RFL
Kigali

Rabagirana Worship Festival igiye kuba ku nshuro ya kabiri

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/09/2019 15:38
0


Rabagirana Worship Festival yatangijwe umwaka ushize muri 2018, kuri ubu igiye kuba ku nshuro ya kabiri. Iyo muri uyu mwaka izaba tariki 10/11/2019 ibere mu mujyi wa Kigali kuri Dove Hotel.



Rabagirana Worship Festival ni iserukiramuco ngarukamwaka ritegurwa na Christian Communication. Ritangirwamo ubutumwa bwibutsa abanyempano ko bidahagije ko baba bafite impano gusa cyangwa bafite imirimo myinshi bakorera Imana, ahubwo ko bakwiye kongeraho imbuto z’Agakiza muri bo zikanagaragarira abakunda impano bafite.

Tariki ya 4 Ugushyingo 2018 ni bwo iri serukiramuco ryabaye ku nshuro ya mbere ribera muri Kigali Serena Hotel mu gitaramo cyitabiriwe n'umubare munini w'abakunzi b'umuziki wa Gospel na cyane ko kwinjira byari ubuntu. Abaryitabiriye bahimbaje Imana bari kumwe n’abahanzi banyuranye barimo: Simon Kabera, Dominic Ashimwe, Liliane Kabaganza, Bosco Nshuti, Papi Clever, Healing Worship Team, Injili Bora na Rehoboth Ministries.

Rabagirana Worship Festival y’uyu mwaka izabera muri Dove Hotel ku wa 10/11/2019 nk'uko Inyarwanda.com yabitangarijwe na Peace Nicodem Nzahoyankuye ukuriye kompanyi itegura iri serukiramuco. Kugeza ubu imyiteguro igeze kure. Alarm Ministries na New Melody choir ni bo bamaze kumenyekana mu bazaririmba muri iri serukiramuco.

AMWE MU MAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MURI RABAGIRANA WORSHIP FESTIVAL 2018


Hakaswe umutsima mu gutangiza ku mugaragaro iri serukiramuco

PASTOR CHRISTOPHE YABURIYE ABAHANZI BIGIRA IBITANGAZA

UDUKORYO HEALING WORSHIP TEAM BAKOREYE MURI RABAGIRANA WORSHIP FESTIVAL 2018







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND