RFL
Kigali

Umwihariko wa iPhone 11, Pro na Pro Max telefone nshya z'agatangaza za Apple, menya impamvu zifite camera 3

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:20/09/2019 9:39
0


Ikigo cya Apple cyashyize ku mugaragaro izi telefone ku wa 10 Nzeri 2019 gusa abakiriya ziratangira kubageraho kuri uyu wa 20 Nzeli 2019 kuko kuzigura cyangwa ikitwa Pre-order cyatangiye ku wa 13 Nzeli 2019. Ubu isi yose iri mu rungabangabo ku bw'izi telefone ku bw'umwihariko zifite. Menya byinshi kuri izi telefone.



Apple ni ikigo kimaze kwigarurira imitima y'abakunzi b'amatelefone meza. Iki kigo cyimaze kubaka izina mu kugira telefone ifotora ku buryo buri muntu ahita ayifuza. Ku wa wa 10 Nzeli 2019 ni bwo ibinyamakuru byandika ndetse n’ibivuga byose byerekeje amaso i Silicon Valley birangamiye iPhone 11, iPhone 11 Pro na iPhone 11 Pro Max zari zashyizwe ku mugaragaro nyuma y'uko zari zimaze zitegerejwe na benshi.

Kuva mu 1962 telefone ngendanwa ya mbere yashyirwa ku mugaragaro n'uruganda rwa motorolla abahanga bemeza ko ari bwo hasohoka telefone zifite ikoranabuhanga riri hejuru gusa ntabwo byatunguye benshi kuko iki kigo ibi cyamaze kubigira nk'umuco wacyo. iPhone 11, iPhone 11 Pro na iPhone 11 Pro Max ni telefone zije zifite umwihariko mu gufata amafoto meza ndetse n'amashusho (videos). Ibi zibifashwamo na camera 3 izi telefone zifite.

Izi telefone iPhone 11, iPhone 11 Pro na iPhone 11 Pro Max itandukaniro ryazo ni uko iPhone 11 iboneka mu mabara menshi. Izi telefone zatumye telefone ya iPhone XR igiciro cyayo kimanuka kuva kuri $999 kugera kuri $576. Abahanga mu bucuruzi bavuga ko ibi byabaye hagamijwe kwigarurira abakiriya. Izi telefone nshya za Apple iri ku giciro gito ihera kuri $699 ariyo Iphone 11. Ibi ni ubwa mbere bibaye kuva na apple yatangira kugurisha telefone kuko ari macye cyane kandi ikaba ifite ibyiza byinshi.


iPhone 11iPhone Pro Max

Ese ni uwuhe mwihariko izi telefone zifite uri gutuma abatuye isi bari kuzigurira kuzimara ?

- iPhone 11 pro na iPhone 11 Pro Max zifite camera 3, iPhone 11 ifite camera ebyiri

Camera 1(Ultra-wide Lens) ifite 12 MP, ituma iPhone 11 Pro cyangwa iPhone 11 Pro Max zibona ubushobozi bwo gufata ifoto mu mpande zose ndetse kugera ku mfuruka ingana na degree 1200. Ikindi ifite Focal length ya f/2.4. Ikintu iyi camera ifasha cyane ni uko ifata ifoto ku bugari bwagutse kandi mu mpande zose. Ibi ni byo bituma izi telefone ziba igitangaza kuko iyi camera ituma ufata amafoto cyangwa amashusho aza ari nta macyemwa. Camera ya 2 (wide-angle lens) ifite 12 MP ikagira focal length f/1.8, ifasha kuregera cyangwa gutuma ifoto ifatwa yemye nayo ni ku buso bugari ariko butangana nubwo iya mbere ikoraho.

Camera ya 3(telephoto camera) nayo ifite 12 MP ikagira focal length f/2.0. Yo umwihariko wayo ni uko yifashishwa mu gufotora ifoto mu gihe hari urumuri rudahagije ndetse n’igihe haba ari n’ijoro. Ku bw'izi camera izi telefone zifite ubushobozi bwo gufata ifoto iri kure cyane ndetse no gufata amashusho y’ibikorwa 3 bitandukanye kandi icyarimwe.

Izi telefone zifite ubushobozi bwo gufata amashusho (Video) agezweho. Ku bantu bakunda gushyira amashusho (Video) ku mbuga nkoranyambaga, iki ni igisubizo. Izi kamera uko ari eshatu ziba muri iPhone 11 Pro na iPhone Pro Max naho iPhone 11 igira ultra-wide and wide-angle lens gusa ikabura telephoto camera ari nayo mpamvu igura macye kuko gufotora ahantu hijimye cyangwa n’ijoro ifoto iza itameze nk’iy’uwafotoje iPhone 11 Pro na iPhone 11 Pro Max.

- iPhone 11 zifite batiri ifite ubudasa!!

Batiri y'iyi telefone ifite ikoranabuhanga rya "Qi wireless charging". Iri koranabuhanga riri muri izi telefone rizifasha kuba wazicajinga bitagombye kuzicomeka ku muriro nk'uko bimenyerewe. Iri koranabuhanga rishobora kuba ryemerera iyi telefone kuba yakwinjiza umuriro iteretse muri 4cm. Ikindi ni uko iyi telefone ari yo ikozwe n’iki kigo ishobora kuba yamara umunsi wose ifite umuriro kandi yacaginzwe rimwe gusa.

- Ku kijyanye na murandasi ifata iy'icyiciro 4 (4G) nta bushobozi ifite bwo gufata 5G

- iPhone 11 zishobora kuboneka mu mabara yose

- Ibiciro by'izi telefone birasa n’ibiri hasi ugereranije na iPhone zari zisanzwe urugero nk'iyaherukaga gusohoka “iPhone XR”.

1.iPhone 11 :£729 (64GB); £779 (128GB); £879 (256GB) mu mayelo

: $699 (64GB); $749 (128GB); $849 (256GB) mu madorali

2.iPhone 11 pro: £1049 (64GB); £1199 (128GB); £1399 (256GB) mu mayelo

:$999 (64GB); $1149 (128GB); $1349 (256GB) mu madorali


3.iPhone 11 Pro Max:£1149 (64GB); £1299 (128GB); £1499 (256GB) mu mayelo

: $1099 (64GB); $1249 (128GB); $1449 (256GB) mu madorali

Ku bijyanye n’ibi biciro biri haruguru ni ukuvuga igihendutse ni ukugura imwe muri izi telefone uyiguriye muri Amerika cyangwa ukayitumizayo kuruta kuyigurira ahandi. Ese kuki Apple yashyizeho iri tegeko ryo guhendura izi telefone ku muntu uziguriye muri Amerika ndetse no mu mafaranga yabo?

Ni ukuvuga iyo tubiguze iwabo ndetse tukabigura dukoresheje amafaranga yabo icyo bibafasha ifaranga ryabo ari ryo Dolari riguma ku isonga ndetse rikazamura agaciro n'amafaranga y’imisoro ndetse n’ibindi birimo abakozi babo cyangwa ibigo byabo bikinjiza amafaranga aturutse muri ubu bugure.

Impamvu yatumye izi telefone zitwa iPhone 11 Pro na iPhone 11 Pro Max

Ni ukuvuga byose bishingiye kuri processor cyangwa icyo twakwita umuvuduko. Basobanuye ko izi telefone zifite processor ingana (Apple A13 Bionic), gusa iyo kuri iPhone 11 Pro irabangutse kurusha iya iPhone 11, iyo bigeze kuri iPhone 11 Pro Max yo biba ibindi kuko irabangutse kurusha izindi.

Ingano ndetse n’ubugari izi telefone zigiye zifite

- iPhone 11 ipima amagarama 194 , iPhone 11 Pro ipima amagarama 188 naho iPhone 11 Pro Max ipima amagarama 226. Ku bijyanye n'ubugari ni uko iPhone 11 ifite151x76x8.3mm, naho iPhone 11 Pro ikaba ifite 144x71x8.1 mm mu gihe iPhone 11 Pro Max ifite158x78x8.1 mm

Ese kuba izi telefone zidafite ubushobozi bwo kwakira murandasi y’icyiciro cya gatanu (5G) ? Nta ngaruka bizazigira mu migurishirize ya Apple?

Uyu munsi wa none buri muntu wese afite inyota ndetse n’imikorere ya murandasi itegerejwe na benshi y’icyiciro cya gatanu (5G) ndetse inganda nyinshi z'amatelefone agezweho ziri gushyira kw’isoko telefone zifite iri koranabuhanga. Ikigo cya Apple cyatangaje ko nta mpungenge ndetse n'ubwoba bwo kuzahomba kubera izi telefone zidafite ubu bushobozi.

Abahanga mu bijyanye n’imicururize ndetse n’icungamali bavuga ko impamvu nta yindi ari uko iyi murandasi itaragera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bityo Apple iyo iramuka ishyize iyi murandasi muri izi telefone zayo nshya, byari kuba ari uguha isoko igihugu cy’u Bushinwa cyabimburiye ibindi mu kugira iyi murandasi. Ikindi kivugwa ni uko ikigo cya Apple gishobora kuba gifite umugambi wo gusohora ubundi bwoko bwa telefone vuba.

Izi telefone ziratangira kugera ku bakiriya kuri uyu wa 20 Nzeli 2019 kuko kuzitumiza cyangwa kuzishyura byatangiye gukorwa ku wa 13 Nzeli 2019 nyuma y'aho zari zamukirikiwe abakiriya ku wa 10 Nzeli 2019. Magingo aya Apple iri ku mwanya wa 3 mu kugurisha amatelefone menshi nyuma ya Samsung na Huwai muri uyu mwaka wa 2019 nk'uko tubikesha urubuga rwa venturebeat.com.

Sources: macrumors.com, theinquirer.net, trustedreviews.com na imore.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND