RFL
Kigali

Umuraperi Fireman mu rubyiruko 1678 rwasoje amasomo mu kigo cya Iwawa-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/09/2019 12:44
1


Umuraperi Uwimana Francis uzwi mu muziki ku izina rya Fireman, ari mu rubyiruko 1,678 rwasoje amasomo mu Kigo cy’Igororamuco cya Iwawa, kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Nzeli 2019.



Abasoje amasomo kuri uyu wa Gatanu ni icyiciro cya 18; bahawe impamyabushobozi z’amasomo y’igororamuco n’imyuga bahuguwemo bari bamaze umwaka biga. 

Amezi atandatu ya mbere muri iki kigo bavuwe ibiyobyagwenge. Bamwe muri aba basoje amasomo bize ubuhinzi, ububaji, kudoda n’ibindi.

Iki kigo kimaze gusubiza mu buzima busanzwe urubyiruko rusaga 16,911. Iki kigo kandi gikoresha agera kuri Miliyoni 80 Frw ku mwaka mu kugorora urubyiruko no kwigisha imyuga.

Fireman yari uwungirije ushinzwe umutekano inshingano zawe Young Tone uhamaze amezi 9. Ni mu gihe Neg the General we ahamaze amezi arindwi.

Fireman ni umwe mu bari bagize itsinda rya Tuff Gang ryakanyujijeho.

Avuye Iwawa ahakoreye indirimbo “Ntarirarenga” yahuriyemo n’umuraperi Jay C ndetse n’umuhanzi Safi Madiba. Iyi ndirimbo imaze amezi atatu ku rubuga rwa Youtube. 

Uyu muraperi yakunzwe mu ndirimbo nka “Ca inkoni izamba”, “Sagihobe”n’izindi.

Umuraperi Fireman mu basoje amasomo mu kigo cya Iwawa

Urubyiruko rugera ku 1678 ni rwo rwasoje amasomo mu kigo cya Iwawa

Bakoze ibirori bikomeye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nitwa girinshuti tdayoo 4 years ago
    ahohatu wahangwira utahazi niheza wahabaza unwana uhaze





Inyarwanda BACKGROUND