RFL
Kigali

Assiel Mugabe yateguye igitaramo ‘Kuramya kurenga imipaka’ yatumiyemo Randy&Sandy

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/09/2019 13:48
1


Nyuma y’igitaramo Campus Outreach cyabaye mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, Umuririmbyi Assiel Mugabe ku bufatanye n’Itorero Methodiste/Conference ya Kigali yateguye igitaramo yise 'Overseas worship experience' bisobanuye 'Kuramya kurenga imipaka'



Assiel Mugabe ni umuririmbyi, umucuranzi ndetse akaba n’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana. Asengera mu Itorero rya Methodiste Libre aho akorera umurimo w’Imana mu itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana. Uretse kuba umuhanzi ni n’Umwarimu muri Kaminuza aho yigisha muri IPRC Kigali ibijyanye n’ubwubatsi. Kuri ubub agiye gukorera igitaramo muri Kigali aho kwinjira bizaba ari ubuntu ku bantu bose.

Uyu muhanzi avuga ko intego y’iki gitaramo cye ari “UKURAMYA KURENGA IMIPAKA”. Yavuze ko yasanze hariho icyuho kinini mu by’ubumenyi bwo kuririrmba hagati y’abahanzi/abaramyi n’abaririmbyi baririmbira mu makorali asanzwe mu nsengero bituma afata icyemezo cyo gukorana n’itorero rye mu kongerera ubushobozi amakorali n’indi mitwe y’abaririmbyi mu mwimerere wa buri tsinda kugira ngo umurimo bakora barusheho kuwusanisha n’intego nyamukuru z’ivugabutumwa ry’itorero Methodiste Libre mu Rwanda.


Assiel Mugabe umwe mu bahanzi b'abahanga mu muziki wa Gospel

Umwihariko w’iki gitaramo ni uko kizaba kigizwe n’ibyiciro bibiri: Icyiciro cya mbere kizaba ari amahugurwa y’abaririmbyi bagera kuri 50 bahagarariye abandi muri conference ya Kigali ku itariki ya 21/9/2019. Icyiciro cya kabiri kizaba ari igitaramo gikomeye cyo kuramya no guhimbaza Imana kizaba ku tariki ya 22/9/2019 guhera saa munani z’amanywa mu rusengero rwa methodiste Kicukiro (ku muhanda ugana Bralirwa) kikazitabirwa n’amakorali 6 yatoranijwe mu itorero methodiste libre conference ya Kigali.

Abashyitsi b’imena muri iki gitaramo ni itsinda ry’abaramyi (Randy& Sandy) bazaturuka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bazanafatanya na Assiel Mugabe kuririmba indirimbo zitandukanye. Biteganijwe ko ibikorwa nk’iki ashobora kubikorera no mu ntara aho itorero Methodiste Libre rikorera; bikaba bizaterwa n’ikizava mu biganiro azagirana n’abayobozi be mu itorero asengeramo ndetse n’ubushobozi buzaboneka. Yanzuye agira inama abandi baramyi kugerageza kuzamura abaririrmbyi bo mu matorero yabo kuko usanga hari icyuho gikabije mu by’ubumenyi mu kuririmba hagati y’abaramyi/abahanzi n’abandi baririmbyi basanzwe.


Randy & Sandy bazitabira igitaramo cya Assiel Mugabe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Alexis 4 years ago
    Ndashimira cyane byimazeyo Mugabe Asiel kuko numwe mubaramyi bicisha bugufi kd bagirira ishyaka amakoral basengeramo so, Imana imuhe Umugisha kd courage.





Inyarwanda BACKGROUND