RFL
Kigali

Made in Rwanda nikundwa cyane abashoramari baziyongera, inganda zize ari nyinshi n’akazi kaboneke

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/09/2019 19:12
0


Leta y’u Rwanda ikunze gushishikariza abanyarwanda gukunda ibikorerwa mu gihugu cyabo (Made in Rwanda), gusa hari imbogamizi z’uko benshi badakunda kugura ibikorerwa mu Rwanda ari nayo mpamvu hakomeje gukorwa ubukangurambaga hagamijwe kubakundisha iyi gahunda ya Leta.



Migambi John ukuriye Made in Rwanda Market ibera muri Car Free Zone buri kwezi, yabwiye Inyarwanda.com ko igihe Made in Rwanda izakundwa cyane, abashoramari baziyongera n’akazi kakaboneka. Ati “Igihe Made in Rwanda izakundwa cyane Abashoramari baziyongera, Inganda zize ari nyinshi akazi kaboneke.”

Aha ni ho yahereye asaba abantu bose cyane cyane urubyiruko gushyigikira gahunda ya Made in Rwanda cyane ko ariho hazava akazi kenshi. Arasaba abantu bose kuzajya bitabira Made in Rwanda Market muri Carfreezone bagashyigikira ababikora ndetse bakanabateza imbere cyane ko baba bagabanyije ibiciro dore ko hari abakunze kuvuga ko Made in Rwanda ihenda.


Kuva tariki 24/9/2019 kugeza 27/9/2019 (kuva kuri uyu wa kabiri kugeza kuwa gatanu) muri Carfreezone hari kubera "Made in Rwanda Market" imurikagurisha ngarukakwezi rigamije guhuriza hamwe abakora Made in Rwanda baturutse mu turere twose tw'u Rwanda mu rwego rwo gufasha abaguzi guhaha ku buryo buhendutse!

Intego nyamukuru y’iri murikagurisha, ni ukwegereza abanyarwanda ibikorerwa mu gihugu cyabo, abacyizamuka bakigira kubamaze gutera imbere ndetse no gushishikariza urubyiruko kwihangira imirimo binyuze muri gahunda ya Made in Rwanda. Yadutangarije ko abarenga 150 ari bo bitabiriye Made in Rwanda Market y'uku kwezi, bakaba bari kumurika imyenda itandukanye; Inkweto; Imitako; Ibyo kunywa no kurya n'ibindi byinshi byakorewe mu Rwanda. 

Akarusho kari muri iri murikagurisha ni uko abagera kuri 98% ari ab'igitsinagore bari kumurikira abanyarwanda ibicuruzwa byabo bakoreye mu Rwanda. Yasoje ashimira inzego za Leta n'abikorera barebwa na gahunda ya Made in Rwanda badahwema gushaka icyateza imbere iyi gahunda. 



Migambi John ukuriye Made in Rwanda Market






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND