RFL
Kigali

Isbyman yasohoye indirimbo “Nararyoherwe” yakomoye ku mukobwa wizihizaga isabukuru y’amavuko-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/09/2019 11:07
0


Umuhanzi Nsabimana Ismael ukoresha mu muziki izina rya Isbyman, yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise “Narayoherwe”.



Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Isbyman yavuze ko iyi ndirimbo yayanditse ku gitekerezo cy’inshuti ye y’umuhungu wamusabye kumwandikira indirimbo yagenera umukunzi we wizihizaga isabukuru y’amavuko.

Avuga ko yishyize mu mwanya w’uyu musore ayita “Nararyohewe” ahundagaza imitoma kuri uyu mukobwa wazirikanaga umunsi udasanzwe mu buzima bwe. Muri iyi ndirimbo hari aho aririmba ati “Uri buri kimwe nifuza sinkeneye izindi mpano kuko nawe ubwawe uri impano,”

Uyu musore yatangiye umuziki umwaka ushize abanjirije mu itsinda rya Truth First ryamenyekanye mu ndirimbo yitwa “Nzagutuzahe”. Yavuze ko kuva mu itsinda ari uko atabashije guhuza na mugenzi we bakoranaga. 

Ati “Nuko tutabashije gukomezanya kuko yari umunyeshuri ntabone umwanya uhagije kandi nkabona ndikuvunika biba ngombwa y’uko dutandukana mpita mpindura n’amazina nakoreshaga nitwa Isbyman.”

Avuga ko yakuze akunda kuririmba ariko iwabo ntibamwemerere kubera amahame y’idini ariko azagufata umwanzuro wo gukora muzika kuko yumvaga ari impano ye.

Isbyman yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise "Nararyohewe"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NARARYOHEWE" YA ISBYMAN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND