RFL
Kigali

Uko umufaransa Jean Claude Gianadda yatumiwe na Chorale Christus Regnat mu gitaramo i Kigali-AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/09/2019 13:12
10


Chorale Christus Regnat iri mu zikomeye muri Kiliziya Gatolika, igeze kure imyiteguro y’igitaramo yatumiyemo umunyabigwi mu muziki w’ivugabutumwa ryagutse, umufaransa Jean Claude Gianadda, kizaba ku wa 05 Ukwakira 2019 muri Camp Kigali.



Gianadda watumiwe i Kigali ni umunyabigwi mu muziki, umuhimbyi, umucuranzi wa gitari, umuririmbyi ndetse akaba n’umubwirizabutumwa bwa Kristu ku isi yose.

Ategerejwe i Kigali mu gitaramo cyo gushakira inkunga abana bafite ubumuga bw'ingingo ndetse no mu mutwe baba mu kigo cy’i Gahanga.  

Ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2019, Chorale Christus Regnat yakoze imyitozo y’indirimbo izaririmba muri iki gitaramo barangajwe imbere na Bizimana Jeremie

Alice Nyaruhirira Umuyobozi Mukuru wa Chorale Christus Regnat, yatangarije INYARWANDA, ko gutumira Jean Claude Gianadda i Kigali bashingiye ku kuba ari umuhanzi ufite ibihangano ndenga mipaka kandi wubatse amateka akomeye. 

Alice yavuze ko yakunze kureba ibihangano bya Jean Claude Gianadda yifashishije urubuga rwa Youtube abona ko mu bihe bitandukanye yataramiye mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika birimo Benin, Togo, Madagascar n’ahandi.

Alice Nyaruhirira Umuyobozi Mukuru wa Chorale Christus Regnat [ubanza iburyo]

Mu byo yabonye harimo ko Gianadda byarenze ubuhanzi ahubwo aba n’umwe mu bafasha abandi guhindura imibereho y’ubuzima. Ati “Nabonye akunda gufasha abantu, noneho ndibaza ese ko ajya muri ibyo bihugu bindi ino i Rwanda ho ntiyaza? Uwamubaza icyo bisaba kugira ngo aze hano.” 

Yafashe umwanya wo kubitekerezaho aramwandikira, umunsi ukurikiyeho arasubizwa. Ati “Arambwira ati rwose ntabwo bigoye, ntacyo bisaba, ampa ‘condition’ kugira ngo ashobore kuza.”

Gianadda yabanje gusaba ko Arkiyepisikopi w’aho azakorera igitaramo abimenyeshwa agatanga ‘uruhushya’.

Asaba kandi ko ahazabera missa Padiri Mukuru abimenyeshwa. Ati “Ubundi iyo Arkiyepisikopi yatanze uburenganzira muri Parowasi ntakibazo.”

Yanasabye ko hazabaho igikorwa cyo gutera inkunga ikigo cy’imfubyi, gusa Alice amubwira ko mu Rwanda nta bigo by’imfubyi bihabarizwa.  

Muri icyo gihe Alice yaganiriye na Padiri Mukuru wa Regina Pacis banzura ko muri iki gitaramo bazakusanya inkunga yo gufasha abana barerwa mu kigo cy’ababikira b’abakene cy’i Gahanga cyitwa ‘Centre Inshuti zacu.’

Arkiyepisikopi yamenyeshejwe ko Gianadda watumiwe i Kigali ari umuhanzi w’indirimbo zikunzwe kandi ko ‘abakirisitu bamuzi’, hejuru y’ibyo igitaramo azakorera i Kigali kiri no mu murongo w’ivugabutumwa. 

Alice avuga ko Gianadda ari ‘umuhanzi uzi kuririmba kandi ugira umutima wo gufasha’. Ngo hejuru yo kuba ari umuririmbyi n’umuntu ukunda gufasha abakeneye ubufasha ndetse n’iyo asubiye ku ivuko akomeza kugirana ibiganiro n’abo yasuye.

Ashimangira ko iki gitaramo bagiteguye mu rwego kugira ngo abantu bongere batekereze ku bana baba mu bigo bitandukanye bakeneye ubufasha banibutswe kugira ‘ubuntu’.  

