RFL
Kigali

CYCLING: Munyaneza yisubije icyubahiro, Muhoza asubirana umwanya, Izerimana aserukira abakobwa muri Kivu Race 2019-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/09/2019 18:41
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Nzeli 2019 mu karere ka Rubavu hari hakomereje Rwanda Cycling Cup 2019 bakina agace ko kuzenguruka umujyi wa Rubavu mu kiswe “Kivu Belt 2019”. Munyaneza Didier, Muhoza Eric na Olive Izerimana batahanye ibihembo bikuru.



Munyaneza Didier ukinira Benediction Excel Energy Continentakl Team yatwaye igihembo gikuru mu cyiciro cy’abagabo mu ntera ya kilometero 150 (150 Km) akoresheje 3h53’43”. Aba bakoraga inshuro 20 bazenguruka umujyi wa Rubavu.

Munyaneza Didier yaje akurikiwe na Nsengiyumva Shemu wa Les Amis Sportifs wakoresheje 3h53’45”.


Munyaneza Didier ubwo yahembwaga

Uhiriwe Byiza Renus (BEX) yaje ku mwanya wa gatatu akoresheje 4h01’05” mu gihe Dukuzumuremyi Ally (Fly Cycling Team) yaje ari uwa kane akoresheje 4h01’07”. Gasore Hategeka wa CCA yafashe umwanya wa gatanu akoresheje 4h01’10’’.

Mugisha Samuel yabaye uwa gatandatu  akoresha 4h01’10” aho yakinaga ari umukinnyi rukumbi wa Dimension Data dore ko ari mu myiteguro ya nyuma ya shampiyona y’isi 2019 izabera i Yorkshire mu Bwongereza.


Mugisha Samuel (ibumoso) na Renus Byiza Uwihiriwe (Iburyo) 

Munyaneza Didier yujuje intsinzi eshatu muri Rwanda Cycling Cup kuko mu 2019 ni we watwaye isiganwa ryateguraga Tour du Rwanda 2019 (Karongi-Rubavu), Memorial Lambert Byemayire 2018 mbere yo kuba yatwaye Kivu Belt 2019.

Muri iki cyiciro, hatangiye abakinnyi 41 ariko 14 gusa ni bo gusa babashije gusoza kuko 27 ni bo batabashije gusoza.

Mu bakinnyi bakomeye batabashije gusoza barimo; Ruberwa Jean Damascene bita Kasongo Kabiona wa Nyabihu Cycling Team wavuyemo amaze kuzenguruka inshuro ebyiri gusa.

Abandi batasoje barimo; Rugamba Janvier (Les Amis), Mutabazi Cycprien (Fly Skol Cycling Team), Gashiramanga Eugene (Les Amis) na Gahemba Bernabe (Les Amis).


Umujyi wa Rubavu nta rungu ryaharanzwe kuri uyu wa Gatandatu

Mu cyiciro cy’abahungu bakiri bato, Muhoza Eric yongeye kwisubiza umwanya wa mbere mu ntera ya kilometero 112.5 (112.5 Km) agakoresha 3h08’26” mu bakinnyi 31 batangiye isiganwa hagasoza batanu gusa mu gihe abandi 26 batabashije gusoza. Muri iki cyiciro bazengurukaga umujyi wa Rubavu inshuro 12.

Mu cyiciro cy’abagore, Izerimana Olive wa Benediction Club yabaye uwa mbere mu ntera ya kilometero 90 (90 Km) akoresha 3h11’08” aza akurikiwe na Diane Ishimwe bakinana wakoresheje 3h12’10”.


Izerimana Olive wa BEX yabaye uwa mbere mu bakobwa

Tuyishimire Jacqueline (BEX) yaje ari uwa gatatu akoresheje 3h12’16”, Ingabire Diane (BEX) akoresha 3h12’16” aza ku mwanya wa kane.

Mukundente Genevieve watwaye Tour de Kigali 2019 na Rwamagana Ciruit 2019 yaje ku mwanya wa karindwi (7) akoresheje 3h13’14”.


Muhoza Eric yabaye uwa mbere mu ngimbi

Muri iki cyiciro hatangiye abakinnyi 14 hasoza umunani (8) kuko batandatu bavuyemo mbere y’isozwa ry’irushanwa. Mu bakobwa umunani basoje harimo umwe wa Bugesera Cycling Team mu gihe abandi batandatu bose batasoje ari aba Bugesera Cycling Team.


Rwanda Cycling Cup 2019 yakomereje mu mihanda ya Rubavu       





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND