Kuri uyu wa Mbere ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yageze i Kigali azanye impamba y'igitego 1-0 Ethiopia, aho bari gushaka itike y'igikombe cy'Afurika hakinishwa abakinnyi bakina imbere mu gihugu.
Byari umunezero ku bafana batandukanye ndetse n'akanyamuneza ku bakinnyi b'ikipe y'igihugu, abafana bakirije indirimbo zirata abanyarwanda bavuye ku rugamba bagatahana itsinzi. Umutoza Mashami Vincent yatangarije itangazamakuru ko abakinnyi abashimira ku bwitange bagize ndetse igikurikiye bakaba bagiye gusubira mu makipe yabo ndetse bagahozaho.
Yagize ati:"Urugendo rwatugendekeye neza Ethiopia n'ikipe ikomeye n'ikipe yari mu rugo bagombaga gutsinda gusa twakurikije uko twari twateguye umukino byaradufashije gutsinda" Yakomeje avuga ko ubu abanyarwanda bafite ikipe nziza n'ubwo muri ruhago habamo amahirwe gusa yongeyeho ko igihe cy'intsinzi cyageze ku mavubi.
Mashami yasoje avuga ko imiryango igifunguye ku bandi ndetse ko bishoboka ko yazahamagara n'abandi bakinnyi bashobora kwitwara neza mu makipe bakinamo.
Umutoza Mashami Vincent aganira n'itangazamakuru
Sugira watsinze igitego muri Ethiopia yavuze ko yagiyeyo afite intego yo gutsinda nk'uko bisanzwe
Nyiragasazi umufana wa APR FC yashimiye Mashami kuba azanye intsinzi ndetse anamushimira kuba yarahamagaye Sugira Ernest
Ibumoso ni umunyezamu Bakame ukinira AS KIGALI, iburyo ni myugariro Mutsinzi ukinira APR FC
Ibumoso ni Seninga umutoza wungirije Mashami mu ikipe y'igihugu AMAVUBI
Nyiragasazi ashimira umutoza mukuru w'Amavubi
Nyiragasazi umufana wa APR FC
Mashami yahuje urugwiro n'umufana wa AS KIGALI Haguma Jean Claude
Kanda hano urebe uko byari byifashe i Kanombe ku kibuga cy'indege
TANGA IGITECYEREZO