RFL
Kigali

Inama ya Commonwealth 2020 izabera mu Rwanda, menya icyo Perezida Kagame yateguje abazayitabira-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:25/09/2019 15:22
1


Inama itaha y’ibihugu bihuriye mu Muryango w’Ibikoresha ururimi rw’icyongereza (commonwealth), izabera mu Rwanda ku itariki ya 22 Kamena 2020.



Byatangarijwe i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nama y’inteko rusange ya 74 y’umuryango w’abibumbye (ONU), na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari kumwe n’umunyamabanga mukuru wa Commonwealth Patricia Scotland.

Iyi nama iziga ku bijyanye n’ikoranabuhanga, guhanga udushya n’impinduka zigamije kwihutisha iterambere mu rwego rwo guharanira iterambere rya buri wese. Izibanda kandi ku bijyanye n’imiyoborere myiza, kongerera ubushobozi urubyiruko n’abagore, kwita ku bidukikije ndetse no guteza imbere ubucuruzi.

Iyi nama izatangira ku itariki 22 Kamena 2020, izabera mu nyubako ya Kigali Convetion Centre. Biteganyijwe ko iyi nama izitabirwa n’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu bihugu 53 bigize umuryango wa Commonwealth.

Kuri uyu wa kabiri tariki 24 Nzeri 2019, Perezida Kagame mu ijambo yavugiye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko ari iby’agaciro gakomeye kwakira i Kigali abayobozi bo mu bihugu bihuriye mu muryango wa Commonwealth.

Ati “Tuzakora ibishoboka byose kugira ngo buri wese uzaba uri mu Rwanda azumve ko ari nk’aho ari iwe mu rugo.”

Umuryango wa Commonwealth ubumbiye hamwe abaturage babarirwa muri miliyari ebyiri na miliyoni 400 bo mu bihugu byateye imbere n’ibikiri mu nzira y’amajyambere. Abaturage basaga 60% bo mu bihugu bigize uwo muryango, ni urubyiruko ruri munsi y’imyaka 30 y’amavuko.


Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland yavuze ko kuba umubare munini w’abaturage b’ibyo bihugu ari urubyiruko ari amahirwe azafasha uwo muryango kugera ku ntego wiyemeje yo guteza imbere rubanda, gufasha urubyiruko kugera kunzozi zarwo.

REBA HANO IKIGANIRO


UMWANDITSI: Neza Valens InyaRwanda-com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uzarama Franc4 years ago
    Turayishimiye cyane!! Iduteza imbere





Inyarwanda BACKGROUND