RFL
Kigali

Jean Luc yasohoye indirimbo “Ibimbamo” yari imaze imyaka itanu yanditse-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/09/2019 16:04
0


Umuhanzi Jean Luc Ishimwe yamaze gushyira ahagaragara amajwi (Audio) y’indirimbo nshya yise “Ibimbamo”, yasohotse kuri uyu wa 19 Nzeri 2019.



Jean Luc yatangarije INYARWAND, ko iyi ndirimbo “Ibimbamo” yayanditse mu 2014 akuye igitekerezo ku kuntu umuntu akundana n’undi ariko akagira ingeso yo kumuca inyuma agahora amubeshya ko hari iminsi mikuru yagiyemo ituma atinda.

Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi aririmba yishyize mu ruhande rw’uwahemukiwe akajya abwira mugenzi we ko arambiwe kandi nawe afite imbaraga z’uko nawe yasubira mu bandi bagiranye ibihe byiza mbere y’uko bahura.

Asoza amusaba kutamucira urubanza kuko nawe amuhemukira. Hari aho muri iyi ndirimbo aririmba agira ati “Ibinyoma bya buri gihe ni ibiki uhoramo iminsi mikuru buri joro ni inshuro imwe isigaye njye nkabivamo. Nsinzigera nica isezerano na rimwe.”

Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yatunganyijwe na Flyest Music; ‘video lyrics’ yakozwe na A Diva Hoechlin Graphix’. Uyu musore yamenyekanye mu ndirimbo ‘Narahindutse’, ‘Nimpagera’ , ‘True Love Remix’ n’izindi nyinshi.

Jean Luc yashyize ahagaragara indirimbo nshya yise "Ibimbamo"

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO "IBIMBAMO" YA JEAN LUC

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND