RFL
Kigali

Bruce Melodie ntazongera kwitabira ‘Salax Awards’ igihe cyose yaba igitegurwa na AHUPA

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/09/2019 16:24
0


Umuhanzi Itahiwacu Bruce Melodie yatangaje ko atazongera kwitabira ibihembo bya ‘Salax Awards’ mu gihe cyose byaba bigitegurwa na kompanyi ya AHUPA ishinjwa n’abahanzi nyarwanda begukanye ibihembo kutabaha amafaranga batsindiye.



Salax Awards ni ibihembo byamenyekanye mu myaka yatambutse mu Rwanda ariko biza gusa n’ibicitse intege. Ikirezi Group yanabitangije yaje gusinya amasezerano na AHUPA, ihita ifatiraho igarura ibi bihembo byatangiwe muri Kigali Serena Hotel.

Ku wa kabiri tariki 17 Nzeli 2019 umuhanzi Bruce Melodie yatangarije INYARWANDA ko amafaranga y’ibihembo bya Salax Awards yatsindiye atakomeza gukutiriza ayishyuza kuko ngo mu ngengo y’imari ye y’uyu mwaka ntiyari yayabariye.

Yavuze ko atajya mu gatebo ka bamwe mu bahanzi nyarwanda batsindiye ibihembo bisunze itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga bishyuza kompanyi ya AHUPA amafaranga batsindiye.

Mu kiganiro Amahumbezi cya Radio Rwanda, Bruce Melodie yatangaje ko atiteguye kwongera kwitabira ibihembo bya ‘Salax Awards’ mu gihe cyose byaba bigitegurwa na kompanyi ya AHUPA.

Yagize ati “..Uwateguye ibyo ng’ibyo niwe mbona utarihaye agaciro( aravuga AHUPA yahawe inshingano zo gutegura Salax Awards)…mu bigaragara bo ubwabo bagaragaje icyizere gicye imbere y’amaso y’abahanzi sinibaza ko mangingo aya abahanzi babyitabira nk’uko bari babyitabiriye.”

Yungamo ati “Rero ndabona ingaruka nini zitari kuri twe ahubwo ziri kubategura ibyo bitaramo…ababiteguye babaye bahindutse. Ni ukuvuga ngo twabatakarije icyizere kandi nabo ubwabo bashobora kuba baracyitakarije, ubuse bo babisubiramo?

Ashimangira ko atazongera kwitabira Salax Awards mu gihe cyose yaba igitegurwa na AHUPA. Ngo ari mu rugamba rwo guteza imbere umuziki we.

Bruce Melodie yegukanye ibihembo bitatu muri Salax Awards 7

Uyu muhanzi avuga ko azongera kwitabira Salax Awards mu gihe izaba yahawe indi kompanyi itanga ‘icyizere’. Bamwe mu bahanzi bagiye bagerageza kwishyuza babwiwe ko hari amafaranga y’imisoro agomba gukurwaho abandi bakabwirwa ko ataraboneka.

Bruce Melodie yatsindiye ibihembo 3 muri Salax Awards 7. Yahawe igihembo cy’umuhanzi uhiga abandi bose, icy’umuhanzi mwiza wa RnB n’icy’umuhanzi mwiza w’umugabo. Ubaze neza imibare uyu muhanzi arishyuza kompanyi ya AHUPA agera kuri 2, 400, 000 Frw.

Ni mu gihe Trésor, Syntex, Uwimana Aimé na Gentil Bigizi na Jay C bishyuza amafaranga ibihumbi 100 kuri buri umwe ya 'nominations'.

Ku munota wa nyuma w’ibi bihembo, ITEL yikuye mu baterankunga b’ibihembo bya Salax Awards. Muri ibi bihembo Star Times nk’umuterankunga Mukuru yatanze Miliyoni 18 Frw.

Abahanzi bari bagenewe guhabwa ibihumbi 700 kuri buri gihembo hashyizweho umusoro wa 15% umuhanzi azahabwa ibihumbi 595.

Bruce Melodie azitabira ibihembo bya 'Salax Awards' itagitegurwa na AHUPA

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BRUCE MELODIE AVUGA KURI SALAX AWARDS N'IBINDI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND