ruzaba ruhari, rukoresha cyangwa rutekereza no kujya mu biyobyabwenge.

Kwinjira mu bitaramo bitegurwa n’umujyi wa Kigali ni ubuntu, bimaze kugaragaramo abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Bruce Melodie, Nsengiyumva Francois uzwi nka Igisupusupu, Bushali n’abandi benshi.

Fireman azaririmba mu gitaramo cy'umujyi wa Kigali





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND