RFL
Kigali

Miss Sangwa Odile yavuze uko yahuje umushinga na nyina, Miss University Africa azitabira n’ibindi-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/09/2019 8:39
2


Miss Uwase Sangwa Odile yatangaje ko yahinduye umushinga yari yatanze mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, ahuza imbaraga na nyina mu mushinga yari asanzwe afite wo kwita ku batishoboye mu ngeri zitandukanye.



Miss Sangwa Odile mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 yari yambaye nimero 16 yabashije kwegukana ikamba ry’igisonga cya kabiri. Ni umwe mu bakobwa b’ubwiza bahabwaga amahirwe yo kwegukana iri kamba ripima akayabo.

Yiyamamaje afite umushinga wa ‘Tubarerere mu miryango no gufasha abana b’impfubyi muri rusange’. Yabwiye INYARWANDA ko yawusubitse ahubwo ahuza imbaraga na nyina mu mushinga wo kwita ku batishoboye amaze igihe akora kuko umushinga akora ufite ishusho nk’uwo yari yaratanze muri Miss Rwanda. Ati 

Nabonye umushinga wanyorohera kurusha uwo ng’uwo ari ibintu mfashamo Mama hari ibyo asanzwe akora n’ubundi byo gufasha abantu batishoboye cyangwa se abantu bababaye kurusha abandi arabikora rero n’ibyo dukorana. Harimo nk’abantu bafite ubumuga mbese abantu nyine bababaye arabikora rero nahisemo kuba nakorana nawe muri ibyo ibintu.

Akomeza avuga ko atatengushye abamushyigikiye mu irushanwa bagendeye ku mushinga yari yatanze kuko ngo uwo afatanyije na nyina nawo ukora ku buzima bwa benshi. Umushinga we yawubitse bitewe n’uko umuntu wibanze wari kumusha nawe yari afite uwo akora kandi umaze igihe ufasha benshi.

Ati “Kuko nari mfite umuntu tuzabikorana wa hafi kandi unshyigikiye cyane aho kugira ngo njye gutangiza undi n’uwo muntu afite uri gukorwa kandi nawo ari mwiza n’iyo mpamvu nahisemo ko twafatanya tugakora uwo ng’uwo.”

Afatanyije na nyina muri uyu mushinga mu minsi ishize bafashije umwe mu babyeyi bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Uyu mubyeyi bamuhaye ibikoresho, imyambaro n’ibindi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi bwa muntu.

Miss Sangwa Odile [uwa Gatatu uvuye ibimuso] yegukanye ikamba ry'igisonga cya kabiri

Uyu mukobwa avuga ko ikamba ry’igisonga cya mbere yegukanye kuri we rihagije. Ngo ntacyabuze kugira ngo yegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2019, ati “Muba muri abakobwa benshi kandi haba hagomba kubonekamo umwe rero gusa ariko ndarifite riranyuze cyane.”

Ari imbere y’Akanama Nkemurampaka k’irushanwa rya Miss Rwanda 2019, yabajijwe ikibazo na Miss Mutesi Jolly bigaragara ko atacyumvise neza. Yasubirishijemo inshuro zigera kuri enye.

Odile avuga ko uyu munsi atahamya ko ari cyo cyatumye atabona amahirwe yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda 2019.

Yagize ati “Oya! Ntabwo ibyo ng’ibyo nabifata nk’impamvu yaba yaratumye ntabona ikamba kuko urumva wenda sinabyumvise neza ariko ntabwo ntekereza ko atari yo mpamvu.”

Yungamo ati “Ntabwo byatewe na ‘microphone’ ahubwo byatewe n’uburyo yabivugagamo. Ntabwo ari byo sinzi ariko mba numva atari byo usibye ko n’iyo cyaba ari cyo nta kibazo.”

Miss Sangwa ari kwitegura guserukira u Rwanda mu irushanwa rya Miss University Africa 2019

Muri iyi minsi ari kwitegura guserukira u Rwanda muri Miss University Africa izaba mu Ugushyingo 2019, ibera mu gihugu cya Nigeria. Ni irushanwa rihurije hamwe abakobwa 54 baturuka mu bihugu bya Afurika.

Ni irushanwa ry’ubwiza ridasaba ko umukobwa uryitabira aba yaranyuze mu marushanwa ry’ubwiza asabwa gusa kuba yiga muri Kaminuza. Ni irushanwa kandi ritemera umwambaro wa ‘Bikini’.

Odile agiye guserukira u Rwanda abisikana na Miss Umunyana Shanitah watwariye muri Nigeria ibikombe bitatu umwaka ushize.

Uyu mukobwa avuga ko muri Mata 2019 ari bwo yemerewe kwitabira iri rushanwa. Yifashishije amashusho yohereza muri Nigeria amugaragaza akora igikorwa cy’urukundo anavuga neza u Rwanda.

Kuri we ni ishema rikomeye kuba agiye guserukira u Rwanda. Ati “Guserukira u Rwanda burya ni ikintu kinini uba ugiye uri mu izina ry’igihugu cyawe ni nkaho atari wowe uba ugiye ahubwo uba ugiye mu izina ry’igihugu cyose rero n’amahirwe akomeye.”

Odile avuga ko afite icyizere cyinshi cy’uko ikamba rizataha mu Rwanda ashingiye ku kuba ashyigikiwe. Asanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza ya UTB mu mwaka wa Gatatu mu ishami ry’Ubukerarugendo.

Avuga ko ibyumweru bibiri azamara muri Nigeria ntacyo bizahungabanya ku masomo ye yo muri Kaminuza. Uyu mukobwa azahaguruka mu Rwanda kuwa 01 Ugushyingo 2019.

Odile yatangaje ko yahuje imbaraga na nyina mu mishinga wo gufasha abatishoboye

MISS SANGWA ODILE YAVUZE UKO YAHUJE UMUSHINGA NA NYINA, MISS UNIVERSITY AFRICA AZITABIRA N'IBINDI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jonathan NDACYAYISENGA4 years ago
    Uyu mushinga ni mwiza nakomereze aho kbx,
  • MUGISHA enock4 years ago
    NIBYIZA





Inyarwanda BACKGROUND