Abanyarwenya bo muri Daymakers n’umuraperi Bushali bararitse abakunzi babo kuzitabira igitaramo cy’urwenya cyiswe Bigomba Guhinduka, banabizeza kuzabashimisha.
Tariki ya 12 Ukwakira 2019 muri Kigali Conference and
Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali hazabera igitaramo cy’urwenya cyiswe
Bigomba Guhinduka kizaba kibaye ku nshuro ya kabiri.
Urwenya rw’aba basore rwatumye bamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga muri Mata uyu mwaka bakora igitaramo kitabiriwe n’abantu benshi cyane.
Daymakers biteguye gusetsa buri wese uzitabira igitaramo cyabo
Ku bufatanye na MTN Rwanda iki gitaramo kigiye kongera
kuba aho kizaba kirimo abanyarwenya batandukanye nka Michael Sengazi, Joshua,
Kepha, Bishop Gafaranga, Nimu Roger, Patrick na Divine.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu kikabera i Nyarutarama ku cyicaro cya MTN Rwanda,
Mugisha Emmanuel uzwi nka Kibonge Clapton, akaba ari nawe ukuriye Daymakers yavuze iki
gitaramo kizerekana urwego abanyarwenya bo mu Rwanda bagezeho.
Ati “Ababonye Bigomba Guhinduka y’ubushize yabaye
nziza, ubu noneho harimo MTN, kizaza kiri ku rundi rwego, nababwira ngo abantu
bakunda urwenya muze murebe urwego abanyarwanda tugezeho. Kugira ngo igitaramo
kibe ntabwo bidusaba gutumira umunyamahanga.”
Kibonke Clapton umuyobozi wa Daymakers
Umuraperi ugezweho muri iyi minsi mu njyana ya Kinya Trap, akaba akunzwe n’abiganjemo urubyiruko yavuze ko abakunzi be abahishiye byinshi kandi azaririmba mu buryo bw’umwimerere.
Kwinjira muri iki gitaramo ni ukwishyura amafaranga ibihumbi 10 mu myanya y’icyubahiro, ibihumbi bitanu ahasanzwe n’ibihumbi bibiri ku rubyiruko rukoresha MTN Yolo.
Kwishyura bikorerwa muri MTN Mobile Money aho ukanda *182*8*1*900444# ubundi ukishyura bitewe n’icyiciro ushaka. Kwnjira ni ukwerekana ubutumwa bugufi bwemeza ko waguze itike ukoresheje MTN Mobile Money.
Nyuma y'ikiganiro n'abanyamakuru, bafashe ifoto y'urwibutso
AMAFOTO: Evode Mugunga-InyaRwanda.com
TANGA IGITECYEREZO