RFL
Kigali

Bosco Nshuti yashyize hanze indirimbo nshya 'Utuma nishima' yasohokanye n'amashusho yayo-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:22/09/2019 6:21
1


Bosco Nshuti wamenyekanye mu ndirimbo 'Ibyo ntunze', yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Utuma nishima' yasohokanye n'amashusho. Ni indirimbo izaba iri kuri album ye ya kabiri nk'uko yabitangarije Inyarwanda.com



Iyi ndirimbo nshya 'Utuma nishima' ya Bosco Nshuti mu buryo bw'amajwi yakoze na producer Boris mu gihe amashusho yafashwe akanatunganywa na Rday. Bosco Nshuti yadutangarije ko yayanditse ashaka kubwira abantu bose cyane cyane abakristo ko Yesu Kristo ari we watuma bishima. Aganira na Inyarwanda.com, Bosco Nshuti yagize ati:

Indirimbo yitwa Utuma nishima, kugira ngo nyikore narebye ubuzima tuba tubayemo nk’abakristo hari igihe buba butakunejeje, ibibazo bitandukanye. Ariko muri ibyo byose Kristo ajya aduha kwishima akaduha umunezero akaduha kumva tuguwe neza,..Ibyo tugeraho byose ni ukubera Kristo. Ibintu byose Yesu adukorera aba agambiriye ko twagubwa neza nk’abana b’Imana tukishima tukagira umunezero mu gakiza. Izaba iri kuri album yanjye ya kabiri.


REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'UTUMA NISHIMA' YA BOSCO NSHUTI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MANISHIMWE adrien3 years ago
    Birumvikana ko yesu atumatwishima nokubaho ni we (ariko nifujekotwakorana indirimbo) kukonanjye mfite iyompano





Inyarwanda BACKGROUND