RFL
Kigali

Kalisiyumu, umunyungugu w’ingenzi cyane ku mikurire y’amagufwa

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:19/09/2019 16:00
1


Abahanga bemeza ko buri munsi umubiri uba ukeneye hagati ya 800mg na 1300mg by’umunyungugu wa kalisiyumu. Muri zo hafi 99% byayo mu mubiri wacu zibikwa mu magufwa no mu menyo. Uburyo bwa mbere bwiza ni ukuyikura mu byo urya buri munsi, ariko iyo bidashobotse ufata inyongera zayo.



Bavuga kandi ko kalisiyumu ifite akamaro gakomeye mu mubiri wacu dore ko ariyo iza ku isonga mu myunyungugu umubiri wacu ukenera. Ituma amagufwa akomera n’amenyo akomera ndetse atajegajega.

Si ibyo gusa kuko inagira uruhare mu mikorere myiza y’imikaya, umutima, imyakura n’urwungano ngogozi. Ikenerwa kandi mu kubaka ibice by’uturemangingo fatizo. Ifatanyije na vitamini D usibye kurinda amagufwa, binazwiho gufasha umubiri guhangana na kanseri, diyabete n’umuvuduko ukabije w’amaraso. 

Ku mugore utwite inda iri hejuru y’amezi 3 asabwa kurya ibikungahaye kuri kalisiyum kuko bifasha mu gukomera kw’amagufwa y’umwana uri mu nda, no kuzamera amenyo akomeye. Ifatanyije na fosifore bikora phosphate de calcium iyi ikaba igira uruhare mu gutuma amagufwa amera uko tuyabona, agakomera kandi akagira uburemere.

Kalisiyumu iyo ibaye nkeya mu mubiri igira ingaruka zirimo:

Iyo umubiri uyibuze mu byo turya utangira gukoresha ibitse mu magufa no mu menyo kugirango uyikoreshe ahandi ibi ikenewe uwo mwanya. Ingaruka bitera ni uko ya magufa ndetse n’amenyo bitangira kwangirika, Iyo bikomeje bitera ingaruka zinyuranye ku buzima by’umwihariko kuyibura ku bagore bacuze ni bibi cyane kuko bibatera indwara y’amagufwa amungwa na rubagimpande.

Kalisiyumu iyo ibaye nyinshi kandi mu mubiri nabwo igira ingaruka zirimo:

kongera igipimo cyayo mu maraso, ibi bigira ingaruka ku mikorere mibi y’impyiko no kugira amaraso arimo kalisiyumu irengeje urugero, Ibi ahanini birangwa na bimwe mu bimenyetso birimo: Kumva unaniwe, Kuribwa mu magufa, Kwiheba no kwigunga, Kugira isesemi. Gusa no kunyaragura bishobora kuba ikimenyetso cya kalisiyumu nyinshi.

Uramutse ukeneye kalisiyumu mu mubiri wawe ushobora kuyisanga mu mata n’ibiyakomokaho byose, Imboga rwatsi, Beteraye, Ubunyobwa ndetse na Soya n’ibiyikomokaho ariko kandi ukirinda gufata nyinshi kuko twabonyeko nubwo iyoibaye nkeya itera ibibazo mu mubiri ariko kandi iyo ibaye nyinshi nabwo igira ingaruka ku buzima.

Src: medicalnewstoday.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • I'tangishaka El Young4 years ago
    Gusangiza





Inyarwanda BACKGROUND