RFL
Kigali

Billy Porter yaciye agahigo mu bihembo bya Emmy Awards

Yanditswe na: Muvunyi Arsene
Taliki:24/09/2019 10:10
0


Billy Porter wakinnye muri filime y’uruhererekane yitwa “Pose” yanditse amateka yo kuba umwirabura w’umutinganyi utwaye igihembo muri Emmy Awards ku nshuro ya mbere.



Kuri iki cyumweru tariki  22 Nzeri 2019 ni bwo habaye umuhango ukomeye wo gutanga ibihembo by’abahize abandi muri sinema bya Emmy Awards ku nshuro ya 71. Nk’uko byari byitezwe filime ya “Game Of Thrones” niyo yegukanye ibihembo byinshi aho yatwaye 12 mu byiciro 32 yahatanagamo.

Billy Porter wakinnye muri filime y’uruhererekane yitwa “Pose” yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’imena mu cyiciro cya filime z’uruhererekane. Uyu yahise yandika amateka yo kuba ari umwirabura unemera ko aryamana n’abo bahuje igitsina utsindiye iki gihembo ku nshuro ya mbere.

Muri iyi filime akina yitwa Pray Tell akina ari umuyobozi w’ibirori by’abaryamana bahuje ibitsina. Iyi filime ivuga ku miryango ibana n’ubwandu bw’agakoko gatera Sida, nawe akaba akina afite ubu burwayi.

Iki gihembo, Billy Porter yagishyize mu kabati ke gasanzwe karimo ibindi birimo; Tony Awards,  Grammy Awards, Drama Desk Awards na Outer Critics Circle Awards.

Arabura igihembo cya Oscar ngo ace agahigo ko kwegukana ibihembo byose bikomeye muri sinema “EGOT” [Emmy, Grammy, Oscar na Tony]. Muri uyu mwaka kandi yashyizwe mu bahatanira ibihembo bya Golden Globe abikesha umwanya yakinnye muri “Pose”.

Nyuma yo gushimira umugabo we n’abo bafatanyije gukina iyi filime, Billy Porter yasabye abahanzi batandukanye guhindura imitekerereze y’abantu. Ati “ Twe nk’abahanzi ni twe tugomba guhindura imitima n’imitekerereze y’abantu batuye kuri uyu mubumbe. Ndabinginze ntimuzabihagarike. Ntimuzarekere kuvugisha ukuri.”

Billy Porter yatwaye iki gihembo nyuma yo gutsinda abarimo Jason Bateman (“Ozark”), Kit Harington (“Game of Thrones”), Bob Odenkirk (“Better Call Saul”) Sterling K. Brown na Milo Ventimiglia (“This Is Us” ). Uretse gukina filime, Billy Porter w'imyaka 50 ni umuririmbyi w'injyana ya Pop akaba yarashakanye n'umugabo witwa Adam Smith mu 2017.

Billy Porter yasabwe n'ibyishimo

Yanditse amateka yo kuba umwirabura uryamana n'abo bahuje ibitsina wegukanye Emmy Awards






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND