RFL
Kigali

Rubavu: Amarushanwa 'Impano Yanjye' yageze no muri muzika

Yanditswe na: Editor
Taliki:20/09/2019 16:50
1


Nyuma yo kubona impano zavuye mu bana basaga mirongo itanu (50) hagatoranywa mo icumi(10) mu bijyanye no kubyina, kuri ubu hatahiwe Abaririmba. Iterambere ryabo ni ryo rirangajwe imbere nk'uko bitangazwa na Vision Jeunnesse Nouvelle ikigo gisanzwe gifasha urubyiruko kikanategura aya marushanwa.



Ubusanzwe aya marushanwa aba mu minsi ibiri aho ku munsi wa mbere abana bose babishaka mu mirenge imwe n'imwe igize akarere ka Rubavu ihagarariwe muri VJN bose bahabwa amahirwe none ho bagatoranywamo abarushije abandi bagahabwa amahirwe yo guhatana ubwabo kumunsi ukuri kiyeho.

Mu kiganiro INYARWANDA yagiranye na bamwe mu bana batsinze mu cyiciro cyo kubyina batangaje ko bishimiye intambwe bateye, gusa basaba ubuyobozi bwa VJN kubakurikiranira hafi bakanabiganiriza ababyeyi babo na cyane ko bamwe bahura n'ikibazo cy'imyumvire y'ababyeyi babo. Ibi byaje bishimangirwa na Nsanzubuhoro Philemon wabasezeranyije igishoboka cyose kugira ngo impano zabo zibageze ku buzima bifuza kubamo nibabishyiramo umwete.

Nk'uko biteganyijwe muri aya marushanwa abahatana bava mu mirenge imwe n'imwe igize akarere ka Rubavu hagatoranywamo abashoboye bagahabwa umwanya wo guhatana ubwabo hakavamo abazakomeza ku munsi ukurikiye. Tubibutse ko aya marushanwa ategurwa na Vision Jeunnesse Nouvelle mu rwego rwo guteza imbere urubyiruko binyuze mu mpano zaryo. Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Nzeli 2019 na 22 Nzeli 2019 ni bwo haratoranywamo abazahabwa amahirwe yo guhabwa amahugurwa n'imyitozo bizabafasha kwiteza imbere binyuze mu mpano zabo.

Urubyiruko 10 rufite impano ya kubyina rwatsinze mu marushanwa aherutse, kuri ubu hatahiwe abaririmba.

Nsanzubuhoro Philemon umukozi wa Vision Jeunnesse Nouvelle (Culture) akaba umwe mu bategura aya marushanwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kabayita Tharisece 4 years ago
    Ewana completely VJN murabambere mugani wawa mwana ngo harabahava bakibagirwa ariko ikiriho nuko Philemon ntako atagira e.Kiwembe na Young Grace kare nahozs numva umwana avuga ngo bakuriye aho aiko ntibavugako impano yabo araho yagukiye,Njye nibereye kure ariko aho ndahazi cane nkurikirana na makuru yaho kuko nabana bajyahanze baba barakuriye aho kandi bafite n'impano zikomeye. Mukomerezaho abayobozi ba Vizion Jenese nuvele courage rwoxx inyRwanda nayo kuraje kuko mugera kure kbsa 🔝🔝🔝🔝🔝🔝🔝





Inyarwanda BACKGROUND