RFL
Kigali

Ibyo wamenya kuri filime zihatanye na Mercy Of The Jungle muri AMAA 2019

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:24/09/2019 15:18
0


Mu cyumweru gishize ni bwo hatangajwe urutonde rwa filime n’abakinnyi bazo bahatanira ibihembo bya African Movie Academy ku nshuro 15 aho harimo filime “Mercy Of The Jungle” ya Joel Karekezi iri mu byiciro birindwi.



AMAA ni bimwe mu bihembo bikomeye muri Afurika bimaze imyaka 15 bitangwa mu rwego rwo gushimira abakinnyi bitwaye neza ku mugabane wose. Iby'uyu mwaka bizatangwa tariki 26 Ukwakira 2019. INYARWANDA yakusanyije ibintu by’ingenzi kuri filime zihatanira na “Mercy Of The Jungle” igihembo cya filime y’umwaka.

Mercy of The Jungle

Ni filime yayobowe na Joel Karekezi, ikinirwa mu ishyamba kuva itangiye kugera irangiye. Irimo imirwano, kurasana bimwe bikunze kugaragara muri filime z’intambara.

Iri mu rurimi rw’Igiswahili n’Igifaransa. Yakinwemo n’abanyarwandakazi babiri gusa [Nirere Shannel na Kantarama Gahigiri] abandi ni abo muri RDC, Mali, na Congo Brazaville.

Ivuga ku buzima bw’abasirikare babiri b’abanyarwanda baba bari mu ntambara mu mashyamba ya Congo. Bagabwaho igitero aho baba bakambitse bamwe bagahita bambarira urugamba ariko uba yitwa Sergeant Xavier na Private Faustin, barasigara kuko baba basinziriye.

Nyuma yo kwisanga bonyine batangira urugendo rwo gushaka bagenzi babo, batazi iyo bajya. Muri iri shyamba bahuriramo n'ibibazo by’urusobe; inzara, imbeho, uburwayi, no guhangana n’izindi nyeshyamba bagendaga bahura nazo.

Xavier arwara maralia ku bw’amahirwe bagahura n’abaturage bo muri Congo, bakamujyana iwabo bakamwitaho, yamara gukira bakabereka ahari ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda bakerekezayo. Bazihingukamo zikabihanga, Xavier bakamurasa ku bw’amahirwe ntapfe. Ntabwo yongera guhura na mugenzi we baruhanye mu ishyamba muri icyo gihe cyose.

Bongera guhurira mu ishyamba bongeye gutatana bose bakikanganamo umwanzi. Xavier abanza kurasa Faustin ariko ntamuhamye mu cyico, ku bw’amahirwe make undi nawe ahita umusubiza urusasu akamwahuranya umutima, agaca.


“The Delivery Boy”

“The Delivery Boy” ishingiye ku mwana witwa Amir uba waratojwe kuba umwiyahuzi n’agatsiko k’intagondwa zishingiye ku mahame y’idini ariko akaza kwitandukanya nabo.

Amir yiba umugambi w’iri tsinda wo gutera igisasu mu bitaro agatwara n’ibikoresho bari kuzifashisha, nyuma yo kwica umwe mu bagize uyu mutwe arahunga akaza guhura n’umukobwa witwa Nkem uba ukora uburaya ari gushakisha amafaranga yo kuvuza musaza uba uri mu bitaro.

Buri wese aza kubona ko akeneye undi muri ubu buzima butoroshye baba babayemo bakifatanya.

“The Delivery Boy” yanditswe Adekunle Nodash Adejuyigbe aba ari nawe uyiyobora. Ikinwa mu rurimi rw’icyongereza n’Igihawusa, ikaba imara iminota 66. Yasohotse muri Gicurasi 2018.


Sew The Winter To My Skin

Iyi filime ivuga ku bihe bikomeye by’ivangura byabaye muri Afurika y’Epfo mu myaka yo mu 1950. Ivuga ku nkuru y’umuntu witwa John Kepe wiba intama abazungu akayishyira abakene bakayirya.

Kepe aba atuye mu Burasirazuba bwa Cape Town ubwo umwana we yuzuzaga umwaka umwe yateguye umuhango wo gutamba intama mu rwego rwo gushimisha abakurambere. Nta handi hantu aba agomba gukura iyi ntama uretse kuyiba mu rwuri rw’umuzungu wamunzwe n’irondaruhu Jeneral Helmut Botha.

Kepe arashakishwa agafatwa, agahamywa icyaha cy’ubwicanyi atigeze akora akanakatirwa igihano cy’urupfu amanitswe. Abaturage bafata uyu mugabo nk’intwari bitewe n’ibikorwa bye.

Sew The Winter To My Skin yanditswe na JahmilX.T Qubeka aba ari nawe uyiyobora. Yakiniwe muri Afurika y’Epfo no mu Budage, ikaba iri mu Cyongereza, Xhosa na Afrikaans. Imara iminota 118 ikaba yarasohotse tariki 08 Gashyantare 2019.


KING OF BOYS

Iyi filime ivuga ku nkuru y’umugore witwa Alhaja Eniola Salami, uba ari umucuruzi akanaba umugiraneza, ugaragaza ejo hazaza heza muri politiki. Aba ari inkingi ya mwamba muri sosiyete, akundwa na benshi kandi atinywa na bose ariko mu by’ukuri azwi na bake.

Intego ze muri politiki zituma arushaho gusiga isi y'abanyabyaha yamugejeje ku bukungu afite, yinjiye mu ntambara ibangamiye buri kintu cyose gifite agaciro kuri we. King Of Boys yanditswe inayoborwa na Kemi Adetiba yerekanwa bwa mbere mu 2018. Yinjije miliyoni ₦245.


Ellen: The Ellen Pakkies Story

Iyo filime ishingiye ku mugore witwa Ellen Pakkies wo muri Afurika y’Epfo wishe umuhungu we amuziza kunywa ibiyobyabwenge mu 2007. Yakinwe mu ndimi ebyiri ari zo Icyongereza na Afrikaans.

Iyi filime igaragaza icyihishe inyuma y’ubu bwicanyi, aho Ellen atabikoreye urukundo yari afitiye umwana we gusa ahubwo bwari n’uburyo bwo kumwikiza kuko yari afite ubwoba ko azamufata ku ngufu.

Rafiki

Iyi filime igaruka ku rukundo rw’abakobwa babiri bato ariko rwamaganwa n’imiryango yabo n’aho batuye ndetse bakabatandukanya kuko muri Kenya amategeko yahoo atemera abaryamana bahuje ibitsinda.

Yubakiye ku nkuru ngufi yiswe Jambula Tree yanditswe n’Umunya-Uganda Monica Arac de Nyeko. Mu 2007 yahembwe nk’inkuru ngufi y’umwaka yanditswe n’umunyafurika, ihabwa igihembo kizwi nka The Caine Prize for African Writing.

Iyi filime mu mwaka ushize yahagaritswe muri Kenya ishinjwa kwamamaza ubutinganyi. Yayobowe na Waniru Kahiu ikinwa mu Cyongereza n’Igiswahili. Imaze kwinjiza amafaranga $181 ku Isi yose n’ibihumbi $137 muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Rafiki imara iminota 83.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND