Kigali

Football: Imikino ya gicuti yasize ibitego 11, AS Kigali ni yo yinjijwe byinshi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/09/2019 10:06
0

Kuva kuwa Gatanu tariki 20 kugeza kuwa 22 Nzeri 2019, hirya no hino mu Rwanda hakinwe imikino ya gicuti muri gahunda amakipe arimo yo kwitegura umwaka w’imikino 2019-2020. Imikino itatu yabaye yasize ibitego 11 byinjije mu mazamu.



Kuwa Gatanu tariki 20 Nzeri 2019, AS Kigali yatsinzwe na Marines FC ibitego 4-2 mu mukino wabereye kuri sitade ya Kigali.

Wari umukino AS Kigali yakinaga idafite bamwe mu bakinnyi bari mu ikipe y’igihugu nka; Nsabimana Eric Zidane, Ndayishimiye Eric Bakame na Bishira Latif kimwe na Haruna Niyonzima.


Umukino wa AS Kigali na FC Marines wabereye kuri sitade ya Kigali 

Ishimwe Fiston (2), Niyonkuru Sadjati na Muzerwa Amin wavuye muri Tusker FC (Kenya) ni bo batsindiye FC Marines mu gihe AS Kigali yatsindiwe na Farouk Ruhinda Saifi wababoneye kimwe ikindi kigatsindwa na Nova Bayama mu gice cya kabiri.

AS Kigali igomba gukaza imyitozo muri gahunda yo kwitegura umukino bafitanye na Proline Fc kuwa 28 Nzeri 2019 i Kampala muri Uganda.

AS Kigali na Proline FC bazaba bakina umukino wo kwishyura kuko umukino ubanza banganyije igitego 1-1 kuri sitade ya Kigali.

Undi mukino wa gicuti wakinwe mu mpera z’iki Cyumweru n’uko Kuwa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2019 ikipe ya Rayon Sports yatsinze Etoile de l’Est ibitego 3-1 mu mukino wa gicuti wabereye mu karere ka Ngoma.

Mugisha Gilbert (2’), Omar Sidibe (10’) na Jules Ulimwengu (76’) nib o batsindiye Rayon Sports mu gihe igitego rukumbi cya Etoile de l’Est cyatsinzwe na Niyonkuru Aboubakar.


Rayon Sports yatsinze Etoile de l'ESt

Rayon Sports ifite Javier Martinez Espinoza nk’umutoza mushya waneretswe abakinnyi n’ikipe muri rusange, ikomeje umwiherero mu karere ka Ngoma aho bari mu myiteguro ikakaye yo kwitegura umukino bafitanye na AS Kigali bakinira igukombe cya Super Cup 2019.

Super Cup 2019 izakinwa na AS Kigali ifite igikombe cy’Amahoro 2019 na Rayon Sports ifite igikombe cya shampiyona 2018-2019. Uyu mukino uzakinwa tariki ya 1 Ukwakira 2019 mbere y’uko shampiyona itangira tariki ya 4 Ukwakira 2019.

Kuri iki Cyumweru ni bwo hakinwe undi mukino wa gicuti wabereye kuri sitade Umuganda mu karere ka Rubavu ubwo Etincelles FC yatsindaga FC Musanze igitego 1-0.

Igitego cya Etincelles FC cyatsinzwe na Rachid Mutebi kuri penaliti yateye ku munota wa 77’ w’umukino.

Iyi mikino yose uko ari itatu  yabonetsemo ibitego 11 mu gihe AS Kigali yatsinzwemo bine, Etoile de l'Est itsindwamo bitatu.

Dore uko imikino yagenze:

Kuwa Gatanu tariki 20 Nzeri 2019

-AS Kigali 2-4 Marines

Kuwa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2019

-Etoile de l’Est 1-3 Rayon Sports

Ku Cyumweru tariki 22 Nzeri 2019

-Etincelles FC 1-0 Musanze FC


Rusheshangoga Michel ashaka inzira hagati mu bakinnyi ba FC Marines     








Inyarwanda BACKGROUND