RFL
Kigali

Gusabwa kugurisha WhatsApp na Instagram ni yo nkuru yashegeshe Mark Zuckerberg kuva yavuka! Ni nde wabimusabye?

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:20/09/2019 12:03
1


Umuyobozi mukuru akaba na nyiri Facebook ifite amashami nka Instagram ndetse na WhatsApp, kuri uyu wa gatatu tariki 18 Nzeli 2019 umusenateri witwa Josh Hawley yamusabye ko bahura bakaganira. Nyuma bamaze guhura uyu musenateri yasabye Mark Zuckerberg ko yagurisha ibigo “Instagram na Whatsapp” kugira ngo atazagwa mu cyaha cya 'Antitrust'.



Senateri Josh Hawley yasabye Zuckerberg ko bahura, gusa uyu muherwe ntabwo yari yamenye impamvu uyu musenateri ashaka ko bahura. Ni bwo Zuckerberg yemeye ko bahura kuri uyu wa gatatu. Baganiriye nyuma uyu musenateri aza gusaba Zuckerberg ko yashaka ukuntu yagurisha ibi bigo yaguze.

Iki gikorwa cyakozwe n'uyu mugabo benshi bagifata nk'aho yaba yarabiguze mu rwego rwo kwirinda guhangana cyangwa guhatana binyuze mu guhanga udushya akaba yarahisemo gufata umwanzuro wo kugura abo bari bahanganye (abashinze WhatsApp na Instagram) agasigara yidagadura ku isoko kandi iki gifatwa nk’icyaha muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko muri Nyakanga uyu mwaka ikigo cya Apple cyajyanwe mu nkiko kubera iki cyaha.

Mu magambo ye senateri Sen. Josh Hawley' yatangarije reporters ko ubwo yabwiraga iyi nkuru uyu mugabo umaze kugura ibigo bitagira ingano yahise ahinda umushyitsi asa nk'ukubiswe n’inkuba, umuherwe wa 5 ku isi Mark Zuckerberg yaje gutangaza ko mu nkuru yabwiwe mbi mu buzima bwe iya mbere ari iyi ibaye iya mbere.

Ibi byari byabaye mu ibanga kuko baganiraga bisanzwe gusa uyu musenateri yaje kubishyira ku mugaragaro anatangaza ko yatewe utwatsi n'uyu musholamali ku bw'iki gitecyerezo cyo kugurisha ibi bigo itegeko ritaramugonga. Byaje kurangira uyu musenateri yemeje ko kwari nko kumuburira. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haba itegeko rirwanya kwikubira isoko kuko iyo ubikoze uhamwa n’icyaha cya “Antitrust”.Uyu musenateri uba muri komite ishinzwe kurwanya iki cyaha cya Antitrust yavuze ko yabwiye Zuckerberg ko agomba kugaragariza isi ko yiyizeye mu guhanga udushya akagurisha ibi bigo nyuma agakora udushya akoresheje Facebook gusa.

Mark Zuckerberg akomeje kugwa mu rungabangabo kuko iri tegeko rya Antitrust riramugonga nk'uko bishimagirwa n'iyi komite ishinzwe kurwanya iki cyaha ndetse byanashimangiwe n'uyu musenateri wamuburiraga nubwo byaje kurangira ameze nk'umuntu ushaka kumutera ubwoba. Zuckerberg byarangiye abuze icyo avuga asiga uyu mugabo mu cyumba baganiriragamo ku bw'ibibazo yari arimo kumubaza kandi byose bifite ingingo zimutsinda.

Imyaka ibaye myinshi ikigo cya Facebook gishinjwa amakosa menshi harimo kubeshya byashimangiwe ubwo umuryango ushinzwe ubuzima ku isi uherutse kwiyama iki kigo ku bw'amashusho avuga ku buvuzi budashoboka ndetse butanabako bikorwa n’abantu bakwirakwizaga imiti ibeshya bifashishije uru rubuga. Ibi ni nabyo biri mu byo uyu musenateri yabajije Zuckerberg.

Aha uyu musenateri byarangiye abwiye ikinyamakuru reports ko bagiye kwiga kuri iki kibazo cy’uyu mugabo kuko ngo ibi birakabije byo kwiharira isoko ndetse avuga ko ari naho haturuka uku kwikorera ibyo ashatse kuko Zuckerberg afite ibigo bigera kuri bitatu bijya gukora ibintu bisa (Facebook, Whatsapp na Instagram).

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga birasa n’ibirimo kwijujutira ubutegetse kubera amafaranga y’umurengera bari kubaca bitewe n’amategeko ibi bigo biri kwica nubwo bimwe muribyo biba bitayemera. Aya mategeko atari kubahirizwa yiganjemo gukwirakwiza amakuru y’ibihuha ndetse no gukoresha amakuru yerekeye abakiriya nta burenganzira. Bamwe mu baherwe bagize icyo bavugaho kuri iki kibazo. Umuherwe Bill Gates yatangaje ko leta ya Amerika itarimo kubanira neza ibi bigo by’ikoranabuhanga.

Sources: cnbc.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mudehe4 years ago
    Ariko abo bazungu ntibakabifatire none sino wabo bikubiye ibintu nyamara amamiliyoni ya bene wabo aba mu bukene bakorera kurya gusa kuko ubutegetsi bwaho bubakuramo imisoro myinshi ugasanga ntibashobora no kwizigama kuko utwo bakoreye leta itujyana.





Inyarwanda BACKGROUND