RFL
Kigali

Canada: Pappy Patrick yatangaje aho ageze atunganya album ye y'amashusho anagenera ubutumwa abakunzi be

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/09/2019 3:28
0


Umuhanzi nyarwanda mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Pappy Patrick Nkurunziza ukorera umuziki mu gihugu cya Canada ari naho yiga, ageze kure atunganya album ye ya mbere izasohokana n’amashusho yayo.



“Ndi gutegura Album nkinononsora neza ndetse nanatekereza gukorera amashusho y’indirimbo ku buryo bizasohokana kubera ko nayo aba akenewe. Urebye indirimbo mu buryo bw’amajwi bigeze kure kandi nanashimira Imaan uko bigenda neza.” Aya ni amagambo ya Pappy Patrick ubwo yatangarizaga Inyarwanda.com aho ageze atunganya album ye ya mbere y’indirimbo z’amashusho.


Tariki 20/09 ni umunsi Pappy Patrick yizihizaho isabukuru y’amavuko. Muri uyu mwaka wa 2019 yujuje imyaka 27 y’amavuko. Inshuti ze zamukoreye ibirori zifatanya nawe ku munsi nk’uyu, nawe aboneraho kubatangariza ibijyanye na album ye ya mbere y’amashusho amaze igihe kinini ahugiyeho. Yageneye ubutumwa abakunzi b’indirimbo ze, abatura indirimbo ‘If God is by my side’.

Ati “Ubutumwa burimo ni ubuvuga ko Imana iri mu ruhande rwawe ntacyo wicuza cyangwa ngo ugire ubwoba bwa buri kimwe cyose, niho inspiration yavuye Iyo nzi ko mbanye neza n'Imana mba numva nkeye ku mutima no ku mubiri ahubwo icyantera ubwoba ni ukuba ndi mu byaha cyangwa mu makosa.” Yatanze urugero ati “Uzarebe niyo umuntu ahuye n’imbwa akirukanka imwirukankaho kuko we aba yumva ko iri bumugirire nabi ikamuruma.”

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'IF GOD IS BY MY SIDE' YA PAPPY PATRICK


Yakomeje agira ati “Ariko iyo uyibonye ugahama hamwe ahubwo ukayisanga ikakwihumuriza ikumva nta gihunga ufite, niyo ubwayo ikugiririra ubwoba kuko uba udasanzwe nkabandi bose. Muri make ntabwo umutima wawe uba ugucira urubanza ko hari ikosa na rimwe ufite. Rero kimwe n’abakristo inama nziza ni ukuba mu ihema ry’Imana bakabana nayo. Ikibi si ikinjira mu muntu cyangwa ikigaragara ku muntu ahubwo ikibi ni ikiva mu muntu kikangiza abandi.”


Pappy Patrick ku munsi w'isabukuru ye y'amavuko

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'IF GOD IS BY MY SIDE' YA PAPPY PATRICK







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND