Mugwaneza Lambert wamamaye nka Social Mula, yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bo ku mugabane wa Afurika bahatanye mu irushanwa ry’umuziki ya ‘Prix Decouverte 2019’, ritegurwa Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI). Koresha Link iri hasi umufashe muri iri rushanwa!
Iri rushwanwa ni rimwe mu marushanwa y’umuziki akomeye ku isi. Social Mula ni we munyarwanda uri mu 10 bahatanira irushanwa ry’uyu mwaka (Prix decouverte 2019), akaba undi munyarwanda witabiriye iri rushwanwa nyuma ya Yvan Buravan wanaryegukanye umwaka ushize.
Social Mula ahatanye n'abahanzi bagera ku 9 barimo Bebe Baya (Guinée), Celine Banza (RDC), Cysoul (Cameroun), Lydol (Cameroun), Nasty Nesta (Bénin), NG Bling (Gabon), Yann’Sine (Maroc) na Zonatan (Île Maurice). Muri iri rushanwa, Social Mula agaragiwe n’indirimbo ye “Ma Vie”. Menya uko watora Socila Mula ukamwongerera amahirwe.Kanda HANO nurangiza urahita ubona urutonde rw'abahanzi, ubone amazina y'abo bahanganye, urebe ku ifoto ya Social Mula ndetse n'amazina ye "Social Mula". Numara kubona ahantu handitse amazina ye urahita ukanda ahantu handitse 'Je Choisis' munsi y’amazina ye. Nibirangira barakuzanira ahantu wuzuza harimo umwirondoro wawe. Nom iri ni izina ryawe rya mbere, aha kabiri handitse Prenom ni izina rya kabiri ryawe, ahagatatu handitse Courriel hano urashyiramo email yawe.
Nurangiza munsi urabona ahanditse 'J’accepte' uhakande ku kazu gahari nibirangira barahita bakwereka ahantu bakubaza niba utari Irobot nibirangira urahita ukanda ahanditse VOTE (Tora) uraba umuhaye amahirwe. Ntawamenya wabona igihembo gitashye mu Rwanda bwa kabiri. Tumushyigikire. #InyaRwandaMusic #RwandanMusicFirst #Prixdecouverte2019
TANGA IGITECYEREZO