Kugeza ubu matike yo kwinjira muri iki gitaramo araboneka kuri Centre Christus, Centre Saint Paul, Saint Michel and Commnunaute de l’Emmanuel.

Ku wa 06 Ukwakira 2019 hazaba igitambo cya Misa, kizabera kuri Paruwasi Regina Pacis i Remera kuva saa ine za mu gitondo.

Kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitanu ( 5 000 Frw) mu myanya isanzwe n’ibihumbi icumi ( 10 000 Frw) mu myanya y’icyubahiro (VIP).

Ushobora kandi no kwifashisha uburyo bwa Mobile Money aho wandika *182*8*1*666600# ukabona aho ushyira umubare w’amafaranga, iyi service ni ubuntu.

Jean Claude Gianadda watumiwe i Kigali azwi cyane mu ndirimbo ‘Trouver dans ma vie Ta présence’, ‘Jésus me voici devant toI’, ‘Tiens Ma Lampe Allumée’. Yashyize hanze album nka : ‘Qu'il est formidable d'aimer’, ‘Près de Toi Marie’ n’izindi.

Jean Claude Gianadda watumiwe i Kigali

Abaririmbyi ba Chorale Christus Regnat bakoze imyitozo yo kwitegura igitaramo kizaba kuwa 05 Ukwakira 2019

Bizimana Jeremie Umuyobozi Ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Chorale Christus Regnat


Abacuranzi ba Chorale Christus Regnat biteguye gutanga ibyishimo mu gitaramo


KANDA HANO UREBE IMYITEGURO YA CHORALE CHRISTUS REGNAT






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwamahoro Regine4 years ago
    Turabakunda kandi tuzitabira igitaramo. Imyiteguro myiza
  • Yvette4 years ago
    Christus Regnat ishema ridashonga,muri aba mbere Jean Claude Gianada nawe tumuhaye ikaze mu rwa Gasabo Inyarwanda.com namwe turabashimiye kubwo kudukurikiranira no kutugezaho amakuru ya Chorale yacu dukunda turi benshi
  • Yvette4 years ago
    Ni byiza rwose kdi Imana ikomeze kubaba hafi mu myiteguro,umutima mufite wo gufasha Imana izawubakomereze
  • Marie Grace 4 years ago
    Twishimiye igitaramo kiri gutegurwa na Chorale Christus Regnat. Tubari inyuma
  • Kavava 4 years ago
    Wowwwww ni igikorwa cyiza rwose natwe tuzaza tubafashe dufashe abo bana gufasha nibyiza cyane cyane iyubikoze bivuye kumutima, ikindi nshimishijwe nokuzumva indirimbo za Giannada nkunda zinkomereza ukwemera nkazumva live ndishimye Ndumva hatinze kugera pe thank you chorale christus Regnat kutuzanira umuhanga mûkuririmba indirimbo zisingiza nyagasani numubyeyi wacu Bikira Mariya rwose murotoye inzozi zabenshi
  • Damien4 years ago
    Christus Regnat mukoze igikorwa cyiza kutuzanira igihanganjye muri muzika. Nokuba kigamije gufasha ikigo nkakiriya cyita kubana bafite ibibazo ni umusanzu ukomeye. Tuzakitabira mwakoze no kutworohereza uburyo bwo kugura Tichet kuri Momo.
  • Emmanuel Uwigira aka Bucece 4 years ago
    I will be there
  • Alfred4 years ago
    Sinahatangwa! Kuhabura ni uguhomba rwose. Imyiteguro myiza, muzaturyohereze!
  • Sandrine4 years ago
    Ooh that sounds good! Christus Regnat,Ishema ridashonga turabakunda cyaneeee!Mwarakoze cyane kutugererayo,turiteguye kubashyigikira twitabira igitaramo turikumwe na Jean Claude Giannada nawe dukunda. Twizeye ko muzaturyohereza nk'ibisanzwe... Christus Regnat turabakunda cyaneeee!
  • Yvette Gaju4 years ago
    Wawoooooo!!!! Christus Regnat choral nkunda cyane imfasha mu gusingiza Imana nizihiwe.Nyagasani akomeze abafashe mu myiteguro turahabaye rwose . Bienvenue au Rwanda @Jean Claude Gianada





Inyarwanda BACKGROUND